ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/06 p. 8
  • Abakiri Bato Bamurika nk’Amatabaza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abakiri Bato Bamurika nk’Amatabaza
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Ibisa na byo
  • Mumurike “nk’amatabaza”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Tureke Umucyo Wacu Ukomeze Kumurika
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Nimureke “Umucyo Wanyu” Umurike
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Kubwiriza Binyuriye ku Myifatire Myiza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
km 1/06 p. 8

Abakiri Bato Bamurika nk’Amatabaza

1. Ni ayahe magambo Bibiliya ikoresha ivuga ukuntu Abakristo bagombaga kuba bameze, kandi se ni gute Abakristo bakiri bato bo muri iki gihe bayitabira?

1 Yesu yabwiye abigishwa be ati “muri umucyo w’isi” (Mat 5:14, 16). Bagombaga kumera nk’umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi; iyo izuba riwurasheho urarabagirana bigatuma ugaragarira bose. Muri iki gihe, Abakristo bakiri bato benshi bamurika nk’“amatabaza mu isi” binyuriye ku myifatire yabo myiza n’ishyaka bagira mu murimo wo kubwiriza.—Fili 2:15; Mal 3:18.

2. Ni ubuhe buryo ushobora kwifashisha kugira ngo ubwirize abarimu n’abanyeshuri mwigana?

2 Ku ishuri: Ni gute wabwiriza ku ishuri? Hari abakiri bato bagiye bahera ku ngingo mwarimu yabaga yabahaye kuvugaho, urugero nk’ibiyobyabwenge, ubwihindurize, itsembatsemba n’ibindi, maze bakaboneraho uburyo bwo kubwiriza. Hari mushiki wacu basabye guhimba umwandiko uvuga iby’iterabwoba, maze aboneraho uburyo bwo kwerekana ko Ubwami bw’Imana ari bwo abantu bakwiriye kwiringira. Umwarimu we yatangajwe n’ibitekerezo bye biteguwe neza, kandi byatumye uwo mushiki wacu yongera kubona uburyo bwo kubwiriza.

3. Ni gute imyifatire ugira ku ishuri ishobora kugaragaza ko umurika nk’itabaza?

3 Nanone imyifatire myiza, kwambara no kwirimbisha mu buryo bushyize mu gaciro bishobora kugaragaza ko umurika nk’itabaza (1 Kor 4:9; 1 Tim 2:9). Iyo abanyeshuri n’abarimu babonye ko imyifatire yawe itandukanye n’iy’abandi, bishobora gutuma bamwe bishimira ukuri bityo ukabona uburyo bwo kubabwiriza (1 Pet 2:12; 3:1, 2). Kugira imico igaragaza ko wubaha Imana bishobora kutakorohera, ariko niwihatira kubigenza utyo, Yehova azaguha imigisha myinshi (1 Pet 3:16, 17; 4:14). Gusoma ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu gihe cy’ikiruhuko cyangwa se kubisiga aho abandi bashobora kubibona, bishobora gutuma bashimishwa n’ubutumwa bwiza.

4. Ni izihe nyungu muheshwa no kubwiriza ku ishuri?

4 Kumurika nk’amatabaza ku ishuri, bikomeza ukwizera kwanyu kandi bituma muterwa ishema no gukorera Yehova (Yer 9:23). Nanone kandi bibabera uburinzi. Hari mushiki wacu wagize ati “inyungu mbonera mu kubwiriza ni uko bituma abandi banyeshuri batampatira gukora ibintu binyuranye n’ibyo Bibiliya ivuga.”

5. (a) Ni gute abakiri bato bamwe na bamwe bagura umurimo wabo? (b) Ni izihe ntego zo mu buryo bw’umwuka ufite?

5 Kwagura umurimo: Ubundi buryo abakiri bato benshi bagaragarizamo ko bamurika nk’amatabaza ni ukwagura umurimo wabo. Hari umuvandimwe warangije amashuri yisumbuye ahita ajya kubwiriza aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe cyane. Yifatanyije n’itorero rito ryari rifite umusaza umwe gusa. Yandikiye incuti ye ati “kuba ndi hano biranshimisha. Kubwiriza ino aha birashimishije. Buri rugo tugezeho tuvugana n’abantu iminota igera kuri 20, kubera ko baba bashaka kumva ibyo tubabwira byose.” Yongeyeho ati “icyampa abakiri bato bose bakabigenza batyo maze bakagira ibyishimo nk’ibyo mfite! Nta cyaruta gukorera Yehova dukoresheje ibyo dufite byose.”

6. Ni iki gituma wishimira abakiri bato bo mu itorero ryawe?

6 Mwebwe abakiri bato mumurika nk’amatabaza mu isi, muradushimisha (1 Tes 2:20). Nimukorera Yehova n’umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose n’ubwenge bwanyu bwose n’imbaraga zanyu zose, muzahabwa imigisha myinshi “muri iki gihe cya none,” kandi no ‘mu gihe kizaza muzahabwa ubugingo buhoraho.’—Mar 10:29, 30; 12:30.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze