ISOMO RYA 49
Gutanga ibihamya bifatika
IYO utanga disikuru avuze ikintu, abateze amatwi baba bafite uburenganzira busesuye bwo kwibaza bati “kuki ibyo avuga ari ukuri? Ni ibihe bihamya bigaragaza ko tugomba kubyemera?” Hari ibintu bibiri wowe mwigisha ugomba gukora: subiza ibyo bibazo cyangwa se ufashe abateze amatwi kwibonera ibisubizo. Niba igitekerezo cyawe gifite uruhare rw’ingenzi mu gushyigikira ibihamya utanga, ugomba guha abakumva impamvu zifatika zatuma bacyemera. Ibyo bizatuma disikuru yawe ibemeza.
Intumwa Pawulo yari azi kwemeza. Yafashaga abo yabaga abwira guhindura imitekerereze yabo abaha ibihamya bifatika hamwe n’ibisobanuro bihuje n’ubwenge, kandi akabinginga abikuye ku mutima. Urwo ni urugero rwiza yadusigiye (Ibyak 18:4; 19:8). Tuzi neza ariko ko hari abantu bayobya abandi bifashishije ubushobozi bwo kwemeza baba bafite (Mat 27:20; Ibyak 14:19; Kolo 2:4). Bashobora guhera ku gitekerezo abantu bavuga bibeshya ko ari ukuri, bakifashisha ibitabo bikemangwa, bagatanga ibihamya bidafashije, bakirengagiza ibitekerezo bivuguruza ibyabo, cyangwa bagashingira ku byiyumvo by’abantu aho kubatera inkunga yo gukoresha ubwenge. Tugomba kwirinda gukoresha bene ubwo buryo.
Ibihamya bishingiye ku Ijambo ry’Imana. Ntitugomba kwigisha abandi ibitekerezo byacu bwite. Tugomba kwihatira kubagezaho ibyo twize muri Bibiliya. Ibyo tubifashwamo cyane n’ibitabo duhabwa n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge. Ibyo bitabo bidushishikariza gusuzuma Ibyanditswe twitonze. Bityo iyo tubwiriza tuyobora abantu kuri Bibiliya, tutagamije kugaragaza ko ibyo tuvuga ari byo kuri, ahubwo twicisha bugufi twifuza kubareka ngo birebere icyo Bibiliya ivuga. Twemeranya n’ibyo Yesu yabwiye Se mu isengesho, agira ati “ijambo ryawe ni ryo kuri” (Yoh 17:17). Nta muntu urusha ububasha Yehova Imana, Umuremyi w’ijuru n’isi. Ibihamya dutanga biba bifatika iyo gusa bishingiye ku Ijambo rye.
Hari igihe ushobora kuganira n’abantu batazi Bibiliya cyangwa batemera ko ari Ijambo ry’Imana. Ugomba gushishoza ukamenya igihe ugomba kuberekera umurongo wa Bibiliya n’ukuntu uwubakira. Icyakora ariko, ugomba kugerageza kubayobora kuri icyo gitabo vuba uko bishoboka kose.
Mbese, wagombye gutekereza ko kubwira uwo muvugana ibikubiye mu murongo ufitanye isano n’ibyo uvugaho byonyine ari igihamya kidakuka kigaragaza ko ibyo uvuga ari ukuri? Si ko biri byanze bikunze. Hari igihe bishobora kuba ngombwa ko uvuga icyo imirongo iwukikije ivuga kugira ngo ugaragaze ko uwo murongo mu by’ukuri ushyigikira ibyo uvuga. Niba ari ihame gusa ushaka kugaragaza mu murongo wa Bibiliya kandi imirongo iwukikije ikaba atari ryo yerekezaho, bishobora kuba ngombwa ko wongeraho ibindi bihamya. Ushobora wenda kwifashisha indi mirongo bifitanye isano kugira ngo wemeze abo ubwira ko mu by’ukuri ibyo uvuga bishingiye rwose ku Byanditswe.
Ugomba kwirinda gutwerera umurongo wa Bibiliya ibyo utemeza. Wusome neza witonze. Umurongo usoma ushobora kuba ufitanye isano n’ingingo rusange ibyo uvuga bishingiyeho. Icyakora, kugira ngo ibihamya utanga byemeze abaguteze amatwi, bagomba kubona neza ko uwo murongo ubishyigikiye koko.
Ibihamya by’inyongera bishyigikira ibyo uvuga. Rimwe na rimwe bishobora kuba ingirakamaro wifashishije n’ibindi bihamya byiringirwa bitari ibyo muri Bibiliya kugira ngo ufashe abandi kubona ko Ibyanditswe bivuga ukuri.
Urugero, ushobora kugaragaza ko ibintu biriho bigaragara ari igihamya cy’uko hariho Umuremyi. Ushobora kwifashisha amategeko kamere, urugero nk’imbaraga rukuruzi z’isi, hanyuma ugafasha umuntu kubona ko ayo mategeko ari igihamya kigaragaza ko hariho Nyir’ugutanga Amategeko. Ibihamya utanga bizaba bifatika ari uko gusa bihuje n’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga. (Yobu 38:31-33; Zab 19:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera; 104:24; Rom 1:20.) Bene ibyo bihamya biba ari ingirakamaro kubera ko biba bigaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga bihuje n’ibintu bifatika, bigaragara.
Mbese, ushaka gufasha umuntu kubona ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko? Ushobora wenda kumubwira ibyo intiti zavuze zibyemeza; ariko se, ibyo birahagije kugira ngo yemere ko ari Ijambo ry’Imana koko? Ibyo nta bandi bigirira akamaro uretse gusa abasanzwe bubaha izo ntiti. Mbese, ushobora kwifashisha ibyagezweho mu rwego rwa siyansi ugaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri? Uramutse wishingikirije ku bitekerezo by’abashakashatsi badatunganye, waba wubakira ku rufatiro rujegajega. Ariko uramutse uhereye ku Ijambo ry’Imana, hanyuma ukavuga ibyagezweho mu rwego rwa siyansi bigaragaza ko Bibiliya ivuga ukuri, ibihamya byawe byaba byubakiye ku rufatiro rukomeye.
Igitekerezo cyose ushaka gushyigikira, gitangeho ibihamya bihagije. Ubwinshi bw’ibihamya utanga, buterwa n’abo ubwira abo ari bo. Urugero, niba ugiye kuganira n’umuntu ku minsi y’imperuka ivugwa muri 2 Timoteyo 3:1-5, ushobora wenda kumubwira inkuru abantu bose bazi yavuzwe mu makuru igaragaza ko abantu ‘batagikunda n’ababo.’ Urwo rugero rumwe rwonyine rushobora kumwemeza ko icyo kintu kiri mu bigize ikimenyetso cy’iminsi y’imperuka kirimo gisohora muri iki gihe.
Kugereranya ibintu bifite ikintu cy’ingenzi bihuriyeho na byo bishobora kugira icyo bifasha. Iryo gereranya ubwaryo si igihamya kigaragaza ko ikintu iki n’iki ari ukuri; rigira agaciro ari uko rihuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Icyakora, kugereranya ibintu bishobora gufasha umuntu kubona ko igitekerezo cyawe gifite ishingiro. Ushobora nko gukoresha ubwo buryo usobanurira umuntu ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi nyabutegetsi. Ushobora kumwereka ko nk’uko bimeze ku butegetsi bw’abantu, Ubwami bw’Imana na bwo bufite abategetsi, bukagira abaturage, amategeko, gahunda y’ubucamanza n’iyo gutanga inyigisho.
Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho zishobora kugufasha kugaragaza ko gushyira mu bikorwa inama ya Bibiliya iyi n’iyi bihuje n’ubwenge. Ushobora no kubara inkuru y’ibyakubayeho ushyigikira ibyo uvuga. Urugero, niba ushaka kugaragariza umuntu ko gusoma Bibiliya no kuyiga bifite akamaro, ushobora kumwereka icyo byakumariye mu mibereho yawe. Kugira ngo intumwa Petero atere abavandimwe be inkunga, yabibukije inkuru y’ukuntu Yesu yahinduye isura, ibyo bikaba byari ibintu yiboneye n’amaso ye (2 Pet 1:16-18). Pawulo na we yagiye yifashisha inkuru z’ibyamubayeho (2 Kor 1:8-10; 12:7-9). Birumvikana ariko ko mu gihe ubara inkuru z’ibyakubayeho ugomba kugira amakenga kugira ngo abantu batakwibazaho byinshi, kandi bitari ngombwa.
Kubera ko imimerere abantu bakuriyemo n’imitekerereze yabo bitandukanye, ibihamya bishobora kwemeza umuntu umwe bishobora kutemeza undi. Ku bw’ibyo, ugomba kuzirikana uko abo ubwira babona ibintu mu gihe utoranya ibihamya uzabaha n’uko uzabyubakira. Mu Migani 16:23 (NW) hagira hati “umutima w’umunyabwenge utuma akanwa ke kagaragaza ubushishozi, kandi wongerera iminwa ye ubushobozi bwo kwemeza abantu.”