Amakuru ya Gitewokarasi.
Chypre: Habayeho ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 1.626 mu kwezi kwa Gashyantare. Ku munsi w’Ikoraniro Ryihariye, hateranye abantu 2.249.
ETIYOPIYA: Muri Gashyantare ababwiriza batanze raporo bari 4.587. Kwari ukwiyongera gushya. Amazu abiri y’Ubwami mashya yaratashywe muri uko kwezi.
Filipine: Hatanzwe raporo y’ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 119.549 mu kwezi kwa Gashyantare.
Rwanda: Ikoraniro ry’Intara “Gutinya Imana” vuba aha ryateraniwe mu matsinda mato mato, bose hamwe bakaba bari 6.062, kandi habatijwe abantu 178.
Trinité: Habayeho ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 6.786 muri Gashyantare.