Mbese, Ushobora Kongera Kwifatanya n’Iryo Tsinda?
1 Mu myaka itanu ishize, abapayiniya b’igihe cyorse babarirwa mu bihumbi, basanze ari ngombwa guhagarika umurimo w’ubupayiniya. Mbese, nawe uri umwe muri abo? Niba ari ko biri, nta gushidikanya ko wari ufite impamvu zo kureka icyo gikundiro. Wenda ibyo byabaye ikintu kigutunguye, utari gushobora gukumira. Mbese, iyo mpamvu iracyari yo? Niba impamvu zatumye biba ngombwa ko ubuhagarika zari ibibazo by’ubuzima, iby’ubukungu, cyangwa inshingano z’umuryango, mbese, imimerere yawe yaba yariyunguye? Mbese, hari ibintu runaka wagira icyo uhinduraho ku buryo byatuma wongera kwishimira imigisha yo gukora ubupayiniya bw’igihe cyose? Mbese, waba warigeze gutekereza ku bihereranye no kongera kubusaba?
2 Nk’uko ubizi, kugira gahunda nziza hamwe na porogaramu ikoranywe ubwitonzi, ni ngombwa kugira ngo ubone kuba umupayiniya ugira ingaruka nziza. N’ubwo ubusanzwe hataboneka igihe gihagije kigenewe imyidagaduro, akanya gato umupayiniya amara yidagadura usanga akenshi kamunyuze cyane kandi kakamuhesha imigisha (Imig 19:17; Ibyak 20:35). Mu gihe ukomeza guhihibikana mu murimo, uba urinzwe ibishuko by’iyi si byo gushaka uburyo bw’imibereho burangwamo ubwikunde no kwinezeza. Yehova yasezeranyije ko azagukungahaza mu buryo bw’umwuka niwigomwa ukitangira gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Mu gukora umurimo wa Yehova utizigamye, bizatuma wiringira udashidikanya kubona ibyishimo no kunyurwa nyakuri.—Imig 10:22; Kolo 3:23, 24.
3 Mbese, umurimo w’igihe cyose ugomba gufatwa nk’aho ari igikundiro gihabwa itsinda ryihariye ry’abantu bake gusa? Oya. Mu kuzirikana umuhigo twahize mu gihe tweguriraga Yehova ubuzima bwacu, buri Mukristo wese yagombye gusuzuma abyitayeho ibyerekeranye no gukora umurimo w’igihe cyose, keretse igihe imimerere arimo yaba itabimwemerera.—Mar 12:30.
4 Niba bigaragara ko ubuzima bwawe hamwe n’inshingano z’Ibyanditswe bitakwemerera gukora ubupayiniya ubu, ushobora kwiringira ko Yehova abizirikana, kandi ko yumva iyo mimerere. Azakugororera ku bw’ibyo ukorana ubudahemuka ukurikije uko imimerere urimo ibikwemerera (1 Kor 4:2; 2 Kor 8:12). Icyakora, niba ubu ushobora kongera gukora ubupayiniya, kuki utakwegera umugenzuzi uhagarariye itorero maze ukamusaba fomu yo kuzuza?
5 Mbese, Umuryango Wawe Ushobora Kubigufashamo? Ushobora kuba warahagaritse ubupayiniya bitewe n’uko wagombaga kwita ku nshingano z’umuryango. Mbese, byashoboka ko abandi bagize umuryango ubu baba biteguye kuguha ubufasha bwagushoboza kongera kwinjira mu murimo w’ubupayiniya? Kuri bamwe, baramutse bahawe ubufasha buke gusa bwo kuborohereza mu kwita ku nshingano runaka, bashobora kongera gukora ubupayiniya.
6 Ubufatanye bwiza hamwe n’umuhati muke w’inyongera biturutse ku ruhande rw’abandi bagize umuryango, bishobora gutuma ibyo bigerwaho. Ubufasha bushobora gutangwa mu buryo bw’inkunga y’amafaranga cyangwa iyo kumutwara, hamwe na gahunda ihoraho yo kujyana mu murimo wo kubwiriza. Birashoboka ko haba hari n’ubundi buryo bashobora gufashamo. Niba imimerere urimo itatuma wongera gusingira icyo gikundiro, wenda ubwo bufasha bushobora guhabwa undi mu bagize umuryango ushobora kubigenza atyo.
7 Kuki mutasuzumira hamwe icyo kibazo mu rwego rw’umuryango? Uwo mugambi ushobora kugerwaho neza muramutse muwugize umushinga w’umuryango. Mu gihe habonetse undi mupayiniya ushobora kongerwa ku itsinda [ry’abapayiniya], abagize umuryango bose bashobora kumva mu buryo bukwiriye ko barimo babigiramo uruhare. Nta bwo umwuka nk’uwo wo kugira ubuntu uzagira ingaruka gusa ku buhamya buzatangwa mu ifasi ku byerekeye Ubwami, ahubwo uzanatuma umuryango urushaho kunga ubumwe mu buryo bw’umwuka.—Luka 6:38; Fili 2:2-4.