Amakuru ya Gitewokarasi
Aya Mazu y’Ubwami akurikira yatashywe vuba aha:
Muri Kenya, ni iya North Kinangop, porogaramu ikaba yarakurikiranywe n’abantu 247.
Muri Tanzaniya, ni iy’i Ilonga, hakaba hari harateraniye abantu 146, na ho i Tengeru ho bakaba bari 157.
Muri Uganda, mu gutaha Inzu y’Ubwami y’i Tororo hari abantu 349.
Repubulika ya Centrafrique: Ibikorwa by’umurimo mu kwezi kw’Ukwakira byari bitangaje, habaye ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 1.846. Porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye yatangiwe ahantu 19, abateranye bose hamwe bari 5.577, habatizwa 32.
Megizike: Mu Ugushyingo, ababwiriza batanze raporo bari 411.292. Uko kwari ukundi kwiyongera gushya.
Sri Lanka: Ababwiriza 1.873 batanze raporo mu Ugushyingo, uko kukaba kwari ukwiyongera gushimishije guhwanye na 9 ku ijana.
Tayiwani: Uretse ukwiyongera kw’ababwiriza 2.523, raporo y’Ugushyingo yagaragaje ukwiyongera gushya ko gusubira gusura incuro 44.514 n’ukw’ibyigisho bya Bibiliya 4.234.
Ibirwa bya Virginie (Amerika): Mu Ugushyingo, ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 647 hamwe n’ibyigisho bya Bibiliya 778 byabazaniye ibyishimo byinshi.