ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/99 p. 8
  • Uburyo bwo Kwagura Umurimo Wawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bwo Kwagura Umurimo Wawe
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bwo kwagura umurimo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Agura Ubutunzi Bwawe bw’Umurimo w’Ubwami
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Mbese, Urifuza Gukora Byinshi Kurushaho?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Abakozi b’Ubwami bahabwa imyitozo
    Ubwami bw’Imana burategeka
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 5/99 p. 8

Uburyo bwo Kwagura Umurimo Wawe

1 Mu myaka isaga 40 ishize, ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Ukoresha Uko Ushoboye Kose?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 1955 (mu Cyongereza). Yagaragazaga mu buryo burangwa n’urukundo ukuntu abagize ubwoko bwa Yehova bashobora kongera imihati yabo mu murimo buri wese ku giti cye, bityo bagashobora guteza imbere umurimo w’Ubwami bakora. Iyo nama nziza iracyafite ireme no muri iki gihe, mu gihe dukomeza gukora uko dushoboye kose ndetse tukarushaho.

2 Umurimo wose dukora twagombye kuwukora dushishikajwe n’itegeko rikomeye kuruta ayandi rigira riti “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mar 12:30). Tugaragaza ukuntu dukunda Yehova byimazeyo, dukoresha mu buryo bwuzuye uburyo bwose tubona kugira ngo duteze imbere umurimo we w’Ubwami. Suzuma ubu buryo bukurikira ushobora gukoresha kugira ngo wagure umurimo wawe.

3 Sohoza Inshingano Yawe: Abavandimwe bitanze, bashobora kwihatira kuzuza ibisabwa kugira ngo babe abakozi b’imirimo, hanyuma bagatera imbere bakaba abasaza. Ingingo zifite umutwe ugira uti “Mbese, Wifuza Guhabwa Inshingano?,” na “Mbese, Ukwiriye Guhabwa Inshingano?,” zasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Gicurasi 1991, zashishikarije abavandimwe benshi kwifuza guhabwa inshingano no kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe imirimo mu itorero. Baza abasaza bo mu karere k’iwanyu kugira ngo baguhe inama zihariye ku bihereranye n’ukuntu wagaragaza ko wifuza kubona inshingano no kuzuza ibisabwa.

4 Abasaza n’abakozi b’imirimo b’abaseribateri batumiriwe gutekereza babigiranye ubwitonzi ku bihereranye no gusaba kugira ngo bajye mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo. Nawe ushobora kumenya neza ibihereranye n’iryo shuri usoma ibikubiye mu mashakiro ku mutwe uvuga ngo “MINISTERIAL TRAINING SCHOOL (Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo),” mu bitabo Indexes des publications de la Société Watchtower byo mu mwaka wa 1986-​1995, 1996, na 1997. Mbese, ubona ko imbere yawe ‘wugururiwe irembo rinini rijya mu murimo’ (1 Kor 16:9a)? Abavandimwe benshi banyuze muri iryo rembo, ntibigeze batekereza na rimwe ku nshingano zose bashoboraga guhabwa igihe bari kuba barangije kwiga muri iryo shuri. Ubu, bishimira gukora kuri Beteli cyangwa kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ari abapayiniya ba bwite, abamisiyonari cyangwa abagenzuzi basura amatorero.

5 Gira Icyifuzo cyo Gukora Umurimo w’Igihe Cyose: Urubyiruko rwabonye dipolome zo mu mashuri yisumbuye, abagore bikorera imirimo yo mu rugo, n’undi muntu uwo ari we wese wageze igihe cyo guhabwa ikiruhuko cy’iza bukuru, bagombye gutekereza ku bihereranye no gukora umurimo w’ubupayiniya babigiranye ubwitonzi. Suzuma umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nyakanga 1998, hanyuma ubivuganeho n’abapayiniya bari bafite imimerere ihuje n’iyo urimo wowe ubwawe. Birashoboka ko wazashishikarizwa kwagura umurimo wawe ukora umurimo w’ubupayiniya, nk’uko na bo barimo bawukora (1 Kor 11:1). Mbese, ni iki gisabwa kugira ngo wagure umurimo wawe wuzuza amasaha 70 ku kwezi, bityo ugakora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose?

6 Ubu, abavandimwe na bashiki bacu basaga 17.000, bakora ku biro by’ishami no ku mazu ya Beteli hirya no hino ku isi. Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 1995 (mu Giswayire), uvuga ibisabwa kugira ngo umuntu asabe gukora bene uwo murimo. Ni kuki utasoma uwo mugereka, kugira ngo urebe niba waba uri mu bashobora guhabwa igikundiro cyihariye cyo gukora kuri Beteli?

7 Korera Umurimo Aho Ubufasha Bukenewe Cyane Kurusha Ahandi: Mbese, ifasi y’aho utuye yaba yarakozwe kenshi cyane, cyangwa irimo abavandimwe benshi ku buryo mushobora gufatanya umurimo? Mbese, waba waratekereje ku bihereranye no kwagura umurimo wawe, wimukira aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi? Wenda ushobora kwimukira mu karere ko mu cyaro kakwegereye, aho abakozi benshi kurushaho bakenewe (Mat 9:37, 38). Ibyo ariko ntibyagombye gukorwa bitabanje gutekerezwaho. Bigomba kubanza gusuzumwa mu buryo bwimbitse (Luka 14:28-​30). Ganira n’abasaza hamwe n’umugenzuzi w’akarere ibihereranye n’imimerere yawe. Bazungurana nawe ibitekerezo barebe niba byaba bihuje n’ubwenge kwimuka ubu ngubu, cyangwa ukaba wakwitegura kuzabikora mu gihe kiri imbere. Niba wifuza kwandikira Sosayiti usaba inama ku bihereranye n’aho ushobora kwimukira, ibaruwa yawe igomba guherekezwa n’ibaruwa ishyizweho umukono na Komite y’Umurimo y’Itorero.

8 Noza Uburyo Ukora Umurimo Wawe wo Kubwiriza: Birashoboka ko twese dushobora kwifatanya mu buryo bwuzuye kurushaho mu murimo, tunoza uburyo dukora umurimo wacu wo kubwiriza. Mbese, wifatanya mu bice byose bigize umurimo, harimo kubwiriza ku nzu n’inzu no gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, kimwe no gusubira gusura no kuyobora icyigisho cya Bibiliya? Mbese, niba uyobora icyigisho cya Bibiliya, ushobora kunoza ubuhanga bwawe bwo kwigisha? Byaba byiza usuzumye umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ugushyingo 1996, kugira ngo ubone ibitekerezo ushobora gukoresha ushishikariza uwo mwigana Bibiliya kwitanga no kubatizwa.

9 Uburyo bwo kwagura no kunoza umurimo wacu buvugwa mu buryo burambuye mu gice cya 9 cy’igitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu. Nta gushidikanya ko twese twifuza gukora byinshi uko bishoboka kose mu murimo w’Imana. None se, ni kuki utatekereza ubigiranye ubwitonzi ku bihereranye n’intego zawe zo mu buryo bw’umwuka? Genza nk’uko muri 1 Timoteyo 4:15 hatugira inama, hagira hati “ibyo ujye ubizirikana, kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze