Babyeyi—Mutoze Abana Banyu Kubwiriza
1 Amatorero yacu afite imigisha yo kuba arimo abana benshi, bafite icyifuzo kivuye ku mutima cyo gukorera Imana (Umubw 12:1). Ni bamwe mu batumiwe na Yehova kugira ngo bifatanye mu kumusingiza (Zab 148:12-14). Ku bw’ibyo, imyitozo ababyeyi bahora baha abana babo, yagombye kuba ikubiyemo inyigisho zibereka ukuntu bageza ukwizera kwabo ku bandi, mu gihe bari mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami.—Guteg 6:6, 7.
2 Toza Abana, Intambwe ku Yindi: Abana bakwiriye gutozwa guherekeza ababyeyi babo mu murimo, kuva bakiri bato cyane. Mbere yo kujya mu murimo, tegura abana bawe kuza kuwifatanyamo mu buryo bufite ireme. Basobanurire mbere y’igihe ibyo witeze ko bari bukore mu gihe bari bube bari ku nzu n’inzu. Abana bakiri bato cyane bashobora gutanga inkuru z’Ubwami, impapuro zikoreshwa mu gutumira, kandi bagatumira abantu kuza ku Nzu y’Ubwami. Abakiri bato bazi gusoma neza, bashobora gusabwa gusoma imirongo y’Ibyanditswe mu gihe [babwiriza] ku nzu n’inzu. Bashobora gutanga amagazeti, bakoresheje uburyo bugufi bwo gutangiza ibiganiro. Uko bagenda bamenyera, batoze gukoresha Bibiliya mu buryo bwabo bwo gutangiza ibiganiro. Ababwiriza benshi bakiri bato, batangiye kwibonera abantu bashyira amagazeti uko asohotse, no kujya basubira kubasura buri gihe. Ni byiza cyane ko umwana yakorana n’umuntu mukuru, aho gukorana n’undi mwana muto. Umuntu mukuru ashobora gusobanurira nyir’inzu ko uwo mwana arimo atozwa mu murimo.
3 Akana gato k’agakobwa, kasabye abasaza ko bagafasha kuzuza ibisabwa, kugira ngo kabe umubwiriza w’Ubwami. N’ubwo muri icyo gihe kari gafite imyaka itanu gusa, kandi kakaba katari kazi gusoma, kashoboraga kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ku nzu n’inzu mu buryo bugira ingaruka nziza. Kafataga mu mutwe aho imirongo y’Ibyanditswe iri, kakaharambura, kagasaba nyir’inzu kuyisoma, hanyuma kagatanga ibisobanuro.
4 Binyuriye ku rugero rw’ababyeyi, abana bagombye nanone kwigishwa agaciro ko kugira gahunda nziza, kugira ngo umuntu ashobore kwifatanya buri gihe mu murimo. Ababyeyi bagomba gushyiraho gahunda ya buri cyumweru ihoraho y’umurimo no kuyubahiriza, ku buryo abana bamenya igihe gihora giharirwa umurimo wo kubwiriza icyo ari cyo mu cyumweru.
5 Iyo abana batojwe gukunda no kwishimira umurimo uhereye mu buto bwabo, bashishikarira kuzagira igikundiro kirushijeho kuba cyiza mu gihe kizaza, wenda hakubiyemo n’icyo gukora umurimo w’ubupayiniya (1 Kor 15:58). Twese, twagombye gutera abana baturimo inkunga yo kugira amajyambere ashimishije, bakaba abantu basingiza Yehova.