“Uzi ko waba umupayiniya mwiza!”
1. Mushiki wacu yavuze ko yumvaga ameze ate ku bihereranye n’umurimo w’ubupayiniya yakoraga?
1 Hari mushiki wacu witwa Kathe B. Palm wagize ati “nta wundi murimo wari gutuma numva nyuzwe cyangwa wari gutuma mbona imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka.” Yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo akora umurimo w’ubupayiniya abigiranye ubwitange, abwiriza mu gihugu cyose cya Chili kiri muri Amerika y’Epfo. Hari igihe umuntu yatekereza ku migisha abari mu murimo w’igihe cyose babona maze akakubwira ati “uzi ko waba umupayiniya mwiza!”
2. Sobanura impamvu ibyishimo nyakuri bibonerwa mu kwifatanya mu mirimo ifitanye isano no gusenga Yehova.
2 Imibereho irangwa n’ibyishimo: Yesu watubereye icyitegererezo, yaboneraga ihumure mu gukora ibyo se ashaka (Yoh 4:34). Bityo rero, byari bikwiriye ko Yesu abwira abigishwa be ko ibyishimo nyakuri bituruka mu kwifatanya mu mirimo ifitanye isano no gusenga Yehova. Iyo duhora duhugiye mu mirimo ituma twemerwa na Yehova, tugira ibyishimo. Nanone kandi, uko turushaho gukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu dufasha abandi, ni na ko turushaho kugira ibyishimo.—Ibyak 20:31, 35.
3. Ni ibihe byishimo dushobora kubonera mu kumara igihe kinini mu murimo?
3 Uko tumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, ni na ko turushaho kubona uburyo bwo kubona ibyishimo bibonerwa mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya no kubiyobora. Kuba inararibonye no kugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza, bishobora guhindura uburyo twabonagamo abantu bo mu ifasi basaga n’aho batitabira ibyo tubabwira. Abapayiniya bashobora gukoresha ubumenyi bungukiye mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya biga iyo bamaze hafi umwaka ari abapayiniya (2 Tim 2:15). Iyo dukomeje kwihangana dushobora gutera imbuto z’ukuri ziba zishobora kwera nyuma yaho.—Umubw 11:6.
4. Ni iki urubyiruko ruri hafi kurangiza amashuri yisumbuye rwagombye gutekerezaho?
4 Urubyiruko: None se niba uri hafi kurangiza amashuri yisumbuye, waba waratekereje witonze ku gihe cyawe kizaza? Ubu imikoro yo ku ishuri ni yo ifata umwanya munini muri gahunda zawe. Ese uzakoresha ute igihe wari usanzwe ukoresha mu mikoro yo ku ishuri? None se aho kugira ngo intego yawe mu buzima ibe iyo gushaka akazi, kuki utakwishyiriraho intego yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose kandi ukabishyira mu isengesho? Uziga kubwiriza abantu bakuriye mu mimerere inyuranye, wige guhangana n’ibibazo byawe bwite kandi witoze kumenya kwifata no kugira ubuhanga bwo kwigisha. Ibyo bizakugirira akamaro mu mibereho yawe yose.
5. Ababyeyi n’abagize itorero bashishikariza bate abandi gukora umurimo w’ubupayiniya?
5 Babyeyi, ese mukora uko mushoboye kose kugira ngo mushishikarize abana banyu kuzakora umurimo w’igihe cyose? Amagambo yanyu hamwe n’urugero rwiza mubaha, bishobora kugira uruhare runini mu kubafasha gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Mat 6:33). Ray wabaye umupayiniya akirangiza amashuri yisumbuye, yagize ati “buri gihe mama yumvaga ko gukora umurimo w’ubupayiniya bituma umuntu agira imibereho irangwa n’ibyishimo byinshi.” Abagize itorero bose bashobora gutera abandi inkunga yo gukora umurimo w’ubupayiniya binyuze mu magambo yabo n’ibikorwa byabo. Jose wo muri Esipanye, yagize ati “abagize itorero ryacu babonaga ko umurimo w’ubupayiniya ari wo murimo mwiza kurusha iyindi yose abakiri bato bakora. Amagambo bavugaga, kuba barishimiraga umurimo w’ubupayiniya hamwe no kuba baramfashije, byatumye gutangira umurimo w’ubupayiniya binyorohera.”
6. Niba ubu tudafite icyifuzo cyo gukora umurimo w’ubupayiniya, twakora iki?
6 Gutsinda inzitizi: Byagenda bite niba uvuga uti “numva nta cyifuzo mfite cyo gukora umurimo w’ubupayiniya?” Niba ari uko bimeze, senga Yehova umubwira uko wiyumva, maze umubwire uti “numva gukora umurimo w’ubupayiniya bitandimo, ariko nifuza gukora ibigushimisha” (Zab 62:9; Imig 23:26). Numara kubibwira Yehova, ujye ushakisha ubuyobozi atanga binyuze ku Ijambo rye no ku muteguro we. Abapayiniya b’igihe cyose benshi babanje ‘gusogongera’ umurimo w’ubupayiniya baba abapayiniya b’abafasha, maze ibyishimo baboneyemo bibatera kugira umurimo w’igihe cyose umwuga.—Zab 34:9.
7. Ni iki cyadufasha kutagira impungenge z’uko tutakuzuza amasaha 70 abapayiniya basabwa kuzuza buri kwezi?
7 Byagenda bite se uramutse ufite impungenge z’uko utakuzuza amasaha 70 abapayiniya basabwa kuzuza buri kwezi? Ushobora kubaza abapayiniya bari mu mimerere nk’iyawe uko babigenza (Imig 15:22). Nyuma yaho, ushobora kwandika porogaramu zitandukanye ushobora gukurikiza. Ushobora gusanga gucungura umwanya wakoreshaga mu bintu bidafite umumaro ukawukoresha mu murimo wo kubwiriza, byoroshye kurusha uko wabitekerezaga.—Efe 5:15, 16.
8. Kuki buri gihe twagombye kujya dusuzuma imimerere turimo?
8 Jya wongera gusuzuma imimerere urimo: Akenshi imimerere umuntu arimo irahinduka. Byaba byiza buri gihe ugiye usuzuma imimerere urimo. Urugero, ese waba uri hafi guhabwa ikiruhuko cy’iza bukuru? Randy wafashe ikiruhuko cy’iza bukuru igihe kitaragera, yagize ati “uwo mwanzuro nafashe watumye jye n’umugore wanjye dutangira gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, kandi watumye tubona uburyo bwo kwimuka, tujya gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi. Uwo mwanzuro nafashe watumye mbona imigisha myinshi, ariko umugisha uruti indi yose nabonye ni ukugira umutimanama ukeye.”
9. Ni iki abashakanye bagombye gusuzuma?
9 Hari abashakanye bagiye basuzuma bitonze imimerere barimo, bagasanga atari ngombwa ko bose bakora akazi kabatwara igihe cyabo cyose. Birumvikana ko ibyo bishobora gusaba abagize umuryango koroshya ubuzima, ariko uko kwigomwa guhesha imigisha. Uwitwa John ufite umugore uherutse kureka akazi kamutwaraga igihe cye cyose, yagize ati “nta kintu kinshimisha nko kuba umugore wanjye yirirwa mu murimo wa Yehova.”
10. Ni iki gishishikariza Abakristo kureba niba bakora umurimo w’ubupayiniya?
10 Ikimenyetso cy’urukundo no kwizera: Yehova yatumye umurimo wo kubwiriza uba uw’ingenzi kuruta indi mirimo yose buri wese muri twe ashobora gukora. Iyi si iri hafi kurimbuka kandi abambaza izina rya Yehova ni bo bonyine bazakizwa (Rom 10:13). Niba dukunda Yehova by’ukuri kandi tukamushimira ku bw’ibyo yadukoreye, bizatuma twumvira itegeko Umwana we yaduhaye ryo kubwirizanya umwete (Mat 28:19, 20; 1 Yoh 5:3). Nanone kandi, kwizera ko turi mu minsi y’imperuka bizadushishikariza gukora ibyo dushoboye byose mu murimo bigishoboka, aho gukoresha isi mu buryo bwuzuye.—1 Kor 7:29-31.
11. Umuntu aramutse atubwiye ko dushobora kuba abapayiniya beza, twagombye kubifata dute?
11 Kuba umupayiniya w’igihe cyose ntibikubiyemo kumara amasaha menshi mu murimo wo kubwiriza gusa, ahubwo binagaragaza ko twubaha Imana. Ku bw’ibyo rero, umuntu nakubwira ati “uzi ko waba umupayiniya mwiza,” uzumve ko ari uburyo bwo kugutera inkunga. Jya usuzuma urebe niba wakwifatanya n’abakora uwo murimo utera ibyishimo kandi ubibwire Yehova mu isengesho.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
Babyeyi, ese mukora uko mushoboye kose kugira ngo mushishikarize abana banyu kuzakora umurimo w’igihe cyose?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]
Yehova yatumye umurimo wo kubwiriza uba uw’ingenzi kuruta indi mirimo yose buri wese muri twe ashobora gukora.