Babyeyi—Nimutoze Abana Banyu Kuva Bakiri Bato
1 “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo; azarinda asaza, atarayivamo” (Imig 22:6). Babyeyi, niba mutifuza ko abana banyu ‘bava’ mu nzira y’ukuri, ni ryari mwagombye gutangira kubatoza? Ni uguhera igihe baba bakiri bato cyane!
2 Igihe Pawulo yavugaga ko Timoteyo yahawe inyigisho zo mu buryo bw’umwuka “uhereye mu buto” bwe, uko bigaragara yashakaga kuvuga ko yazihawe kuva akiri igisekeramwanzi (2 Tim 3:14, 15). Ingaruka zabaye iz’uko Timoteyo yaje gukura akaba umuntu w’umwuka uhebuje (Fili 2:19-22). Namwe rero babyeyi, mugomba gutangira ‘muhereye mu buto’ kugira ngo muhe abana banyu uburere bakeneye kugira ngo ‘bakurire imbere y’Uwiteka.’—1 Sam 2:21.
3 Bahe Amazi Bakeneye Kugira ngo Bakure: Nk’uko ingemwe zikenera guhora zisukirwa amazi kugira ngo zikure zibe ibiti by’inganzamarumbo, abana bo mu kigero cy’imyaka yose na bo bagomba guhabwa amazi ahagije y’ukuri kwa Bibiliya kugira ngo bakure babe abagaragu b’Imana bakuze mu buryo bw’umwuka. Uburyo bw’ibanze bwo kwigisha abana ukuri no kubafasha kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, ni ukubikora binyuriye mu cyigisho cy’umuryango cya Bibiliya cya buri gihe. Ariko kandi babyeyi, mujye muzirikana uko igihe buri mwana ashobora kumara yerekeje ibitekerezo ahantu hamwe kingana. Ku bana bakiri bato, kugirana na bo kenshi ibyiciro bigufi byo kwiga bishobora kugira ingaruka nziza kurusha ibyiciro bimara igihe kirekire kandi bike.—Guteg 11:18, 19.
4 Ntimuzigere na rimwe mupfobya ubushobozi abana bafite bwo kwiga. Mujye mubabwira inkuru zihereranye n’abantu bavugwa muri Bibiliya. Mujye mubareka bashushanye amashusho agaragaza imimerere runaka ivugwa muri Bibiliya, cyangwa bakine imikino y’ibintu bivugwa mu nkuru za Bibiliya. Mujye mukoresha neza kaseti videwo zacu hamwe na kaseti za radiyo, hakubiyemo na za darame zishingiye kuri Bibiliya. Mujye muhuza icyigisho cy’umuryango n’ikigero cy’imyaka abana banyu bagezemo hamwe n’ubushobozi bwabo bwo kwiga. Inyigisho zizatangwa mu ikubitiro zizaba ari iz’ibanze kandi zihinnye; ariko uko umwana agenda akura, inyigisho ahabwa zagombye kugenda ziyongera kandi zimbitse kurushaho. Mujye mutanga inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zishishikaje kandi muhinduranye ingingo ziganirwaho. Kubera ko muba mwifuza ko abana banyu ‘bagirira ipfa’ Ijambo, mujye mukora uko mushoboye kose kugira ngo icyigisho kibashimishe.—1 Pet 2:2, gereranya na NW.
5 Mujye Mubafasha Kwifatanya mu Itorero: Mujye mushyiriraho abana banyu intego zigiye zisumburaho, kugira ngo bifatanye mu buryo bwuzuye mu itorero. Intego yabo ya mbere yagombye kuba iyihe? Hari ababyeyi bafite abana babiri bakiri bato bavuze bati “bombi babanje gutozwa kwicara batuje mu Nzu y’Ubwami.” Hanyuma, mujye mufasha abana gutanga ibitekerezo mu materaniro mu magambo yabo bwite, no kwishyiriraho intego yo kwifatanya mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Mu murimo wo kubwiriza, intego nziza bagombye kugeraho zaba izo gutanga inkuru y’Ubwami ku nzu n’inzu, gusoma umurongo w’Ibyanditswe, gutanga igazeti no gutangiza ba nyir’inzu ibiganiro bifite ireme.
6 Mujye Mutanga Urugero Rushishikaje: Mbese, abana banyu bajya babumva buri munsi muvuga ibihereranye na Yehova kandi mukamusenga? Mbese, bajya bababona mwiga Ijambo rye, mujya mu materaniro, mwifatanya mu murimo wo kubwiriza kandi mukishimira gukora ibyo Imana ishaka? (Zab 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Ni iby’ingenzi ko bababona mukora ibyo bintu kandi mukabikorera hamwe. Umukobwa umwe w’inkumi yavuze yerekeza kuri nyina wari warareze abana batandatu bakaba Abahamya bizerwa agira ati “icyadukoraga ku mutima cyane ni urugero rwa Mama ubwe—rwatangaga ubutumwa bufite imbaraga kurusha amagambo.” Umubyeyi ufite abana bane yaravuze ati “interuro ivuga ngo ‘Yehova aza mu mwanya wa mbere,’ ntiyari imvugo isanzwe gusa, ahubwo bwari uburyo bwacu bwo kubaho.”
7 Babyeyi, nimutangire gutoza abana banyu hakiri kare, mubigisha ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, mubashyiriraho intego zigiye zisumburaho kandi mubaha urugero rwiza uko bishoboka kose. Muzagira ibyishimo byinshi nimubigenza mutyo!