ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/11 p. 3
  • Ese wigeze kuba umupayiniya w’igihe cyose?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wigeze kuba umupayiniya w’igihe cyose?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • Mbese ushobora kwinjira mu ‘irembo rinini rijya mu murimo’?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Mbese, Ushobora Kongera Kwifatanya n’Iryo Tsinda?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • “Uzi ko waba umupayiniya mwiza!”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Umurimo w’Ubupayiniya—Mbese, Urakureba?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 3/11 p. 3

Ese wigeze kuba umupayiniya w’igihe cyose?

1. Ni ikihe gikundiro abantu benshi bigeze kugira, kandi se byabaye ngombwa ko bamwe babigenza bate?

1 Hari abantu babarirwa mu bihumbi bamaze imyaka myinshi bakora umurimo wo “kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza” ari abapayiniya b’igihe cyose (Ibyak 5:42). Icyakora, hari bamwe baretse gukora uwo murimo bitewe n’impamvu zitandukanye. Ese niba warigeze kuba umupayiniya w’igihe cyose, waba warasuzumye imimerere urimo muri iki gihe kugira ngo urebe niba wakongera kuba umupayiniya?

2. Kuki abantu bigeze kuba abapayiniya bagombye gusuzuma imimerere barimo muri iki gihe?

2 Imimerere irahinduka: Birashoboka ko impamvu zatumye udakomeza kuba umupayiniya zaba zitakiriho. Urugero, ese niba warahagaritse uwo murimo bitewe n’uko utashoboraga kuzuza amasaha 90 yasabwaga buri kwezi, ubu ntiwakongera kuwukora ko amasaha asabwa yagabanyijwe akaba 70? Ese waba utakigira akazi kenshi kandi inshingano z’umuryango zikaba zaragabanutse ugereranyije n’igihe wahagarikiye uwo murimo? Hari mushiki wacu wari warahagaritse umurimo w’ubupayiniya bitewe n’uburwayi, ariko aza kongera kuwukora afite imyaka 89. Yari amaze umwaka wose atajya mu bitaro, maze yumva ko ubuzima bwe bushobora kumwemerera kongera kuba umupayiniya!

3. Vuga uko abagize umuryango bashobora gufasha umwe muri bo akaba umupayiniya.

3 Ushobora kuba utarigeze uba umupayiniya, ariko umwe mu bagize umuryango wawe akaba yarahagaritse uwo murimo agira ngo yite kuri umwe mu bawugize, wenda nk’umubyeyi ugeze mu za bukuru (1 Tim 5:4, 8). Niba ari uko bimeze se, wowe cyangwa abandi bagize umuryango wawe nta cyo mwakora kugira ngo mufashe uwo muntu wahagaritse umurimo w’ubupayiniya? Kuki se mutabiganiraho muri hamwe mu muryango (Imig 15:22)? Abagize umuryango baramutse bashyize hamwe bagafasha umwe muri bo akaba umupayiniya, bose bashobora kumva rwose ko babigizemo uruhare.

4. Wakora iki niba ubu udashobora kongera kuba umupayiniya?

4 Niba imimerere urimo ubu itakwemerera kongera kuba umupayiniya, ntucike intege. Byonyine kuba ufite ubushake bwo kongera kuba umupayiniya bishimisha Yehova (2 Kor 8:12). Igihe uri mu murimo wo kubwiriza, ujye ukoresha ubuhanga wungutse igihe wari umupayiniya. Ujye ubwira Yehova mu isengesho icyifuzo cyawe kandi urebe ko wabona uburyo bwo kugira icyo uhindura ku mimerere urimo (1 Yoh 5:14). Wenda mu gihe runaka Yehova azakugururira “irembo rigari rijya mu murimo,” bityo wongere kugira ibyishimo bibonerwa mu murimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose.—1 Kor 16:9.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze