“Ni Nde Watugendera?”
Mu gihe Yehova yabazaga icyo kibazo, Yesaya yahise asubiza ati “ni jye: ba ari jye utuma” (Yes 6:8). Ubu, ihamagarwa nk’iryo ririmo riratangwa, kubera ko ibisarurwa ari byinshi muri iki gihe. Abandi bakozi benshi b’igihe cyose—ni ukuvuga abapayiniya b’igihe cyose—baracyakenewe mu buryo bwihutirwa (Mat 9:37)! Mbese, witeguye kwitanga? Niba ari ko bimeze, ku itariki ya 1 Nzeri, ari na yo ntangiriro y’umwaka w’umurimo wa 1998, cyazaba ari igihe cyiza cyo kuzuza fomu, kugira ngo ukore umurimo w’ubupayiniya. Kuki utasaba abasaza urwo rupapuro rwo kuzuza?