Kuyobora Ibyigisho bya Bibiliya byo mu Rugo Bigira Amajyambere
1 Ni iki umuforomokazi wo muri Tanzaniya, umwana w’umukobwa wo muri Arijantine, hamwe n’umubyeyi w’umugore wo muri Lativiya bahuriyeho? Igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah (1997) (ipaji ya 8, iya 46, n’iya 56) kivuga ko abo bose uko ari batatu bagize amajyambere mu buryo bwihuse mu byigisho bya Bibiliya byo mu rugo bayoborewe, bitewe n’uko bari bafite ubushake bwo kwiga igitabo Ubumenyi incuro irenze imwe buri cyumweru. Hatanzwe inama y’uko mu gihe cyose bishoboka, ababwiriza bagombye kwihatira kuganira ku gice kimwe cy’icyo gitabo buri gihe uko bize. Icyakora, bamwe basanga bigoye kubikora. N’ubwo akenshi bizaterwa n’imimerere hamwe n’ubushobozi bwa buri mwigishwa, abigisha bamenyereye bagize ingaruka nziza, binyuriye mu gushyira mu bikorwa ibitekerezo bikurikira.
2 Nk’uko byavuzwe mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ugushyingo 1996, ni ngombwa gutoza abigishwa bawe gutegura icyigisho. Mugitangira, byaba byiza gusobanura no kwerekana ukuntu bikorwa. Bereke igitabo cyawe Ubumenyi, uyoboreramo icyigisho. Mutegurire hamwe isomo rya mbere. Fasha abigishwa gutahura amagambo cyangwa interuro z’ingenzi zihita zisubiza ikibazo cyanditswe, maze muziceho akarongo cyangwa muzishyireho ikimenyetso. Ababwiriza bamwe ndetse, bahaye abigishwa babo amakaramu y’amabara yabugenewe. Batere inkunga yo kugenzura imirongo yose y’Ibyanditswe mu gihe bategura icyigisho. Mu kubigenza utyo, uzaba ubatoza nanone kwitegura guterana Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero hamwe n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi.—Luka 6:40.
3 Umwigisha mwiza azaha urubuga umwigishwa, ntaziharira ijambo wenyine. Yirinda gutandukira ajya mu ngingo zitari ingenzi. Ntakunda kuzanamo ibindi bitabo byo kwifashisha. Ahubwo atsindagiriza ingingo z’ingenzi z’iryo somo. Bamwe bahaye abigishwa ibindi bitabo, kugira ngo babafashe kubona ibisubizo by’ibibazo. Nanone, abantu bashimishijwe bazarushaho kumenya byinshi binyuriye mu guterana amateraniro y’itorero.
4 Bishobora kutaba ngombwa kugenzura imirongo yose y’Ibyanditswe yavuzwe mu isomo. Zimwe mu ngingo z’ingenzi zishobora gusobanurwa binyuriye ku murongo w’Ibyanditswe wandukuwe muri paragarafu. Mu gihe mukora isubiramo, tsindagiriza imirongo y’Ibyanditswe y’ingenzi mwaganiriyeho, kandi utere umwigishwa inkunga yo kujya ayibuka.
5 Igihe cyo Kwiga Cyagombye Kureshya Gite?: Icyigisho kigomba kumara isaha imwe. Ba nyir’urugo bamwe bafite igihe gihagije kandi bashobora kwifuza kwiga mu gihe kirekire kurushaho. Cyangwa umwigishwa ashobora kwifuza kwiga incuro zirenze imwe mu cyumweru. Ibyo byagirira akamaro abashobora kubigenza batyo.
6 Nk’uko muri Yesaya 60:8 habigaragaza, muri iki gihe, abashya basingiza Yehova babarirwa mu bihumbi amagana “baguruka nk’igicu, bakamera nk’inuma zisubira mu madirishya yazo” mu matorero y’ubwoko bwe. Nimucyo twese dushyireho akacu mu gukorana na Yehova muri byose, uko agenda yihutisha umurimo wo gukorakoranya abagereranywa n’intama.—Yes 60:22.