Amakuru ya Gitewokarasi
Amakoraniro y’Intara: Twashoje amakoraniro y’intara dufite umubare ushimishije w’abateranye, nk’uko bigaragara kuri raporo ikurikira:
Umubare Abateranye Ababatijwe
Kenya: 22,115 630
Rwanda: 5,660 259
Tanzaniya: 11,733 337
Uganda: 3,196 125
Muri iryo Koraniro ry’Intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Kwizera Ijambo ry’Imana,” hibukijwe ibintu byiza cyane bizadufasha twese gukomeza gushikama mu kuri.
Bénin: Ababwiriza batanze raporo mu kwezi k’Ugushyingo bageraga ku 5.331, kandi ibyo bikaba byari bihwanye n’ukwiyongera kw’ababwiriza ku ncuro ya 59 bikurikiranya.
Chypre: Mu kwezi k’Ugushyingo, ukwiyongera kwa 2 ku ijana kwatumye habaho ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 1.758. Nanone habaye ukwiyongera gushya kw’abapayiniya b’igihe cyose 136 batanze raporo.
Iles Salomon: Mu kwezi k’Ugushyingo, habaye ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 1.393 batanze raporo.
Liberiya: Mu kwezi k’Ugushyingo, habayeho ukwiyongera gushya kutigeze kugerwaho mbere hose kw’ababwiriza 2.120 batanze raporo y’umurimo wo kubwiriza.
Ubuhindi: Mu kwezi k’Ugushyingo, habonetse amajyambere ashimishije mu murimo wo kubwiriza, mu gihe ababwiriza 18.077 batangaga raporo y’umurimo wo kubwiriza. Uko kwari ukwiyongera kwabayeho ku ncuro ya 39 bikurikiranya.
Tayiwani: Mwayeni y’umubare w’ababwiriza kugeza ubu, ni 3.516, kandi ibyo bikaba bihwanye n’ukwiyongera kwa 6 ku ijana kurenza umwaka ushize.