Mujye mwigisha abana banyu gusingiza Yehova
1. Mbese abana bato bashobora gusingiza Yehova?
1 Muri Zaburi ya 148:12, 13 (NW) hatera abahungu n’abakobwa inkunga yo “gusingiza izina rya Yehova.” Mu Byanditswe harimo ingero nyinshi z’abana bato babigenje batyo. Urugero, ‘Samweli yakoreraga Uwiteka akiri muto’ (1 Sam 2:18). “Umukobwa muto” ni we wabwiye umugore wa Namani ko umuhanuzi wa Yehova wo muri Isirayeli yashoboraga gukiza Namani ibibembe (2 Abami 5:1-3). Igihe Yesu yinjiraga mu rusengero agakora ibitangaza, “abana” b’abahungu ni bo babanje kurangurura bati “Hoziyana mwene Dawidi” (Mat 21:15). Ni gute ababyeyi bakwigisha abana babo gusingiza Yehova?
2. Kuki ari iby’ingenzi ko ababyeyi baha abana babo urugero rwiza?
2 Mujye mubaha urugero: Abagabo bo muri Isirayeli bari barahawe itegeko ry’uko bagombaga kubanza gukunda Yehova kandi bagashyira amategeko ye mu mitima yabo, hanyuma bakabona gucengeza ukuri mu mitima y’abana babo (Guteg 6:5-9). Niba uvuga ibyiza by’umurimo wo kubwiriza kandi ukawushyira muri gahunda zawe za buri cyumweru, abana bawe bazabona ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi kandi ko ushimishije.
3. Ni gute mushiki wacu umwe yungukiwe n’urugero yahawe n’ababyeyi be?
3 Hari mushiki wacu wavuganye ibyishimo ati “igihe nari nkiri muto, umuryango wacu wari ufite akamenyero ko kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru. Nabonaga ukuntu ababyeyi banjye bishimiraga by’ukuri uwo murimo. Twakuze tubona ko kubwiriza ari umurimo ushimisha.” Uwo mushiki wacu yabaye umubwiriza utarabatizwa afite imyaka irindwi, none ubu amaze imyaka isaga 32 mu murimo w’igihe cyose.
4. Gutoza abana buhoro buhoro bisobanura iki?
4 Mujye mubatoza buhoro buhoro: Igihe muri mu murimo wo kubwiriza, mujye mufasha abana banyu kuwifatanyamo. Bashobora wenda gukomanga ku rugi, guha nyir’inzu inkuru y’Ubwami cyangwa gusoma umurongo w’Ibyanditswe. Ibyo bizatuma barushaho kugira ibyishimo kandi bitume bumva ko bafite ubushobozi bwo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Uko bagenda bakura, uruhare bagira mu murimo wo kubwiriza rwagombye kugenda rwiyongera. Ku bw’ibyo, mujye mubafasha kugira amajyambere no gutekereza ku ntego zo mu buryo bw’umwuka.
5. Ni iki umwana asabwa kuzuza kugira ngo abe umubwiriza utarabatizwa?
5 Mu gihe mubona ko abana banyu bujuje ibisabwa kugira ngo babe ababwiriza batarabatizwa kandi bakaba bagaragaza ko bafite icyo cyifuzo, mwagombye guhita muvugana n’abasaza. Nibaba ababwiriza bizabashishikariza kumva ko bafite inshingano yo gusingiza Yehova. Mujye muzirikana ko kugira ngo umwana yuzuze ibisabwa, atari ngombwa ko abanza kumenya ibintu byinshi nk’abantu bakuru babatijwe. Mbese umwana wawe asobanukiwe inyigisho z’ibanze za Bibiliya? Mbese yaba agendera ku mahame mbwirizamuco ashingiye kuri Bibiliya? Mbese yaba yifuza kwifatanya mu murimo wo kubwiriza no kumenyekana ko ari Umuhamya wa Yehova? Niba ari uko bimeze, abasaza bashobora kwemeza ko yujuje ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza utarabatizwa.—Reba igitabo Twagizwe umuteguro ngo dukore ibyo Yehova ashaka, ku ipaji ya 79-82.
6. Kuki ari iby’ingenzi ko ababyeyi batoza abana babo?
6 Kwigisha abana gusingiza Yehova bibavuye ku mutima, bisaba imihati. Ariko kandi, nta kintu gishimisha ababyeyi nko kubona abana babo bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Icy’ingenzi kurushaho, Yehova arishima iyo abana bavuga imirimo ye itangaje.