ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/06 p. 6
  • Kugira umwuka w’ubwitange bihesha imigisha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kugira umwuka w’ubwitange bihesha imigisha
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Ibisa na byo
  • “Tugirire bose neza”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Gufasha mu mishinga y’ubwubatsi bw’amazu y’umuryango wacu
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Imirimo yo Kubaka Amazu y’Ubwami Muri Afurika y’i Burasirazuba
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ese ushobora guha Yehova igihe cyawe n’imbaraga zawe?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
km 12/06 p. 6

Kugira umwuka w’ubwitange bihesha imigisha

1. Ni gute Dawidi na Nehemiya bagaragaje umwuka w’ubwitange?

1 Igihe Goliyati yatukaga ingabo z’Abisirayeli, nta witangiye kumurwanya, keretse umwana w’umushumba utari uzi iby’intambara (1 Sam 17:32). Igihe Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage bagarukaga i Yerusalemu ariko bakananirwa kongera kubaka inkuta, umuhereza wa vino w’umwami w’u Buperesi ni we witangiye kubikora, areka umwanya w’icyubahiro yari afite mu ngoro y’ibwami maze akora urugendo agana i Yerusalemu kugira ngo ashyireho gahunda y’uko umurimo wagombaga gukorwa (Neh 2:5). Yehova yahaye imigisha abo bagabo bombi, ari bo Dawidi na Nehemiya, bitewe n’umwuka bagaragaje.—1 Sam 17:45, 50; Neh 6:15, 16.

2. Kuki Abakristo bagombye kugaragaza umwuka w’ubwitange?

2 Muri iki gihe, umwuka w’ubwitange wabaye ingume mu isi. Muri iyi “minsi y’imperuka,” abantu bahora bahuze cyane, kandi abenshi ‘barikunda’ (2 Tim 3:1, 2). Biroroshye ko umuntu yahugira mu bimushishikaza we ubwe, ku buryo yakwirengagiza kwitangira gufasha abandi igihe byaba bibaye ngombwa. Icyakora bitewe n’uko turi Abakristo, twifuza kwigana Yesu, wafataga iya mbere mu gufasha abandi (Yoh 5:5-9; 13:12-15; 1 Pet 2:21). Ni gute twagaragaza umwuka w’ubwitange, kandi se ni iyihe migisha ibyo bishobora kuduhesha?

3. Kugira umwuka w’ubwitange bigira uruhe ruhare mu materaniro?

3 Kwitangira abavandimwe bacu: Dushobora guha abandi “impano y’[u]mwuka,” twitangira gutanga ibitekerezo mu materaniro mu gihe hari ibiganiro bisaba ko abateze amatwi babyifatanyamo (Rom 1:11). Gutanga ibitekerezo byubahisha Yehova, bikarushaho gushimangira ukuri mu bwenge bwacu no mu mutima wacu, kandi bigatuma turushaho kwishimira amateraniro (Zab 26:12). Dushobora nanone kwitangira gutanga ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi igihe uwari uteganyijwe kugitanga atabonetse. Ibyo bizadufasha kunonosora ubushobozi bwacu bwo kwigisha.

4. Ni ubuhe buryo bundi twagaragarizamo umwuka w’ubwitange?

4 Abavandimwe bashobora kugaragaza umwuka w’ubwitange buzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe inshingano mu itorero (Yes 32:2; 1 Tim 3:1). Twese dushobora gutuma amakoraniro agenda neza twitangira gukora mu nzego z’imirimo zitandukanye. Iyo twitangiye kubwirizanya n’umugenzuzi usura amatorero cyangwa kumwakira ku ifunguro, bituma “duterana inkunga” (Rom 1:12, NW). Nanone iyo twitangiye gufasha imfubyi, abapfakazi, abarwayi, ibimuga, ababyeyi bafite abana bato n’abandi bo mu itorero, twibonera ibyishimo kandi tukemerwa na Yehova.—Imig 19:17; Ibyak 20:35.

5. Ni ibihe bintu bifitanye isano n’Inzu y’Ubwami bisaba ko twitanga tubikunze?

5 Ubundi buryo dushobora kugaragarizamo ubwitange, ni ugukoresha igihe cyacu n’imbaraga zacu mu gusukura no mu kwita ku Nzu y’Ubwami. Byongeye kandi, kubera ko ubu abantu benshi baza mu muteguro, hakenewe cyane Amazu y’Ubwami mashya hamwe n’abitangira kuyubaka. Hari umugabo n’umugore bitangiye gufasha Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi y’iwabo. Nubwo batari barazobereye mu by’ubwubatsi, amaherezo, baje kubyigishwa none ubu bifatanya mu kubakisha amatafari. Umugore yagize ati “gukorana n’abandi dufatanye urunana byatumye tugirana ubucuti bukomeye cyane. Iyo umunsi urangiye, tuba tunaniwe ariko twagaruye ubuyanja mu buryo bw’umwuka.”

6. Kuki kubwiriza ari wo murimo w’ingenzi cyane udusaba ko twitanga?

6 Kubwiriza: Umurimo w’ingenzi cyane udusaba ko twitanga muri iki gihe, ni uwo kubwiriza Ubwami. Iyo abantu bafashijwe gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa inama zo muri Bibiliya, bagira imibereho ifite intego kandi bakagira imbaraga zo kunesha ingeso zangiza. Bamenya ibihereranye n’ibyiringiro bishimishije Bibiliya itanga ku birebana n’igihe kizaza. Iyo twigisha abantu Bibiliya, tuba dukora umurimo w’ubwitange ushimishije kandi uhesha abantu inyungu zirambye (Yoh 17:3; 1 Tim 4:16). Birashoboka ko imimerere turimo ishobora gutuma tugira uruhare rwagutse muri uwo murimo, dukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha cyangwa ubw’igihe cyose, tujya gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi cyangwa twiga urundi rurimi.

7. Kuki kwitanga ari iby’ingenzi cyane muri iki gihe?

7 Umwami Dawidi yahanuye ko igihe Mesiya yari gutangirira gutegeka, ubwoko bw’Imana bwari ‘kwitanga bubikunze’ (Zab 110:3). Bitewe n’uko Yehova arimo atebutsa isarura rya nyuma ryo mu buryo bw’umwuka, ubu hari imirimo myinshi umuntu ashobora kwitangira gukora (Yes 60:22). Mbese waba warigeze uvuga uti ‘ni jye, ba ari jye utuma’ (Yes 6:8)? Mu by’ukuri, iyo tugaragaje umwuka w’ubwitange bishimisha Yehova kandi bikaduhesha ingororano zikungahaye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze