Kuba Uwizerwa Biragororerwa
1 Mu Baheburayo 11:6, hatubwira ko Imana ‘igororera abayishaka.’ Uburyo bumwe igororeramo abagaragu bayo bitanze, bakaba barabaye ‘abakiranutsi [“abizerwa,” NW] mu bike,’ ni ‘ukubegurira byinshi’ (Mat 25:23). Mu yandi magambo, akenshi Yehova atanga ingororano y’umurimo mwiza w’abahamya be bizerwa, binyuriye mu kubaha igikundiro cyo kongererwa inshingano mu murimo.
2 Uburyo intumwa Pawulo yabaye uwizerwa, bwagororewe binyuriye mu kuba yarashinzwe umurimo watumaga ajya mu mijyi no mu midugudu yo mu Burayi no muri Aziya Ntoya (1 Tim 1:12). N’ubwo kugira ngo Pawulo asohoze umurimo we mu buryo bwuzuye byamusabaga imihati myinshi, yafatanaga uburemere bwinshi igikundiro yari yarahawe (Rom 11:13; Kolo 1:25). Yagaragaje ko yari acyishimiye abivanye ku mutima, binyuriye mu gushaka uburyo bwo kubwiriza abigiranye umurava. Binyuriye ku murimo we yakoze abigiranye umwete, yagaragaje mu buryo bweruye ko yakoraga ibihuje no kwizera kwe. Urugero rwe rudushishikariza kwita ku nshingano zacu z’umurimo.
3 Yehova Yaduhaye Umurimo: Ni gute tugaragaza ko tubona iyo ngororano y’igikundiro nk’uko Pawulo yabigaragaje? Dushaka uburyo twakongera uruhare dufite mu murimo. Dukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose tubonye, kugira ngo tubwirize mu buryo bufatiweho, no ku nzu n’inzu. Dukurikirana abantu tutasanze imuhira bose, kandi tugasubira gusura abashimishijwe bose. Kandi iyo dushyizeho gahunda zo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo, turazubahiriza.
4 Ku bihereranye n’umurimo wacu, Pawulo yatanze inama igira iti “ugire umwete [“ubikore mu buryo bwihutirwa,” NW ]” (2 Tim 4:2). Ikintu cyihutirwa, gisaba guhita ucyitaho. Mbese, dusohoza umurimo wacu mu buryo bwihutirwa, tuwuha umwanya wa mbere mu mibereho yacu? Urugero: ntidukwiriye kwemera ko ibikorwa byo kwidagadura, hamwe n’izindi ntego za bwite tuba tugamije gusohoza mu mpera z’icyumweru, byatambamira igihe tugomba guharira umurimo wo mu murima. Kubera ko twemera tudashidikanya ko iherezo ry’iyi gahunda ririmo ryegereza mu buryo bwihuse, twemera nanone ko kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ari wo murimo w’ingenzi kurusha iyindi yose dushobora gukora.
5 Kuba abizerwa ku Mana, bigaragazwa n’uko tuyibera abanyakuri n’indahemuka, kandi ntiducogore ku murimo yadushinze. Nimucyo dusohoze umurimo wacu mu buryo bwuzuye, kugira ngo Yehova azatugororere mu buryo bwagutse, ku bwo kuba twarabaye abizerwa.