ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/97 p. 1
  • ‘Ubaka [Ab’]Inzu [Yawe]’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Ubaka [Ab’]Inzu [Yawe]’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Ni irihe banga ryo kugira ibyishimo mu muryango?
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Tugeze Ku Bandi Igitabo Le secret du bonheur familial
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Kurikirana Amahoro y’Imana mu Mibereho y’Umuryango“
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Gufasha Imiryango Kwiteganyiriza Imibereho Irambye yo mu Gihe Kizaza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 3/97 p. 1

‘Ubaka [Ab’]Inzu [Yawe]’

1 Uko bigaragara, muri buri muco, mu mpande zose z’isi, imibereho y’umuryango iragenda yononekara. Isi ya Satani yirundumurira mu buhemu no mu bwiyandarike (1 Yoh 5:19). Ibyo bitsindagiriza uburyo byihutirwa ko ‘twubaka [ab’]inzu [yacu],’ kandi tukigisha abandi ukuntu bashobora kubigenzereza batyo ab’inzu zabo.—Imig 24:3, 27.

2 Amahame ya Bibiliya Ni Uburinzi: Ibanga ry’ibyishimo nyakuri by’umuryango, riboneka mu gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Uko kuri gufite imbaraga, kuzanira inyungu buri wese wo muri iyo nzu, mu bintu byose bigize imibereho. Umuryango ushyira mu bikorwa uko kuri, uzagira ibyishimo kandi uzagira amahoro y’Imana.—Gereranya na Yesaya 32:17, 18.

3 Amahame ashobora kudufasha kubaka ab’inzu yacu, avugwa mu magambo ahinnye mu gitabo gishya, Le secret du bonheur familial. Buri gice gisozwa n’inyigisho z’ingirakamaro, ziri mu gasanduku zitsindagiriza amahame abagize umuryango bagomba kwibuka. Twinshi muri utwo dusanduku, dutangirana n’ikibazo kigira kiti “Ni gute ayo mahame ya Bibiliya ashobora kugufasha . . . ?” Ibyo bitwerekeza ku bitekerezo by’Imana, kugira ngo tumenye icyo itekereza kuri iyo ngingo yasuzumwe.—Yes 48:17.

4 Imenyereze icyo gitabo. Iga gushaka aho amahame ashobora kugufasha aherereye, igihe havutse ingorane zinyuranye. Icyo gitabo kivuga ibintu nk’ibi bikurikira: icyo umuntu agomba kureba, mu gihe agenzura uwo ateganya kuzabana na we (igice cya 2), ibintu by’ingenzi bituma abashakanye bagira ibyishimo birambye (igice cya 3), uburyo ababyeyi bashobora kurera abana b’ingimbi n’abangavu bakavamo abantu b’inyangamugayo, bakuru batinya Imana (igice cya 6), uko warinda umuryango ibintu byawusenya (igice cya 8), amahame yafasha imiryango iyoborwa n’umubyeyi umwe kugira ngo igire icyo igeraho (Igice cya 9), ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka, ku miryango yahungabanyijwe no gusabikwa n’ibinyobwa bisindisha hamwe n’urugomo (igice cya 12), icyakorwa mu gihe imirunga ihuza abashakanye igeze ku buce (igice cya 13), igishobora gukorwa kugira ngo wubahe ababyeyi bageze mu za bukuru (igice cya 15), hamwe n’ukuntu umuntu yateganyiriza umuryango we imibereho yo mu gihe kizaza irambye (igice cya 16).

5 Koresha mu Buryo Bwuzuye Igitabo Gishya: Niba mutarabikora, kuki mutakwigira hamwe igitabo Bonheur familial mu rwego rw’umuryango? Nanone kandi, mu gihe cyose umuryango wawe uhuye n’ibibazo bishya cyangwa imimerere iruhije, suzuma ibice byo muri icyo gitabo byibanda kuri iyo mimerere, kandi usuzume nta buryarya ukuntu washyira mu bikorwa inama uvanyemo. Ikindi kandi, mu kwezi kwa Werurwe, tube abanyabuntu tugena igihe cyo gukora umurimo wo mu murima, kugira ngo dushobore kwihatira kugeza ku bantu benshi uko bishoboka kose igitabo Le secret du bonheur familial.

6 Imiryango yiyeguriye Imana, izakomera mu buryo bw’umwuka kandi izunga ubumwe, ndetse izaba initeguye neza kugira ngo ihangane n’ibitero bya Satani (1 Tim 4:7, 8; 1 Pet 5:8, 9). Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba dufite inyigisho ziva ku Mana, yo Nyir’uguhanga umuryango!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze