“Mube Maso”
1 Igihe Yesu yavugaga amagambo ari muri Matayo 26:38-41, yari yegereje igihe kigoye cyane cy’ubuzima bwe bwa kimuntu. Cyari igihe cy’ingenzi cyane mu mateka yose ya kimuntu. Agakiza k’abantu bose kari mu kaga. Abigishwa ba Yesu bari bakeneye ‘kuba maso.’
2 Ubu twegereje cyane igihe cy’ukuza kwa Yesu afite intego y’uburyo bubiri, ni ukuvuga kurokora no guca imanza. Kubera ko turi Abakristo bari maso kandi tukaba dusobanukiwe ko igihe cyihuta, nta bwo twipfumbata ngo dutegereje gusa agakiza. Tuzi ko tugomba guhora twiteguye. Ni iby’ingenzi kuri twe “ko tugoka tukarwana” mu murimo wacu dukorera Yehova (1 Tim 4:10). Bite ku bihereranye na buri umwe umwe wo muri twe? Mbese dukomeza kuba maso?
3 Kwisuzuma Ubwacu: Nanone Yesu yatanze umuburo ugira uti “mwirinde” (Luka 21:34, 35). Tugomba kwigenzura ubwacu, tukareba neza niba tutariho “umugayo cyanga uburyarya . . . hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi” (Fili 2:15). Mbese, buri gihe tujya tuzirikana ko turi Abakristo, twigana Yesu kandi dukurikiza amahame aboneka mu Ijambo ry’Imana? Tugomba kwirinda imyifatire itari iya Gikristo iranga isi ‘iri mu mubi’ (1 Yoh 5:19; Rom 13:11-14). Igihe twisuzuma ubwacu twifashishije umucyo w’Ibyanditswe, mbese mu by’ukuri tuba turi maso dukurikije uko Yesu yabidusabye?
4 Abasaza bagomba kuba maso kugira ngo bite ku nshingano zabo mu itorero, bazirikana ko bazagira icyo babazwa ku bihereranye n’ukuntu bita ku ntama (Heb 13:17). Abatware b’imiryango bafite inshingano yihariye yo kuyobora abo mu miryango yabo mu nzira za Yehova. (Itang 18:19; Yos 24:15:; gereranya na 1 Tim 3:4, 5.) Nanone, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko buri wese muri twe asohoza itegeko ry’Ibyanditswe rihereranye no gukundana! Ni ikimenyetso cy’Ubukristo bw’ukuri.— Yoh 13:35.
5 Kuba Witeguye Kuburira Abandi: Kuba maso birenze kwiyitaho ubwacu. Dufite ubutumwa bwo guhindura abandi abigishwa (Mat 28:19, 20). Urukundo dukunda abaturanyi bacu rwagombye kudutera kuburira abandi kugira ngo bashobore kurokoka irimbuka ryugarije iyi si. Iyo ni inshingano ireba Abakristo bose. Ni igice cy’ingenzi kigize ugusenga kwacu (Rom 10:9, 10; 1 Kor 9:16). Akenshi duhura n’abantu batagira icyo bitaho cyangwa bakaturwanya mu buryo bweruye muri uwo murimo wo kurokora ubuzima. Dufite inshingano yo kutanamuka kabone n’ubwo abantu benshi baba basuzugura umuburo wacu (Ezek 33:8, 9). Urukundo nyakuri dukunda Imana n’abaturanyi bacu ruzadutera gukomeza kwihangana.
6 Iki si igihe cyo kwidamararira. Ntitugomba kureka amaganya y’ubuzima bwa buri munsi aturangaza cyangwa ngo twirundumurire mu binezeza by’iyi gahunda ku buryo byatubera umutego (Luka 21:34, 35). Ibyo birihutirwa cyane ubu kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose. Igihe cya Yesu cyo gucira iyi gahunda urubanza kiregereje cyane. Abantu bakangutse bahora biteguye kandi bari maso ni bo bonyine bazarokoka. Mbega ukuntu tuzishima cyane nitwumvira amabwiriza ya Yesu maze ‘tukarokoka ibyo byose!’—Luka 21:36.