ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/07 p. 1
  • Twihatire gukora byinshi mu murimo wacu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twihatire gukora byinshi mu murimo wacu
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibisa na byo
  • Ese ukorera Imana mu buryo bwuzuye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Bavandimwe mukiri bato, mwaba mwifuza inshingano?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Uburyo bwo Kwagura Umurimo Wawe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Toza abandi kugira ngo bifuze inshingano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
km 9/07 p. 1

Twihatire gukora byinshi mu murimo wacu

1 Intumwa Pawulo yateye Abakristo inkunga yo kugendera mu nzira z’Imana kandi ‘bakarushaho’ kubigenza batyo (1 Tes 4:1). Ibyo bisobanura iki kuri twe? Mbere na mbere bisobanura ko twagombye guhora dushakisha uko twakora byinshi mu murimo, twihatira buri gihe ‘gusohoza umurimo’ mu buryo bwuzuye.—2 Tim 4:5.

2 Impamvu ibidutera: Icyifuzo dufite cyo gukorera Umuremyi wacu mu buryo bwuzuye ni cyo gituma twihatira gukora byinshi mu murimo. Twifuza gukura mu buryo bw’umwuka kandi tugashakisha uko twanonosora umurimo wacu. Kugira gahunda nziza hamwe n’impamvu zikwiriye zituma tugira icyo dukora, bizadufasha kugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka.—Zab 1:1, 2; Fili 4:6; Heb 10:24, 25.

3 Niba dushaka kwagura umurimo wacu, ni iby’ingenzi ko twitoza kugaragaza umuco wo gutanga no kwigomwa. Gutekereza twitonze ku rugero rwiza Yesu yadusigiye no gusenga bizadufasha kugira iyo mico (Mat 20:28). Gukorera abandi byahesheje Yesu ibyishimo byinshi mu gihe cyose yamaze akora umurimo we (Ibyak 20:35). Dushobora kwigana Yesu tugaragariza abantu ko tubitaho tubikuye ku mutima kandi tukaba twiteguye gukoresha uburyo bwose tubonye kugira ngo dukore byinshi mu murimo wacu.—Yes 6:8.

4 Uruhare rw’ababyeyi: Igihe abana bacu bakiri bato dushobora kubacengezamo icyifuzo cyo gukorera abandi no kwagura umurimo. Abakiri bato bazazirikana umwete abagize umuryango wabo bagaragaza hamwe n’ishyaka bagira kugira ngo bagure umurimo. Hari umuvandimwe wakundaga gukorana na sekuru imirimo yo mu itorero maze bimushishikariza gukora byinshi mu murimo akiri muto. Kubera ko yabonaga sekuru akorana umwete kandi akagira ibyishimo, na we byamushishikarije gushaka uko yakorera abavandimwe be, none ubu ni umukozi w’imirimo.

5 Hakenewe abavandimwe: Iyo ‘umuntu ashatse inshingano . . . , aba yifuje umurimo mwiza’ (1 Tim 3:1, NW). Ayo magambo atera abavandimwe inkunga yo kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe izindi nshingano mu muteguro wa Yehova. Ibyo ntibisaba ko umuntu aba afite ubuhanga bwihariye. Niba umuvandimwe yifuza inshingano, agomba gushaka mbere na mbere Ubwami kandi akagira ishyaka mu murimo (Mat 6:33; 2 Tim 4:5). Azihatira kubera abandi urugero rwiza.

6 Ku isi hose: Yehova arimo arihutisha ikorakoranywa (Yes 60:22). Kubera ko gukora umurimo byihutirwa, abantu bose bakurikiza urugero rwa Yesu bagomba kuwukora mu buryo bwuzuye. Raporo y’umurimo wo kubwiriza ku isi hose y’umwaka w’umurimo wa 2006, igaragaza ko habatijwe abantu 248.327. Ukoze mwayeni, buri munsi habatizwaga abantu bashya barenga 680. Nimucyo twese dukomeze gushakisha uko twarushaho gukora umurimo wacu mu buryo bwuzuye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze