Kwerekeza Abigishwa ku Muteguro Witirirwa Izina Ryacu
1 “Ni ubutumwa buvugwa mu ndimi zisaga 200. Ni ubutumwa bwumvwa mu bihugu bisaga 210. Ni ubutumwa buhabwa umuntu ku giti cye aho abantu bashobora kuboneka hose. Ni igice kigize umurimo wo kubwiriza, ukomeye cyane kurusha iyindi yose yakozwe ku isi, bukaba ari ubutumwa buhuza abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu isi yose. Abahamya ba Yehova bagizwe umuteguro, kugira ngo basohoze uwo murimo, ubu hakaba hashize imyaka isaga ijana!”
2 Ayo ni yo amagambo abimburira videwo ifite umutwe uvuga ngo “Les Témoins de Jéhovah: un nom, une organisation.” Isubiza ibibazo nk’ibi bikurikira: Abahamya ba Yehova ni bantu ki mu by’ukuri? Ni gute umurimo wabo utegurwa? Ni gute uyoborwa? Ni hehe amafaranga yo gukoresha muri uwo murimo ava? Abareba iyo videwo, batangazwa n’uko “Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bagizwe umuteguro, bagatorezwa hamwe gufasha abaturanyi babo kwizera Bibiliya,” kandi bibatera inkunga yo kwibonera umuteguro witirirwa izina ryacu. Nyuma yo kureba iyo videwo, umugore wigaga yaraturitse ararira, bitewe n’ibyishimo hamwe no gushimira, hanyuma aravuga ati “ni gute umuntu uwo ari we wese adashobora kwibonera ko uyu ari wo muteguro w’Imana y’ukuri, Yehova?”—Gereranya na 1 Abakorinto 14:24, 25.
3 Undi mugore yari yaramaze igihe kirekire yiga Bibiliya, akajya abihagarika ubundi akongera, ariko akaba atarashoboraga kwemera ko Ubutatu ari inyigisho y’ikinyoma. Hanyuma we n’umugabo we baje kwerekwa videwo yacu. Bashimishijwe cyane no kuyibona, maze bayireba incuro ebyiri mu ijoro rimwe. Mu cyigisho cyakurikiyeho, uwo mugore yavuze ko yifuza kuba Umuhamya. Yavuze ko yibandaga ku myizerere ye y’Ubutatu, maze ntiyite ku muteguro wacu hamwe no ku bantu bawurimo. Binyuriye kuri iyo videwo, yumvise ko abonye umuteguro nyakuri w’Imana. Yifuzaga guhita atangira kubwiriza ku nzu n’inzu. Nyuma, yasobanuriwe intambwe agomba gutera kugira ngo abe umubwiriza utarabatizwa, maze aravuga ati “reka nzitere ntatindiganije.” Yasezeye mu idini rye, atangira umurimo wo mu murima, maze aba kabuhariwe mu guhakana Ubutatu.
4 Byaragaragaye neza ko abigishwa ba Bibiliya barushaho kujya mbere mu buryo bw’umwuka kandi bagakura vuba cyane, iyo bamenye neza umuteguro wa Yehova kandi bakifatanya na wo. Mu buryo bugaragara, nyuma y’uko abantu bagera ku 3.000 babatizwa kuri Pentekote, “bakomeje kwitangira inyigisho z’intumwa no kwifatanya” (Ibyak 2:42, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Ni iby’ingenzi ko dufasha abigishwa kubigenza batyo muri iki gihe. Ni gute twabafasha?
5 Sohoza Inshingano: Buri wese uhindura abantu abigishwa, agomba kumva ko afite inshingano yo kuyobora umwigishwa wa Bibiliya ku muteguro w’Imana (1 Tim 4:16). Buri ncuro yo kwiga, yagombye kubonwa nk’ibuye ryo kwambukiraho, umuntu mushya anyuraho yerekeza ku munsi w’ibyishimo, igihe azagaragaza ko yiyeguriye Yehova binyuriye ku mubatizo wo mu mazi. Kimwe mu bibazo abazwa mu gihe cy’umuhango w’umubatizo ni iki kigira kiti “mbese, usobanukiwe neza ko ukwitanga kwawe n’umubatizo wawe biguhesha kuba umwe mu Bahamya ba Yehova bifatanya n’umuteguro w’Imana uyoborwa n’umwuka? Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko yiyumvisha ko adashobora gukorera Imana atifatanyije n’itorero rya Gikristo ry’ukuri abigiranye umwete.—Mat 24:45-47; Yoh 6:68; 2 Kor 5:20.
6 Komeza kwigisha umwigishwa ibihereranye n’itorero ry’iwanyu, hamwe n’umuteguro mpuzamahanga witirirwa Abahamya ba Yehova. Bikore kuri buri ncuro yo kwiga uhereye ku ya mbere. Mugitangira, tumira umwigishwa ku materaniro, kandi ukomeze kujya umutumira.—Ibyah 22:17.
7 Koresha Ibikoresho Bitangwa: Ibitabo byacu bihebuje bikoreshwa mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo, ni agatabo Ni Iki Imana Idusaba? hamwe n’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Byombi bitsindagiriza akamaro ko kwifatanya n’itorero. Ku iherezo ry’isomo rya 5 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?, hagira hati “ugomba gukomeza kwiga ibyerekeye Yehova no kumvira ibyo asaba. Kujya mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo hafi y’iwanyu, bizagufasha kubigeraho.” Incuro nyinshi, igitabo Ubumenyi gitera umwigishwa inkunga yo kwifatanya mu materaniro. Mu gice cya 5 paragarafu ya 22, hatumira muri aya magambo ngo “Abahamya ba Yehova . . . baragutera inkunga mu buryo bw’igishyuhirane yo kwifatanya na bo mu gusenga Imana ‘mu mwuka no mu kuri’ ” (Yoh 4:24). Mu gice cya 12, paragarafu ya 16, hagira hati “uko ukomeza iki cyigisho kandi ukagira akamenyero ko kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, ukwizera kwawe kuzarushaho gushimangirwa.” Mu gice cya 16, paragarafu ya 20, haravuga hati “bigire akamenyero kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova.” Hongeraho hagira hati “ibyo bizagufasha gushyira mu bikorwa ubumenyi ku byerekeye Imana mu mibereho yawe, kandi bizakuzanira ibyishimo. Kuba umwe mu bagize umuryango wa Gikristo wo ku isi yose ugizwe n’abavandimwe, bizagufasha gukomeza kuba hafi ya Yehova.” Igice cya 17 kivuga mu buryo bwimbitse ukuntu umuntu abonera umutekano nyakuri mu bwoko bw’Imana. Mu gihe twigana n’abandi, tuba tugomba gutsindagiriza ibyo bice bigize inyigisho.
8 Agatabo Abahamya ba Yehova Bunze Ubumwe mu Gukora Ubushake bw’Imana Ku Isi Hose, ni igikoresho cyiza cyakorewe kumenyesha abantu umuteguro ugaragara umwe rukumbi Yehova akoresha muri iki gihe, kugira ngo asohoze ibyo ashaka. Ibisobanuro birambuye bigakubiyemo ku bihereranye n’umurimo wacu, amateraniro hamwe n’umuteguro, bizatera umusomyi inkunga yo kwifatanya natwe mu kuyoboka Imana. Mu gihe icyigisho cya Bibiliya kimaze gushinga imizi, tugirwa inama yo guha umwigishwa ako gatabo kugira ngo akisomere. Si ngombwa kukigana na we nk’uko byakorwaga.
9 Zimwe muri kaseti za videwo zasohowe na Sosayiti, ni ibikoresho bihebuje byo kuyobora abigishwa ku muteguro witirirwa izina ryacu. Byaba byiza bashoboye kureba: (1) La Société du Monde Nouveau en action, ikaba ari filimi yo mu wa 1954 yasubiwemo, yagaragaje umwuka urangwa no gutuza, kugira ingaruka nziza hamwe n’urukundo, uwo muteguro wa Yehova ukorana; (2) Unis grâce à l’enseignement divin, isuzuma ubumwe bw’amahoro bwagaragaye mu makoraniro mpuzamahanga yacu yabereye mu Burayi bw’i Burasirazuba, muri Amerika y’Amajyepfo, muri Afurika, no muri Aziya; (3) To the Ends of the Earth, yerekanye isabukuru y’imyaka 50 Ishuri rya Watchtower Bible ry’i Galēdi rimaze, kandi igaragaza ibyo abamisiyonari bagezeho mu murimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose; (4) Jehovah’s Witnesses Stand Firm Against Nazi Assault, ivuga amateka ashishikaje y’ubutwari hamwe no gutsinda kw’Abahamya mu bitotezo bikaze batejwe na Hitileri; tutibagiwe na (5) Les Témoins de Jéhovah: un nom, une organisation.
10 Ishyirireho Intego zo Kugira Amajyambere ku Bihereranye n’Amateraniro: Ni ngombwa gusobanurira abigishwa ko dukeneye inyigisho zihariye zitangwa mu buryo bw’icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, hamwe n’ibiganiro bibera mu cyumba cyigishirizwamo, bitangirwa mu materaniro y’itorero (Yoh 6:45). Umuntu mushya, akeneye kugira amajyambere mu bihereranye no gusobanukirwa Ibyanditswe, hamwe n’umuteguro. Kugira ngo abigereho, nta kigomba gusimbura guterana amateraniro (Heb 10:23-25). Hita utangira gutumira uwo muntu mu materaniro y’itorero. Abashya bamwe bashimishijwe, batangira guterana amateraniro ndetse na mbere y’uko batangira kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo gihoraho. Nta gushidikanya, twifuza gutanga urugero rwiza, duterana amateraniro buri gihe.—Luka 6:40; Fili 3:17.
11 Tanga ibisobanuro bihagije ku bihereranye n’amateraniro hamwe n’ukuntu ayoborwa, kugira ngo umwigishwa atazumva abangamiwe mu gihe azaterana amateraniro ku ncuro ya mbere. Kubera ko abantu bamwe bumva batisanzuye na busa iyo bagiye ahantu batamenyereye ku ncuro ya mbere, bishobora kuba iby’ingirakamaro guherekeza umwigishwa ku Nzu y’Ubwami mu gihe agiye guterana amateraniro ku ncuro ya mbere. Nahura n’abandi bagize itorero, azumva arushijeho kwisanzura mu gihe muzaba muri kumwe. Mbere na mbere, ba umuntu wakira neza umushyitsi wawe, utume yumva ko ahawe ikaze kandi yisanzuye.—Mat 7:12; Fili 2:1-4.
12 Tera umwigishwa inkunga yo guterana ikoraniro ryihariye ry’umunsi umwe, ikoraniro ry’akarere, cyangwa ikoraniro ry’intara ku ncuro ya mbere. Wenda ushobora no kumubarira muri gahunda yanyu mwateganyije y’ukuntu muzagerayo n’ukuntu muzagaruka.
13 Batere Kwishimira Umuteguro Babikuye ku Mutima: Igitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu, ku ipaji ya 92, kiragira kiti “ibiganiro byawe n’abantu bashimishijwe n’ukuri nibyerekana ko nawe ubwawe wemera cyane umuteguro wa Yehova, bizorohera abo bantu kuzagera aho babibona nkawe, ibyo bikazabafasha kujya mbere mu kumenya Yehova.” Buri gihe, ujye uvuga neza itorero urimo, ntuzigere urivuga nabi (Zab 84:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera; 133:1, 3b). Mu masengesho uvuga mu gihe cyo kuyobora icyigisho cya Bibiliya, ujye uvugamo itorero n’ukuntu umwigishwa akeneye kwifatanya na ryo buri gihe.—Ef 1:15-17.
14 Nta gushidikanya, twifuza ko abakiri bashya bihingamo umuco wo kwishimira umuteguro babikuye ku mutima, ku bw’umwuka w’ubufatanye hamwe n’umutekano wo mu buryo bw’umwuka biboneka mu bwoko bw’Imana (1 Tim 3:15; 1 Pet 2:17; 5:9). Twebwe Abahamya ba Yehova, nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo tuyobore abagishwa b’Ijambo ry’Imana ku muteguro witirirwa izina ryacu.
Abigishwa bagira amajyambere mu buryo bwihuse kurushaho, iyo biboneye ubwabo umuteguro
Ntugatindiganye gutumira abigishwa kugira ngo baterane amateraniro