Umurimo w’Ubupayiniya—Mbese, Urakureba?
1 “Numva nta kindi kintu icyo ari cyo cyose nakora. Mu by’ukuri nta kindi kintu icyo ari cyo cyose numva ko cyatuma ngira ibyishimo nk’ibyo.” Ni nde wavuze ayo magambo? Ni umwe mu Bahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi amagana, bakora umurimo w’igihe cyose, bakaba barawugize umwuga ushimishije mu mibereho yabo. Mbese, waba warasuzumye ubikuye ku mutima, kugira ngo urebe niba umurimo w’ubupayiniya ukureba? Kubera ko twiyeguriye Yehova tutizigamye, tugomba rwose gusuzuma kugira ngo turebe niba dushobora kugira uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu buryo bwuzuye kurushaho. Turagusaba ko wasuzuma ibibazo bimwe na bimwe abantu benshi bibaza ku bihereranye n’umurimo w’ubupayiniya.
IKIBAZO CYA 1: “Bamwe bavuga ko gukora umurimo w’ubupayiniya atari ibya buri wese. Ni gute namenya niba nshobora kuwukora?”
2 Igisubizo gishingiye ku mimerere yawe n’inshingano Ibyanditswe bigusaba gusohoza. Hari benshi ubuzima bwabo cyangwa imimerere barimo bitemerera kumara amasaha 90 buri kwezi bakora umurimo. Dufate urugero rumwe rwa bashiki bacu benshi bizerwa b’abagore b’Abakristo bakaba n’ababyeyi. Bagira uruhare mu murimo incuro nyinshi uko bishoboka kose, bahuje n’uko imimerere barimo ibibemerera. Iyo uburyo bubonetse, bakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kumwe cyangwa menshi buri mwaka, maze bagasarura ibyishimo bakesha kuba bagira uruhare mu murimo mu buryo bwagutse (Gal 6:9). N’ubwo imimerere barimo ubu idashobora kubemerera kuba abapayiniya b’igihe cyose, bateza imbere umwuka w’ubupayiniya, kandi babera itorero umugisha kubera ko ari ababwiriza b’ubutumwa bwiza bafite umwete.
3 Ku rundi ruhande, abavandimwe benshi na bashiki bacu badafite inshingano nyinshi ugereranyije, bagiye bakora gahunda kugira ngo bakore umurimo w’ubupayiniya binyuriye mu kongera kureba ibintu bigomba gukorwa mbere y’ibindi. Bite se kuri wowe? Mbese, uri umuntu ukiri muto warangije kwiga amashuri yawe? Mbese, uri umugore ufite umugabo ushoboye guha umuryango ibikenewe byose? Mbese, uri umuntu washatse ariko ukaba udafite abana witaho? Mbese, wahawe pansiyo? Gukora umurimo w’ubupayiniya cyangwa kutawukora, ni umwanzuro buri muntu agomba kwifatira ku giti cye. Ikibazo ni iki gikurikira: mbese, ushobora gukora gahunda mu mibereho yawe kugira ngo ukore umurimo w’ubupayiniya?
4 Satani akoresha gahunda ye y’ibintu y’isi kugira ngo yuzuze ibirangaza mu mibereho yacu, no kugira ngo tumirwe n’imibereho irangwa n’ubwikunde. Niba twiyemeje gukomeza kutaba ab’isi, Yehova azadufasha gukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere no gushishikarira gusohoza inshingano zose duhabwa mu murimo wa gitewokarasi, kandi tukazitabira tubikunze. Niba ushobora kugira icyo uhindura ku mimerere urimo kugira ngo ukore umurimo w’ubupayiniya, kuki utabikora?
IKIBAZO CYA 2: “Ni gute nshobora kwiringira ko nzashobora kubona amafaranga yo kwirwanaho mu murimo w’igihe cyose?”
5 Ni iby’ukuri ko mu bihugu byinshi amasaha y’akazi k’umubiri asabwa buri cyumweru kugira ngo umuntu abone ibishobora kubonwa ko ari ibintu bya ngombwa mu buzima, yagiye yiyongera uko imyaka yagiye ihita. Ariko kandi, hari benshi bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bakora umurimo w’ubupayiniya, kandi Yehova akomeza kubafasha. Kugira ngo umuntu ashobore kuba umupayiniya, agomba kugira ukwizera n’umwuka w’ubwitange (Mat 17:20). Muri Zaburi 34:9, umurongo wa 10 muri Biblia Yera, duhabwa icyizere cy’uko ‘abubaha [Uwiteka] batazagira icyo bakena.’ Umuntu uwo ari we wese utangiye gukora umurimo w’ubupayiniya, agomba kuwukora yiringiye rwose ko Yehova azamuha ibyo akeneye. Ibyo ni byo arimo akorera abapayiniya bizerwa bari ahantu hose (Zab 37:25)! Mu buryo buhuje n’amahame aboneka mu 2 Abatesalonike 3:, 10, no muri 1 Timoteyo 5:8, birumvikana ko abapayiniya batitega ko abandi babaha amafaranga yo kubatunga.
6 Umuntu uwo ari we wese uteganya kuzakora umurimo w’ubupayiniya, agomba gukora ibihuje n’uko Yesu yabivuze agira ati ‘banza wicare, ubare umubare w’impiya [uzakoresha]’ (Luka 14:28). Kubigenza gutyo, bigaragaza ubwenge bw’ingirakamaro. Vugana n’abamaze imyaka myinshi bakora umurimo w’ubupayiniya, bakaba baragize ingaruka nziza. Babaze ukuntu Yehova yagiye abafasha. Umugenzuzi wanyu w’akarere, ni umupayiniya w’inararibonye uzishimira kuguha inama ku bihereranye n’ukuntu wagira ingaruka nziza mu murimo w’igihe cyose.
7 Umuntu ashobora kutazigera abona ukuri kw’amasezerano ya Yesu ari muri Matayo 6:33 mu buryo bwuzuye, mu gihe atishyize mu maboko ya Yehova. Mushiki wacu w’umupayiniya wizerwa yaravuze ati “igihe jye na mugenzi wanjye dukorana twari tugeze mu ifasi yacu nshya twari gukoreramo umurimo w’ubupayiniya, twari dufite utuboga duke gusa n’utuvuta duke twa marigarine, kandi nta mafaranga twari dufite. Twamaze ibyo kurya twari dufite twagombaga kurarira, maze turavuga tuti ‘ubu ntidufite icyo tuzarya ejo.’ Twabishyize mu isengesho, hanyuma tujya kwiryamira. Mu gitondo kare ku munsi wakurikiyeho, Umuhamya wo muri ako karere yaraje maze atangira avuga ati ‘nasenze nsaba ko Yehova yakohereza abapayiniya. Ubu noneho nshobora kubaherekeza umunsi wose, ariko kubera ko ntuye mu giturage, ndibusangire namwe ku manywa. Ni cyo cyatumye nzana ibi byo kurya kugira ngo tubisangire.’ Yari yazanye inyama nyinshi n’imboga.” Ntibitangaje rero kuba Yesu yaratwijeje ko dushobora ‘kutiganyira ngo dutekereze ubugingo!’ Hanyuma yongeyeho ati “ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?”—Mat 6:25, 27.
8 Isi idukikije iragenda irushaho gukunda ubutunzi mu buryo bukabije. Imihangayiko igenda yiyongera, iduhatira kumera nk’isi. Ariko kandi, gushimira twicishije bugufi ku bw’umurimo w’igihe cyose, bituma tunyurwa n’ubutunzi bw’umubiri buke dufite (1 Tim 6:8). Abapayiniya babaho mu buryo bworoheje kandi bakagira gahunda, babona igihe gihagije cyo gukora umurimo, kandi bakabona ibyishimo byinshi n’imbaraga zo mu buryo bw’umwuka biva mu kwigisha abandi ukuri. N’ubwo batagerageza kubaho mu bwiherero biziritse umukanda, ingamba zishyize mu gaciro bafata ku bihereranye n’imimerere yabo mu by’ubukungu, zatumye babonera imigisha mu gukora umurimo w’ubupayiniya.
9 Niba usobanukirwa mu buryo bwimbitse ko turi mu minsi y’imperuka kandi ko iyi si mbi ishigaje igihe gito, uzashishikarira mu buryo bw’umwuka gushyiraho imihati ikenewe mu kubwiriza ubutumwa bwiza uko uburyo bubonetse. Niwongera gusuzuma imimerere yawe y’iby’ubukungu kandi ugashyira icyo kibazo mu maboko ya Yehova, hari ubwo wasanga ushobora kumukorera igihe cyose. Ndetse n’iyo wakwigomwa ibintu runaka by’umubiri kugira ngo ukore umurimo w’ubupayiniya, uzabona imigisha ikungahaye ya Yehova.—Zab 145:16.
IKIBAZO CYA 3: “Kubera ko ndi ingimbi cyangwa umwangavu, kuki ngomba gufata umurimo w’ubupayiniya nk’umwuga ngomba guhitamo?”
10 Mu gihe urangije imyaka yawe ya nyuma yo kwiga, ubusanzwe utekereza ku bihereranye n’igihe kizaza. Ushaka ko cyarangwa n’umutekano n’ibyishimo, kandi kikakugirira umumaro. Abajyanama batanga ubuyobozi mu mashuri, bashobora kugerageza kukurangira umwuga uhesha inyungu usaba imyaka runaka umara wiga. Umutimanama wawe wa Gikristo watojwe neza, ukubwira ko ugomba kwitegura gukorera Yehova mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose (Umubw 12:1). Nanone kandi, ushobora gutekereza ku bihereranye n’uko ushobora kugira uwo mushyingiranwa no kugira umuryango. Ni iki uzakora?
11 Imyanzuro wafata mu mibereho yawe uhereye ubu, ishobora kugena uko igihe cyawe kizaza uko cyakabaye kizamera. Niba waritanze, ukaba uri Umuhamya wa Yehova wabatijwe, wiyeguriye Yehova ubigiranye ubugingo bwawe bwose (Heb 10:7). Uburyo bwa mbere ufite, ni ubwo kugerageza kuba umupayiniya w’umufasha mu kwezi kumwe cyangwa menshi. Ibyo bizatuma usogongera ku byishimo n’inshingano bibonerwa mu gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, kandi nta gushidikanya ko uzarushaho kubona neza icyo ugomba gukoresha ubuzima bwawe. Hanyuma, aho kugira ngo umwanya wakoreshaga wiga uwukoremo akazi k’umubiri k’igihe cyose urangije kwiga, kuki utatangira gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose? Bamwe bagiye batangira gukora umurimo w’ubupayiniya igihe cyararenze, bicuza kuba batarahise batangira hakiri kare.
12 Kubera ko ukiri muto, ungukirwa n’uburyo ubona mu mimerere yawe y’ubuseribateri, maze ubone inyungu ziva muri iyo mimerere ukora umurimo w’igihe cyose wo kubwiriza. Niba ufite icyifuzo cyo kuzagira uwo ushyingiranwa na we igihe runaka, nta rufatiro rwiza ku bihereranye n’ishyingirwa rwaruta kubanza gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Uko uzagenda ukura mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, ushobora guhitamo kugira umurimo w’ubupayiniya umwuga wawe uri kumwe n’uwo muzashakana muhuje ibitekerezo. Bamwe mu bagabo n’abagore bashakanye bakoranye umurimo w’ubupayiniya, bageze ubwo bakora umurimo w’ubugenzuzi cyangwa w’ubumisiyonari. Iyo ni imibereho ishimishije cyane kuruta iyindi yose!
13 Uko igihe uzakomeza gukora umurimo w’ubupayiniya cyaba kingana kose, uzaba wararushijeho kunonosora ibyo wize mu ishuri kandi warabonye imyitozo itagereranywa, udashobora kubonera mu wundi murimo uwo ari wo wose ku isi. Umurimo w’ubupayiniya wigisha ikinyabupfura, kugira gahunda ya bwite, uko washyikirana n’abantu, kwishingikiriza kuri Yehova, n’ukuntu wakwihingamo kwihangana no kugira neza—imico izatuma ubona ibigukwiriye kugira ngo usohoze inshingano zikomeye kurushaho.
14 Nta kindi gihe abantu bigeze batakariza ubuzima icyizere nko muri iki gihe. Mu by’ukuri, ni ibintu bike bitajya bihinduka, uretse ibyo Yehova yasezeranyije. Kubera ko igihe kizaza kikuri imbere, ni ikihe gihe cyaba cyiza cyane kuruta ubu cyashobora kuba icyo gutekerezamo cyane ku cyo uzakora mu mibereho yawe mu myaka iri imbere? Suzuma igikundiro cyo gukora umurimo w’ubupayiniya ubigiranye ubwitonzi. Ntuzigera wicuza ko wahisemo umurimo w’ubupayiniya kugira ngo ukubere umwuga.
IKIBAZO CYA 4: “Mbese kugera ku masaha asabwa si umutwaro uhoraho? Byagenda bite se ntujuje amasaha nsabwa?”
15 Mu gihe wuzuza urupapuro rwuzuzwa n’abashaka gukora umurimo w’ubupayiniya, ugomba gusubiza iki kibazo gikurikira: “mbese, washyize ibintu byawe kuri gahunda kugira ngo ushobore kwitega mu buryo buhuje n’ubwenge ko uzuzuza amasaha 1.000 asabwa mu mwaka?” Kugira ngo ubigereho, ugomba gukora hafi amasaha atatu buri munsi mu murimo. Uko bigaragara, ibyo bisaba gahunda nziza no kwicyaha. Abapayiniya benshi bihingamo akamenyero keza kabagirira akamaro, mu gihe cy’amezi make.
16 Ariko kandi, mu Mubwiriza 9:11, havuga ukuri hagira hati “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.” Indwara ikomeye cyangwa indi mimerere umuntu atari yiteze, bishobora gutuma umupayiniya atuzuza amasaha asabwa. Niba iyo ngorane itari iy’igihe kirekire kandi ikaba ibaye mu ntangiriro z’umwaka w’umurimo, gahunda yagutse ishobora kuba ari yo ikenewe kugira ngo uzibe icyuho cy’igihe cyatakaye. Ariko se, byagenda bite niba havutse ikibazo gikomeye mu gihe umwaka w’umurimo ushigaje amezi make gusa, kandi umupayiniya akaba adashobora kuziba icyuho?
17 Mu gihe waba udashobora kuzuza amasaha asabwa bitewe n’uko wamaze amezi make urwaye, cyangwa se bikaba byaratewe n’indi mpamvu yihutirwa itaguturutseho, ushobora kwegera umwe mu bagize Komite y’Umurimo y’Itorero maze ukamusobanurira icyo kibazo. Niba abo basaza batekereza ko byaba bikwiriye kukwemerera ko wakomeza gukora umurimo w’ubupayiniya bitabaye ngombwa ko wasabwa kuziba icyuho utabujijwe amahwemo n’uburyo waziba icyuho cy’igihe cyatakaye, bashobora gufata uwo mwanzuro. Umwanditsi azashyira ikimenyetso ku Ifishi y’Umubwiriza y’Itorero, kugira ngo yerekane ko udasabwa kuziba icyuho cy’igihe cyatakaye. Ibyo ntibivuga ko uba uhawe ikiruhuko, ahubwo ni uburyo bwo kwita ku mimerere yawe mu buryo bwihariye.—Reba umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1986, paragarafu ya 18 (mu Cyongereza).
18 Abapayiniya b’inararibonye, bazigama amasaha hakiri kare mu ntangiriro z’umwaka w’umurimo. Umurimo wabo w’ubupayiniya ufata umwanya wa mbere, bityo, rimwe na rimwe babona ko bikenewe kugabanya imirimo itari iy’ingenzi. Mu gihe umupayiniya afite amasaha make bitewe na gahunda ye imeze nabi, cyangwa akaba atarashoboye kuyikurikiza, agomba kumva ko kuziba icyuho cy’igihe yataye ari inshingano ye, bityo ntiyitege ko ikibazo cye kizasuzumwa mu buryo bwihariye.
19 Hari igihe mu mimerere y’umupayiniya hashobora kubaho ihinduka adashobora kugira icyo ahinduraho. Ashobora kubona ko adashobora kuzuza amasaha asabwa mu gihe kirekire bitewe n’ikibazo cy’indwara idakira, inshingano z’umuryango ziyongereye, n’ibindi n’ibindi. Icyo gihe, inzira y’ubwenge yaba iyo gusubira mu murongo w’ababwiriza basanzwe, hanyuma igihe cyose bishoboka akifatanya mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Ntihateganywa ko buri gihe umuntu yakwemererwa kuguma ku rutonde rw’abapayiniya, niba imimerere ye itakimwemerera kuzuza amasaha asabwa.
20 Turiringira ko iyo gahunda yateganyijwe yo kwita mu buryo bwihariye ku bakwiriye, izatera abantu benshi kurushaho inkunga yo kwiyandikisha mu murimo w’ubupayiniya, bitabaye ngombwa ko bibahangayikisha. Nanone kandi, bigomba gutera abakora umurimo w’igihe cyose inkunga yo gukomeza gukora ubupayiniya. Turifuza ko abapayiniya bagira ingaruka nziza mu murimo wabo w’igihe cyose.
IKIBAZO CYA 5: “Ndifuza gusohoza ikintu runaka kandi nkishimira kugikora. Mbese, umurimo w’ubupayiniya uzatuma mbigeraho?”
21 Kugira ibyishimo nyakuri, ahanini bishingiye ku mishyikirano ya bugufi kandi ya bwite umuntu agirana na Yehova hamwe n’icyizere cy’uko tumukorera mu buryo bwizerwa. Yesu yihanganiye igiti cy’umubabaro “ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere” (Heb 12:2). Ibyishimo bye byaturutse ku gukora ibyo Imana ishaka. (Zab 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Dushobora kugira ibyishimo nyakuri muri iyi gahunda y’ibintu, niba imirimo myinshi dukora mu mibereho yacu ifitanye isano no gusenga Yehova. Guhihibikanira ibintu byo mu buryo bw’umwuka, bituma tugira imibereho ifite intego, bitewe n’uko mu mutima wacu tuba tuzi ko turimo dukora ibintu bikwiriye. Ibyishimo biva mu gutanga, kandi tuzi ko nta buryo bwiza bwo kwitanga bwaruta kwigisha abandi uko babona ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana.—Ibyak 20:35.
22 Umupayiniya wavuzwe muri paragarafu ibanza, yagize ati “mbese hashobora kubaho ibyishimo byaruta kubona umuntu mwigana aba usingiza Yehova abigiranye umwete? Kubona ukuntu Ijambo ry’Imana rishishikariza abantu kugira ihinduka mu mibereho yabo kugira ngo bashimishe Yehova, birashimisha kandi bikomeza ukwizera.” (Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1997, ku ipaji ya 14-19.) Ku bw’ibyo se, ni iki kigutera kugira ibyishimo? Nufatana uburemere imihati y’ingirakamaro ugira buri gihe aho kwishimira ibinezeza by’akanya gato bitangwa n’isi, umurimo w’ubupayiniya uzagutera kumva ko hari ibintu bihebuje wagezeho, ibyo bikazatuma ugira ibyishimo nyakuri.
IKIBAZO CYA 6: “Niba gukora umurimo w’ubupayiniya atari byo bisabwa kugira ngo umuntu abone ubuzima bw’iteka, mbese, si amahitamo yanjye kubukora cyangwa kutabukora?”
23 Ni iby’ukuri ko ari wowe ugomba gufata umwanzuro wo gukora umurimo w’ubupayiniya. Yehova wenyine ni we ushobora kumenya imimerere y’imibereho yawe (Rom 14:4). Mu buryo bukwiriye, yiteze ko umukorera ubigiranye umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose (Mar 12:30; Gal 6:4, 5). Akunda utanga abikunze, umukorera abyishimiye, atabikora agononwa cyangwa abihatiwe (2 Kor 9:7; Kolo 3:23). Impamvu ituma ukora umurimo w’igihe cyose, igomba kuba iy’uko ukunda Yehova n’abantu bari mu ifasi (Mat 9:36-38; Mar 12:30, 31). Niba ari uko ubyumva, ni ngombwa ko utekereza ubigiranye ubwitonzi ibihereranye n’umurimo w’ubupayiniya.
24 Turiringira ko ibyavuzwe hano bizagufasha kugenzura kugira ngo urebe icyizere ufite cyo kuba wakora umurimo w’ubupayiniya. Mbese, ushobora kugira icyo uhindura ku mimerere yawe kugira ngo ushobore gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose? Hepfo aha hari ingengabihe yanditse ifite umutwe uvuga ngo “Ingengabihe Yanjye ya Buri Cyumweru y’Umurimo w’Ubupayiniya.” Reba niba ushobora kwikorera ingengabihe ishobotse izatuma ukora amasaha 23 buri cyumweru mu murimo. Hanyuma, wizere kandi wiringire Yehova mu buryo bwuzuye. Binyuriye ku bufasha bwe, ushobora kugira icyo ugeraho! Yatanze isezerano rigira riti ‘nzabasukaho umugisha mubure aho muwukwiza.’—Mal 3:10.
25 Bityo rero, turabaza tuti “mbese, umurimo w’Ubupayiniya urakureba?” Niba ushobora kuvaga ngo “yego,” shyiraho itariki yo gutangira gukora umurimo w’ubupayiniya vuba kandi wiringire ko Yehova azaguha umugisha ukagira imibereho y’ibyishimo!
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 6]
(Niba ushaka kureba uko bimeze, reba mu Murimo w’Ubwami)
Ingengabihe Yanjye yo Gukora Umurimo w’Ubupayiniya
KU WA MBERE Mu Gitondo umurimo wo kubwiriza
KU WA KABIRI Mu Gitondo umurimo wo kubwiriza
KU WA GATATU Mu Gitondo umurimo wo kubwiriza
KU WA KANE Mu Gitondo umurimo wo kubwiriza
KU WA GATANU Mu Gitondo umurimo wo kubwiriza
KU WA GATANDATU Mu Gitondo umurimo wo kubwiriza
KU CYUMWERU Mu Gitondo umurimo wo kubwiriza
KU WA MBERE Nyuma ya Saa Sita umurimo wo kubwiriza
KU WA KABIRI Nyuma ya Saa Sita umurimo wo kubwiriza
KU WA GATATU Nyuma ya Saa Sita umurimo wo kubwiriza
KU WA KANE Nyuma ya Saa Sita umurimo wo kubwiriza
KU WA GATANU Nyuma ya Saa Sita umurimo wo kubwiriza
KU WA GATANDATU Nyuma ya Saa Sita umurimo wo kubwiriza
KU CYUMWERU Nyuma ya Saa Sita umurimo wo kubwiriza
KU WA MBERE Ikigoroba umurimo wo kubwiriza
KU WA KABIRI Ikigoroba umurimo wo kubwiriza
KU WA GATATU Ikigoroba umurimo wo kubwiriza
KU WA KANE Ikigoroba umurimo wo kubwiriza
KU WA GATANU Ikigoroba umurimo wo kubwiriza
KU WA GATANDATU Ikigoroba umurimo wo kubwiriza
KU CYUMWERU Ikigoroba umurimo wo kubwiriza
Koresha ikaramu y’igiti kugira ngo wandike ingengabihe yawe ya buri munsi w’icyumweru.
Kora ingengabihe y’amasaha hafi 23 uzakora buri cyumweru mu murimo wo kubwiriza.
Igiteranyo cy’amasaha ya buri cyumweru ․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․