ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/05 p. 3
  • Iki ni cyo gihe cyo kubwiriza!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Iki ni cyo gihe cyo kubwiriza!
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ibisa na byo
  • Imigisha Ibonerwa mu Gukora Umurimo w’Ubupayiniya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • “Uzi ko waba umupayiniya mwiza!”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Mbese ushobora kwinjira mu ‘irembo rinini rijya mu murimo’?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Mbese Nawe Waba Wugururiwe Irembo Rijya mu Murimo w’Ubupayiniya Muri Iki Gihe?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
km 8/05 p. 3

Iki ni cyo gihe cyo kubwiriza!

1. Kuki iki ari cyo gihe cyo kubwiriza?

1 “Nimwubahe Imana muyihimbaze.” Abamarayika ni bo bayoboye umurimo wo gutangaza ubwo butumwa bugenewe abantu “bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose.” Kuki ubwo butumwa butangazwa? Ni ukubera ko ‘igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.’ Ubu turi muri icyo ‘gihe cyo gucira abantu urubanza,’ kikaba kizarangirana n’irimbuka ry’iyi si. Ni iby’ingenzi ko abantu ‘baramya Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko.’ Nta wundi murimo ukorwa muri iki gihe ushobora kunganya agaciro n’uwo kubwiriza “ubutumwa bwiza bw’iteka ryose,” cyangwa ngo ube wihutirwa nka wo. Ni koko, iki ni cyo gihe cyo kubwiriza!—Ibyah 14:6, 7.

2. Ni gute abagaragu ba Yehova bagaragaza ko bazi neza ko ibihe turimo byihutirwa?

2 Mu myaka icumi ishize, abagaragu ba Yehova bamaze amasaha agera hafi kuri miriyari 12 mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Hari benshi bagize ibyo bahindura mu mibereho yabo kugira ngo barusheho kumara igihe kinini mu isarura ryo mu buryo bw’umwuka (Mat 9:37, 38). Urugero, mu mwaka ushize ababwiriza basaga 850.000 bagiye bakora umurimo w’ubupayiniya buri kwezi ukoze mwayeni. Ku bapayiniya b’igihe cyose, ibyo biba bisaba kumara amasaha 70 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza. Abapayiniya b’abafasha bo baba basabwa kumara amasaha 50.

3. Ni ibihe bintu akenshi ababwiriza baba bakeneye guhindura kugira ngo babe abapayiniya?

3 Uko wakora umurimo w’ubupayiniya: Kuba abapayiniya bazi ko “igihe kigabanutse,” bituma bihatira koroshya imibereho yabo (1 Kor 7:29, 31). Bashaka uko bagabanya amafaranga basanzwe bakoresha kugira ngo bajye bamara igihe gito bakora akazi. Urugero, hari abimukira mu mazu matoya ku yo bari barimo. Abandi bo bagiye bareka gutunga ibintu bitari ngombwa (Mat 6:19-21). Akenshi baba bagomba no kudakabya kwiruka ku nyungu zabo bwite. Ibyo byose babikora bafite intego yo kujya bamara igihe kinini bakora umurimo wo kubwiriza kandi ari wo berekejeho ibitekerezo byabo (Ef 5:15, 16). Hari ababwiriza benshi bakoze gahunda nziza yatumye bashobora kuba abapayiniya, ibyo bakaba barabigezeho babikesheje kwihangana, umwuka wo kwigomwa no kwishingikiriza kuri Yehova mu isengesho.

4. Ni ibihe bintu byagufasha kugera ku ntego yo gukora umurimo w’ubupayiniya?

4 Mbese ushobora kuba umupayiniya? Kuki se utabaza abapayiniya b’intangarugero ukuntu bashoboye kubigeraho? Jya ujyana na bo mu murimo wo kubwiriza maze wibonere ibyishimo bagira. Jya usuzuma ingingo zasohotse mu bitabo byacu zivuga ibihereranye n’umurimo w’ubupayiniya. Ishyirireho intego zihamye zishobora kukubera nk’ikiraro wambukiraho ujya mu murimo w’ubupayiniya. Niba muri iki gihe ufite inzitizi zikubuza kuba umupayiniya, zibwire Yehova mu isengesho kandi umusabe agufashe kuzikemura.—Imig 16:3.

5. Ni gute gukora umurimo w’ubupayiniya bituma turushaho kugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza?

5 Ibyishimo n’ingororano: Gukora umurimo w’ubupayiniya bituma twongera ubuhanga bwo gukoresha Ijambo ry’Imana kandi ibyo biduhesha ibyishimo byinshi. Hari mushiki wacu ukiri muto w’umupayiniya wagize ati “nta mugisha uruta uwo gushobora gukoresha neza Ijambo ry’Imana ry’ukuri.” Yakomeje agira ati “iyo ukora umurimo w’ubupayiniya, ukoresha Bibiliya incuro nyinshi cyane. Ubu iyo ngiye kubwiriza ku nzu n’inzu, mba nshobora kubona imirongo y’Ibyanditswe ihuje n’imimerere ya buri nyir’inzu.”​—2 Tim 2:15.

6. Ni ubuhe bwenge umuntu amenyera mu gukora umurimo w’ubupayiniya?

6 Nanone gukora umurimo w’ubupayiniya byigisha umuntu ubwenge bwinshi bwo mu mibereho isanzwe. Bifasha abakiri bato kumenya uko bakoresha neza igihe cyabo, uko bacunga amafaranga yabo neza n’ukuntu babana n’abandi. Abantu benshi bakora umurimo w’ubupayiniya barushaho kubona ibintu mu buryo bw’umwuka (Ef 4:13). Byongeye kandi, akenshi abapayiniya bagira igikundiro cyo kubona ko ukuboko kwa Yehova kuri kumwe na bo.​—Ibyak 11:21; Fili 4:11-13.

7. Ni gute umurimo w’ubupayiniya udufasha kwegera Yehova?

7 Umugisha uhebuje tubonera mu murimo w’ubupayiniya, ni uko udufasha kwegera Yehova. Ibyo bishobora kudukomeza mu bigeragezo. Mushiki wacu wihanganiye ingorane zikomeye yaravuze ati “imishyikirano ya bugufi nagiranye na Yehova igihe nakoraga umurimo w’ubupayiniya, yamfashije kwihanganira ingorane zanjye zose.” Yakomeje agira ati “ubu numva nshimishijwe no kuba narakoreye Yehova ndi mu murimo w’igihe cyose igihe nari maze kuba mukuru. Ibyo byatumye nshobora kwitanga kurusha uko nabitekerezaga” (Ibyak 20:35). Nimucyo natwe turusheho kwifatanya muri uwo murimo w’ingenzi, maze twibonere imigisha ikungahaye.​—Imig 10:22.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze