Agura Ubutunzi Bwawe bw’Umurimo w’Ubwami
1 Yesu yagereranyije ibyiringiro by’Ubwami n’ubutunzi bw’agaciro kenshi (Mat 13:44-46). Mbese, twaba tumeze nka ba bantu bavugwa mu mugani wa Yesu bagurishije ibyo bari batunze byose kugira ngo bagure ikintu runaka cy’agaciro gahambaye cyane? Niba ari ko bimeze, iby’Ubwami bw’Imana ni byo tuzagenera umwanya wa mbere, n’ubwo ndetse byaba bikubiyemo kubangamirwa no kwiyanga.—Mat 6:19-22.
2 Ubwo umurimo wacu w’Ubwami ari ubutunzi, tugomba kwifuza kuwagura. Ni iki imibereho yacu bwite igaragaza? Mbese, twagura umurimo wacu w’Ubwami? Dushobora kubikora twifatanya mu bice bitandukanye bigize uwo murimo, hakubiyemo no kubwiriza ku nzu n’inzu, gusubira gusura, kuyobora ibyigisho bya Bibiliya, no gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho.
3 ‘Ni Gute Nshobora Kwifatanya mu Buryo Bwagutse Kurushaho?’ Muri iki gihe, ni byiza ko buri wese yakongera gusuzuma ibikorwa bye bwite kugira ngo arebe icyo yakora ngo yongere igihe amara mu murimo w’Ubwami, kandi yibaze ati, ‘mbese nshobora gutunganya gahunda zanjye ku buryo mbona uko najya nkora ubupayiniya bw’ubufasha rimwe na rimwe, cyangwa se wenda buri gihe? Mbese, ngize icyo mpindura kuri gahunda zanjye ho gato, nshobora kwinjira mu murimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose?’
4 Ababwiriza bamwe bagiye bishyiriraho intego za bwite kugira ngo babone uko barushaho gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Akenshi, uwo murimo wera imbuto nziza. Abandi na bo bashobora kumva ko bagomba kunoza uburyo bwo gutanga ubuhamya bakoresheje amagazeti cyangwa gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza, cyangwa se gutangiza ibyigisho bishya bya Bibiliya.
5 Niba tubona ko umurimo wacu uzitiwe mu buryo runaka, ni iki twakora kugira ngo tuwagure? Abashoboye kuba bagera ku ntego zihanitse bishyiriyeho, batanga inama y’uko twabanza kwiyemeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere tutitaye ku cyo byatwara cyose (Mat 6:33). Kwizera no kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye ni ngombwa (2 Kor 4:7). Shaka ubufasha bwe binyuriye mu isengesho rivuye ku mutima kandi ridahwema (Luka 11:8, 9). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azaha imigisha imihati yacu nyakuri yo kurushaho kwifatanya mu murimo we.—1 Yoh 5:14.
6 Ganira n’abandi bavandimwe hamwe na bashiki bacu baguye umurimo wabo mu buryo bugira ingaruka nziza. Babaze uko babyifashemo kugira ngo bashobore gutsinda inzitizi nta gucika intege. Ibyo biboneye ku giti cyabo wenda bishobora kuba ari byo byonyine waba ukeneye kugira ngo wizere ko kwagura umurimo atari ikintu udashobora kugeraho.
7 Mu gihe usoma ingingo zo mu Munara w’Umurinzi cyangwa mu Murimo Wacu w’Ubwami zivuga iby’umurimo wo kubwiriza, suzuma ubishyize mu isengesho uburyo izo nama zatanzwe ushobora kuzishyira mu bikorwa mu murimo wawe. Jya ubigenza utyo no mu gihe uri mu materaniro y’itorero cyangwa mu makoraniro. Ibitekerezo bitanzwe muri iyi ngingo bishingiye ku kiganiro cyari mu byari biri kuri porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ryabaye mu mwaka ushize. Iyi ngingo ni iya mbere ibimburiye urukurikirane rw’izagenewe kudufasha gukurikirana no gushyira mu bikorwa inama zatangiwe muri iyo porogaramu.
8 Yesu yafatanaga uburemere cyane umurimo we, akaba ari wo ashyira imbere. Yaravuze ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka” (Yoh 4:34). Mbese, natwe twiyumva dutyo? Niba ari ko biri, nta gushidikanya ko tuzashaka uburyo bwo kwagura umurimo wacu no kugeza ku bandi “ibyiza” tuvanye mu bubiko bw’ubutunzi bwacu.—Mat 12:35; Luka 6:45.