Fasha Abandi Kugira ngo Bifatanye mu Materaniro
1 “Incuti izo ari zo zose duturanye . . . zifuza kuza mu materaniro, zihawe ikaze.” Kuva igihe iryo tangazo ryasohokeye mu igazeti ya Zion’s Watch Tower mu kwezi k’Ugushyingo 1880, Abahamya ba Yehova bagiye bashishikarira gutumirira abantu kuza guteranira hamwe kugira ngo bahabwe inyigisho za Bibiliya (Ibyah 22:17). Icyo ni kimwe mu bice by’ingenzi bigize ugusenga k’ukuri.
2 Guterana Ni Iby’Ingenzi: Tubona imigisha iyo twifatanya n’itorero. Turushaho kumenya neza Imana yacu itangaje, ari yo Yehova. Mu itorero duhurira hamwe kugira ngo ‘twigishwe na Yehova’ (Yes 54:13, NW ). Umuteguro we ushyiraho gahunda ihoraho yo kwiga Bibiliya, ituma turushaho kugirana na we imishyikirano ya bugufi kandi ikaduha ubufasha bw’ingirakamaro mu gushyira mu bikorwa “inama zose z’Imana” (Ibyak 20:27, NW; Luka 12:42). Amateraniro aha umuntu ku giti cye imyitozo mu bihereranye n’ubuhanga bwo kwigisha Ijambo ry’Imana. Ibintu twibutswa byo mu Byanditswe bidufasha kugirana imishyikirano myiza n’abandi, kandi tukayigirana na Yehova ubwe. Kwifatanya n’abakunda Imana bikomeza ukwizera kwacu.—Rom 1:11, 12.
3 Tumira Abantu mu Buryo Butaziguye: Uhereye ku cyigisho cya mbere, tumira buri mwigishwa wa Bibiliya kugira ngo aze mu materaniro. Byutsa ugushimishwa binyuriye mu kumubwira ingingo runaka yaguteye inkunga mu iteraniro ry’ubushize, no mu gusuzuma ikintu kizaganirwaho mu materaniro y’ubutaha. Musobanurire uko Inzu y’Ubwami imeze, kandi umumenyeshe uko yayigeraho.
4 Niba umwigishwa adahise aterana ako kanya, ujye ukomeza kumutumira. Jya ufata iminota mike buri cyumweru kugira ngo umwereke uko umuteguro wacu ukora. Koresha agatabo Gukora Ubushake bw’Imana, kandi niba ufite kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo Les Témoins de Jéhovah—Un nom, une organisation uyimwereke kugira ngo arusheho kutumenya neza no kumenya ibihereranye n’amateraniro yacu. Ujye ujyana n’abandi babwiriza kugira ngo bamenyane n’uwo mwigishwa. Mu isengesho uvuga, ujye ushimira Yehova ku bw’umuteguro kandi uvuge ko uwo mwigishwa na we akeneye kwifatanya na wo.
5 Ntukazuyaze gufasha abantu bashya bashimishijwe kugira ngo bifatanye natwe mu materaniro. Uko bagenda barushaho kwishimira Yehova, ni na ko bazasunikirwa gushyira mu bikorwa ibyo biga no kuba bamwe mu bagize umuteguro w’Imana wunze ubumwe.—1 Kor 14:25.