Mbese ushobora kwinjira mu ‘irembo rinini rijya mu murimo’?
1. Ni irihe ‘rembo rinini rijya mu murimo’ twugururiwe?
1 Igihe intumwa Pawulo yugururirwaga ‘irembo rinini rijya mu murimo,’ yakoreshaga uburyo bwose yabaga abonye kugira ngo ateze imbere inyungu z’Ubwami kandi akabikorana umwete nubwo benshi bamurwanyaga (1 Kor 16:9). Muri iki gihe, ababwiriza bagera ku 642.000 bo hirya no hino ku isi binjiye mu irembo rinini rijya mu murimo, baba abapayiniya b’igihe cyose.
2. Kuki ari byiza ko twajya dusuzuma imimerere turimo?
2 Imimerere irahinduka: Nubwo muri iki gihe twaba turi mu mimerere ituma tudakora byinshi mu murimo, ibintu bijya bihinduka. Ni yo mpamvu ari byiza ko twajya dusuzuma imimerere turimo, aho gutegereza ko ibintu byose byagenda neza (Umubw 11:4). Mbese waba uri umunyeshuri uri hafi kurangiza amashuri yisumbuye? Waba uri umubyeyi ufite abana bagiye gutangira ishuri? Waba se uri hafi guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru? Iyo ibintu nk’ibyo bihindutse bishobora gutuma ubona umwanya, bityo ukabona uburyo bwo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Mushiki wacu wajyaga agira ibibazo by’uburwayi, yaje gufata umwanzuro wo kuba umupayiniya afite imyaka 89. Kuki yabigenje atyo? Kubera ko yari amaze igihe kirenze umwaka atagiye mu bitaro, yumvaga ubuzima bwe buzamwemerera gukora umurimo w’ubupayiniya.
3. Ni gute bamwe bagiye bagira ibyo bahindura kugira ngo babashe kuba abapayiniya b’igihe cyose?
3 Hari igihe Pawulo yari afite gahunda yo kujya i Korinto gusura abavandimwe be. Nyamara yahinduye iyo gahunda bitewe n’ubutumwa bwiza. Muri iki gihe nabwo, abakora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose bagize ibyo bahindura kugira ngo babashe kuba abapayiniya. Bamwe boroheje ubuzima ku buryo bakora akazi k’igice cy’umunsi gusa cyangwa ibiraka, kugira ngo babone amafaranga yo kugura ibintu bike baba bakeneye. Gukora umurimo byabahesheje ibyishimo (1 Tim 6:6-8). Hari abashakanye bagiye bagira ibyo bahindura mu mibereho yabo, maze umugabo akaba ari we ukomeza gukora kazi, bityo umugore we akabona uburyo bwo gukora umurimo w’ubupayiniya.
4. Ni iki twakora niba twumva tutizeye neza ko twakuzuza amasaha asabwa?
4 Ntukajye wihutira kwikuramo igitekerezo cyo gukora umurimo w’ubupayiniya, utinya ko utakuzuza amasaha asabwa. Ku munsi haba hakenewe amasaha abiri arengaho iminota mike. Niba wumva utizeye neza ko wabishobora, gerageza gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kumwe cyangwa abiri, ariko ubikore ufite intego yo kubwiriza amasaha 70. Ibyo bizatuma usogongera ku byishimo bibonerwa mu gukora umurimo w’ubupayiniya (Zab 34:9). Jya uganira n’abapayiniya. Bashobora kuba baratsinze inzitizi zimeze nk’izawe (Imig 15:22). Jya usaba Yehova kuguha imigisha mu mihati ushyiraho kugira ngo wagure umurimo wawe.—1 Yoh 5:14.
5. Kuki gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose ari ingirakamaro?
5 Umurimo w’ingirakamaro: Kuba umupayiniya w’igihe cyose bihesha imigisha myinshi. Bituma ubona ibyishimo byinshi bibonerwa mu gutanga mu rugero rwagutse (Ibyak 20:35). Gukora umurimo w’ubupayiniya bizongera ubushobozi bwawe bwo gukoresha neza Ijambo ry’Imana ry’ukuri (2 Tim 2:15). Uzagira uburyo bwinshi bwo kubona ko ukuboko kwa Yehova kugushyigikiye (Ibyak 11:21; Fili 4:11-13). Gukora umurimo w’ubupayiniya bizagufasha kwitoza kugaragaza imico yo mu buryo bw’umwuka, urugero nko kwihangana kandi bizagufasha kurushaho kwegera Yehova (Yak 4:8). Mbese ushobora kwinjira muri iryo rembo rinini rijya mu murimo maze ukaba umupayiniya w’igihe cyose?