Kubwiriza Binyuriye ku Myifatire Myiza
1 Mu muryango wa kimuntu wo muri iki gihe ujenjetse, abakiri bato benshi bangiza ubuzima bwabo nta cyo bitayeho bakoresheje ibiyobyabwenge, ubwiyandarike, ubwigomeke n’urugomo. Ibinyuranye n’ibyo, birahumuriza kubona imyifatire ntangarugero y’urubyiruko rudakemangwa rwo mu itorero rya Gikristo, kandi mu by’ukuri ni ikintu cyiza kuri Yehova. Ni igihamya gikomeye gishobora kurehereza abandi mu kuri.—1 Pet 2:12.
2 Inkuru nyinshi z’ibyabaye, zerekana ko imyifatire myiza y’urubyiruko rw’Abakristo yagize ingaruka nziza ku barwitegereza. Mu kuvuga ibyerekeranye n’Umuhamya ukiri muto wari umunyeshuri we, umwarimukazi umwe yabwiye ishuri ryose ko Imana y’uwo mukobwa, ari yo Yehova, ari Imana y’ukuri. Yavuze ibyo, bitewe n’uko imyifatire y’uwo mukobwa yarangwaga buri gihe no kubaha. Undi mwarimu yandikiye Sosayiti avuga ati “nshaka kubashimira ku bw’urubyiruko rwiza mufite mu idini ryanyu. . . . Mu by’ukuri, urubyiruko rwanyu ni intangarugero. Rwubaha abantu barukuriye, rugira ikinyabupfura kandi rwambara mu buryo bushyize mu gaciro. Kandi ruzi neza Bibiliya zarwo! Mu by’ukuri, uko ni ko idini ryagombye kumera!”
3 Undi mwarimukazi yatangajwe n’imyifatire myiza y’Umuhamya w’imyaka irindwi wari mu ishuri rye. Yakuruwe n’ubwitonzi bw’uwo muhungu kandi ashimishwa na kamere ye, byatumye agaragara ko atandukanye cyane n’abandi bana b’abahungu. Yatangajwe n’imyifatire ye itajenjetse ku bihereranye n’imyizerere ye—ntiyigeze akozwa isoni no kuba yari atandukanye n’abandi bitewe n’ibyo yizeraga. Yashoboraga kubona ko umutimanama we wari waratojwe kandi ko yashoboraga “gutandukanya ikibi n’icyiza” (Heb 5:14). Amaherezo, nyina w’uwo muhungu yasuye uwo mwarimukazi, maze icyigisho cya Bibiliya kiratangizwa. Nyuma y’igihe runaka, uwo mwarimukazi yarabatijwe, kandi nyuma y’aho aba umupayiniya w’igihe cyose!
4 Umusore umwe yaje gushimishwa n’imyifatire myiza y’Umuhamya w’igitsina gore wari mu ishuri yigagamo. Mu by’ukuri, yari atandukanye n’abandi—yaritondaga cyane, agashishikarira kwiga, kandi buri gihe yambaraga mu buryo bushyize mu gaciro; nanone kandi, mu buryo bunyuranye n’ukuntu abandi bakobwa babigenzaga, ntiyigeraga agirana agakungu n’abahungu. Yashoboraga kubona ko yabagaho ahuje n’amahame ya Bibiliya. Uwo musore yamubajije ibibazo bihereranye n’imyizerere maze atangazwa n’ibyo yamenye. Yatangiye kwiga, nyuma y’aho gato arabatizwa, kandi amaherezo aza kwifatanya mu murimo w’ubupayiniya no mu murimo wo kuri Beteli.
5 Niba uri Umukristo ukiri muto ushaka guha ubuhamya bwiza abandi, ujye wita ku myifatire yawe muri byose. Ntukareke ngo kuba maso kwawe gucogore, binyuriye mu kwemera imyifatire y’isi itagira rutangira, uburyo isi ibona ibintu, cyangwa uko ibaho. Tanga urugero rwiza mu mivugire yawe, imyambarire no kwirimbisha, atari mu gihe wifatanya mu murimo wo kubwiriza gusa, ahubwo nanone no mu gihe uri ku ishuri no mu myidagaduro (1 Tim 4:12). Uzagira ibyishimo nyakuri mu gihe hazagira umuntu ushimishwa n’ukuri bitewe n’uko watumye ‘umucyo wawe uboneka’ binyuriye ku myifatire yawe.—Mat 5:16.