Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Ibibazo bikurikira bizasuzumwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu cyumweru gitangira ku itariki ya 29 Kanama 2005. Umugenzuzi w’ishuri azayobora isubiramo ry’ibibazo n’ibisubizo mu minota 30, rishingiye ku byizwe mu byumweru byo kuva ku itariki ya 4 Nyakanga kugeza ku ya 29 Kanama 2005. [Icyitonderwa: aho amashakiro atagaragajwe inyuma y’ikibazo, uzakora ubushakashatsi ku giti cyawe kugira ngo ubone ibisubizo.—Reba mu gitabo Ishuri ry’Umurimo, ku ipaji ya 36-37.]
INGINGO ZISUZUMWA
1. Mu gihe tubwira abandi ibyiringiro byacu, ni gute twareka ‘gushyira mu gaciro kwacu kukagaragarira abantu bose,’ kandi se kuki ibyo ari iby’ingenzi (Fili 4:5; Yak 3:17)? [be p. 251 par. 1-3, agasanduku]
2. Ni gute kumenya igihe tuba tugomba gushyira mu gaciro bidufasha gushyikirana n’abandi mu buryo bugira ingaruka nziza? [be p. 253 par. 1-2]
3. Mu gihe dufasha abandi gutekereza ku bintu runaka, kuki ari iby’ingenzi gukoresha ibibazo biteguranye ubuhanga? [be p. 253 par. 3-4]
4. Ni ibihe bintu wagombye gusuzuma kugira ngo utange disikuru mu buryo bwemeza? [be p. 255 par. 1-4, agasanduku; p. 256 par. 1, agasanduku]
5. Ni iki twagombye kuzirikana igihe twiyemeje gukoresha ibihamya by’inyongera bishyigikira ko Ibyanditswe bivuga ukuri? [be p. 256 par. 3-5, agasanduku]
INYIGISHO NO. 1
6. Ni ikihe gihamya gifatika cyemeza ko Yesu yabayeho koko? [w03 15/6 p. 4-7]
7. Ni gute ‘akanwa k’abatunganye kazabarokora,’ kandi se ni gute urugo rw’umukiranutsi “ruzakomera” (Imig 12:6, 7)? [w03 15/1 p. 30 par. 1-3]
8. Ko Bibiliya idatanga urutonde rw’ibyo tugomba gukora n’ibyo tutagomba gukora, ni gute dushobora ‘kumenya ibyo Umwami wacu ashaka’ (Ef 5:17)? [w03 1/12 p. 21 par. 2–p. 22 par. 2]
9. Ni ayahe mahame ya Bibiliya ashobora gufasha umuntu guhangana n’ubukene cyangwa imimerere y’ubukungu bwifashe nabi? [w03 1/8 p. 5 par. 3-6]
10. Kuba Yehova atangira ubuntu, ni gute byagombye kutugiraho ingaruka (Mat 10:8)? [w03 1/8 p. 20-22]
GUSOMA BIBILIYA BURI CYUMWERU
11. Inkingi ebyiri zari ku ibaraza ry’urusengero Salomo yubatse, ari zo Yakini na Bowazi, zasobanuraga iki (1 Abami 7:15-22)?
12. Mbese kuba Salomo yarahaye Hiramu umwami w’i Tiro imidugudu 20 yari mu gihugu cy’i Galilaya, byari bihuje n’Amategeko ya Mose (1 Abami 9:10-13)?
13. Kuba “umuntu w’Imana” atarakurikije ibyo yari yabwiwe bishobora kutwigisha iki? (1 Abami 13:1-25)?
14. Ni gute Umwami Asa w’u Buyuda yagaragaje ubutwari, kandi se urugero rwe rutwigisha iki? (1 Abami 15:11-13, gereranya na NW.)
15. Ni gute inkuru y’ibyabaye ku Mwami Ahabu na Naboti igaragaza akaga gashobora guterwa no kumva umuntu ari uwo kugirirwa impuhwe (1 Abami 21:1-16)?