Kristo Ni Icyitegererezo cy’Abakiri Bato
1 Nyuma y’ikiganiro kirekire gishingiye kuri Bibiliya, umusore umwe ukiri muto yaravuze ati “natangajwe na kamere yuje ubutwari ya Yesu Kristo. Ni we muyobozi nshobora kwizera.” Ibyo ntibishobora kuvugwa ku bayobozi ba gipolitiki cyangwa ibyamamare mu mikino n’imyidagaduro. Abakristo b’ukuri, ntibareba abantu bakurikiza ku mugaragaro amahame agenga isi n’imibereho itari iya Gikristo ngo babafate nk’aho ari intangarugero.—Zab 146:3, 4.
2 Urubyiruko rushobora kwizera ko igihe rwizeye Yesu Kristo, ruba rwerekanye ubwarwo ko ari intama z’Imana, kandi ko rwamenywe na Yesu. Umwungeri Mwiza arwitaho (Yoh 10:14, 15, 27). Urubyiruko rwemera ko Yesu arubera icyitegererezo, rwironkera imigisha.
3 Umugabo umwe ubu ukora kuri Beteli y’i Brooklyn, yari yarishyiriyeho intego yo kugera kuri icyo gikundiro cy’umurimo igihe yari afite imyaka umunani y’amavuko. Yatewe inkunga yo kubona ko umurimo wo kuri Beteli ari bwo buryo bwo gukurikiza urugero rwa Kristo igihe azaba akuze. Ababyeyi be, ndetse n’abagenzuzi basura amatorero, bakomeje kubimushyira imbere. Kugira ngo bamufashe kwitegura, bamuteye inkunga yo kugira umwete wo kwimenyereza we ubwe nk’umukozi w’umuryango wa Beteli, agerageza gukora uturimo duciriritse two mu rugo, afasha mu gusukura Inzu y’Ubwami, ndetse no kwitoza kugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza. Nyuma y’imyaka runaka ubu amaze mu murimo wo kuri Beteli, arashimira avuga ko mu mikurire ye yakoze imihati yo kwigana urugero rwa Kristo.
4 Yesu ntiyakurikiranye umwuga w’isi; ahubwo yahisemo umurimo [w’Ubwami]. Mushiki wacu ukiri muto yashatse kuba umupayiniya igihe yari arangije amashuri, ariko agira imbogamizi kuko atabonye akazi k’igice cy’umunsi. Yaratekereje ati ‘nzabanza nshake akazi, hanyuma mbone gukora ubupayiniya.’ Umusaza yamusobanuriye ko igihe yari kuba agategerejemo, ari na cyo yagombaga kuba akoramo umurimo w’igihe cyose, kubera ko nta kindi kintu cy’imbogamizi yari kuba afite kibimubuza. Yagize ati “nasabye Yehova umwuka we ngo unyobore.” Yahise yiyandikisha kugira ngo abe umupayiniya w’umufasha, nyuma gato yaje kuba umupayiniya w’igihe cyose. Nyuma y’aho gato, yaje kubona akazi keza kaberanye na porogaramu y’ubupayiniya bwe.
5 Yesu yagize ubushizi bw’amanga bwo kwamamaza ubutumwa bw’Ubwami kuri buri wese (Mat 4:23). Abakristo bakiri bato bashobora kwiga kubwirizanya ubushizi bw’amanga, nta gukangishwa n’abandi bantu. Umuhamya wari ufite imyaka 14 yaravuze ati “buri wese ku ishuri azi igihagararo cyanjye cyo kuba ndi Umukristo. . . . Barabizi neza ku buryo iyo mpuye n’abanyeshuri twigana mu gihe ndi mu murimo wo kubwiriza, ntumva mfite ikimwaro. Abanyeshuri twigana bakunze gutega amatwi, kandi incuro nyinshi bemera ibitabo.”
6 Kuzirikana urugero rwa Kristo, bishobora gufasha urubyiruko gufata imyanzuro irangwamo ubwenge ku bihereranye n’igihe cyabo kizaza. Aho guhugira mu gukurikirana iby’isi, ‘bibuka Umuremyi wabo’ berekana umwete bafite mu murimo wa Yehova (Umubw 12:1). Kimwe na Yesu Kristo, bihingamo “gukunda Data,” bityo bikabahesha imigisha yifuzwa cyane kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose gitanzwe n’isi. Aho ‘gushirana n’iyi si’ ishaje, bashobora guhanga amaso ‘ibyo guhoraho iteka ryose.’—1 Yoh 2:15-17.