Jya utoza abana bawe kugira ngo bazabe ababwiriza
1. Muri Zaburi 148:12, 13 hatera ababyeyi b’Abakristo inkunga yo gukora iki?
1 Yehova atumirira abakiri bato kumusingiza (Zab 148:12, 13). Ku bw’ibyo, ababyeyi b’Abakristo ntibigisha abana babo inyigisho zo muri Bibiliya n’amategeko y’Imana ahereranye n’iby’umuco gusa, ahubwo babatoza no kuba ababwiriza b’ubutumwa bwiza. Ni mu buhe buryo bashobora kugenda babatoza buhoro buhoro?
2. Ni mu buhe buryo urugero rwiza umubyeyi atanga rushobora kugirira abana akamaro?
2 Urugero rwiza: Umucamanza Gideyoni yabwiye abagabo 300 yari ayoboye ati “murebe ibyo nkora” (Abac 7:17). Ubusanzwe, abana bitegereza ababyeyi babo kandi bakabigana. Hari umugabo ukora akazi ka nijoro, ariko iyo kuwa gatandatu mu gitondo ageze mu rugo ntaryama, ahubwo ajyana abana be mu murimo wo kubwiriza nubwo aba ananiwe. Uwo mubyeyi aba yigishije abana be nta jambo avuze, bakabona ko gukora umurimo wo kubwiriza ari byo biza mu mwanya wa mbere (Mat 6:33). Ese abana bawe bajya bakubona wifatanya mu bikorwa bitandukanye byo mu buryo bw’umwuka kandi ubyishimiye, urugero nko gusenga, gusoma Bibiliya, gutanga ibitekerezo mu materaniro no kubwiriza? Birumvikana ko utazakora ibintu byose mu buryo butunganye. Icyakora, abana bawe bazarushaho kwitabira imihati ushyiraho ubatoza kuyoboka Yehova niba babona nawe ukora uko ushoboye kose kugira ngo umukorere.—Guteg 6:6, 7; Rom 2:21, 22.
3. Ni izihe ntego zo mu buryo bw’umwuka ababyeyi bagombye kujya bafasha abana babo kwishyiriraho kandi bakabafasha kuzigeraho?
3 Kubashyiriraho intego buhoro buhoro: Ababyeyi bahora batoza abana babo, bakabigisha kugenda, kuvuga, kwiyambika n’ibindi. Uko abana bagenda bakura bakagira ibyo bageraho, ni na ko bagira izindi ntego baba bagomba kugeraho. Iyo bafite ababyeyi b’Abakristo, na bo babafasha kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka zihuje n’imyaka yabo n’ubushobozi bwabo, kandi bakabafasha kuzigeraho (1 Kor 9:26). Ese ujya utoza abana bawe gutanga ibitekerezo mu materaniro bakoresheje amagambo yabo bwite no kwitegurira ibiganiro bagomba gutanga mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi (Zab 35:18)? Ese ujya ubatoza kwifata mu buryo butandukanye bwo gukora umurimo wo kubwiriza? Ese ujya ubafasha kwishyiriraho intego yo kubatizwa no gukora umurimo w’igihe cyose? Ese ujya ubafasha kugira incuti z’ababwiriza bakora umurimo bashishikaye kandi barangwa n’ibyishimo kugira ngo babatere inkunga?—Imig 13:20.
4. Ni mu buhe buryo abana bungukirwa iyo bafite ababyeyi batangiye kubatoza gukora umurimo kuva bakiri bato?
4 Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “Mana, wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, kandi kugeza ubu ndacyavuga imirimo yawe itangaje” (Zab 71:17). Jya utangira gutoza abana bawe bakiri bato kugira ngo bazabe ababwiriza. Urufatiro rwo mu buryo bw’umwuka ubafasha kwishyiriraho bakiri bato ruzabagirira akamaro bamaze kuba bakuru!—Imig 22:6.