ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/96 p. 5
  • Ababyeyi Bishimye!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ababyeyi Bishimye!
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Rubyiruko—Nimunezeze Umutima wa Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Gushimisha Umutima w’Ababyeyi Bawe
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Ni Izihe Ntego Washyiriyeho Abana Bawe?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Jya utoza abana bawe kugira ngo bazabe ababwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 1/96 p. 5

Ababyeyi Bishimye!

1 Niba ukiri muto ukaba uba mu muryango wa Gikristo, hari uburyo bwihariye ushobora gukoresha kugira ngo ababyeyi bawe bishime. Niba ukomeza kugira imibereho yo gukiranuka, ‘so na nyoko bazishima’ (Imig 23:22-25). Birumvikana ko ababyeyi bawe bakwifuriza ibyiza cyane. Nta kintu na kimwe gishobora kubashimisha kuruta kubona ushikamye mu kuri kandi ukegurira ubuzima bwawe Yehova.

2 Ushobora kuba umuntu ushima ku bwo kuba ufite ababyeyi bari mu kuri. Kuva ukivuka, barakugaburiye, barakwambika, baguha aho uba ndetse bakwitaho no mu gihe wari urwaye. Ndetse n’ikirenze ibyo, bihatiye ku kwigisha ibyerekeye Yehova n’inzira ze zikiranuka; iyo ni imyitozo ishobora kuguhesha ubuzima bw’iteka (Ef 6:1-4). Ni gute ushobora kwerekana ko ubyishimira?

3 Shikama mu Kuri: Ababyeyi bawe bagerageje kukwigisha gufatana uburemere ukuri, kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, no kugirana imishyikirano ya bugufi n’umuteguro wa Yehova. Ushobora kugaragaza ko ushimira, wishimira icyigisho cy’umuryango utagombye kubihatirwa. Garagaza icyifuzo cyo kwifatanya mu materaniro, kwibwiriza ubwawe kwitegura kugira ngo umuryango wawe uhagerere igihe. Icarana n’ababyeyi bawe mu gihe cy’amateraniro, hanyuma utege amatwi cyane ukurikirana mu bitabo birimo byigwa. Ifatanye mu materaniro utanga ibitekerezo. Erekana ubwawe ko uri umunyeshuri mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bivuye ku mutima, wemera inshingano kandi ukora uko ushoboye kugira ngo uzisohoze. Itangire gutanga ubufasha mu gutunganya imirimo irebana n’Inzu y’Ubwami, aho ubufasha bwawe bushobora kuba ingirakamaro. Kwifatanya muri iyo mirimo bishobora gutuma umutima wawe urangamira ikiri icyiza mu buryo bw’umwuka ku bw’inyungu zawe.

4 Ishyirireho Intego zo Kujya Mbere: Gira uruhare rugaragara mu murimo wo kubwiriza, werekana icyifuzo cyo kugaragaza ko ukwiriye kuba umubwiriza. Gumana umwihariko wawe wo gusoma Bibiliya buri cyumweru, cyangwa se, washaka kurushaho kungukirwa ukaba wanasoma Bibiliya yose ubwawe. Ishyirireho intego yo kuzuza ibisabwa kugira ngo witange kandi ubatizwe. Ababyeyi bawe bashobora kugufasha kugena gahunda ya porogaramu yo ku ishuri mu buryo bwitondewe, niba ufite iyo ntego yo kwitoza kuzagira uruhare rugaragara mu murimo wa Yehova. Ihatire kugera ku muco ushobora gutuma abandi bakwifuriza kugira igikundiro cyihariye cyo kuba nk’umupayiniya cyangwa umukozi wa Beteli (Ibyak 16:1, 2). Kugera kuri iyo ntego bishobora kugufasha ‘kurobanura ibinyuranye, [no] kubona uko wuzura imbuto zo gukiranuka.’​—Fili 1:10, 11.

5 Ubusore ni igihe cyo kwiga, kwimenyereza, no kugira ubuhanga mu kwita ku bandi. Ni igihe ushobora kwishimira ubuzima butarangwamo ingorane zose hamwe n’inshingano zireba abantu bakuze. Salomo yagize ati “wa musore we, ishimire ubusore bwawe, n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe” (Umubw 11:9). Niba werekeje umutima wawe ku murimo wa Yehova mu busore bwawe, ushobora kuzasarura imigisha izahoraho iteka ryose.—1 Ngoma 28:9.

6 Niba “ukurikiz[a] gukiranuka” aho gukurikiza “irari rya gisore,” bishobora kuruhura ababyeyi bawe umutwaro uremeye wo guhangayika n’agahinda (2 Tim 2:22). Uzatera umutima wawe ubwawe kwishima (Imig 12:25). Ikirenze byose, uzanezeza Umuremyi wawe, Yehova Imana.—Imig 27:11.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze