Nimureke “Umucyo Wanyu” Umurike
1 Isi idukikije iri mu mwijima mu bihereranye n’umuco no mu buryo bw’umwuka. Umucyo wo mu buryo bw’umwuka ushyira ahagaragara imirimo “itagira umumaro” ikorerwa mu mwijima, bityo umuntu akaba ashobora kwirinda ibyo bigusha bishobora kwica. Ku bw’ibyo, intumwa Pawulo yateye Abakristo inkunga igira iti “mugende nk’abana b’umucyo.”—Ef 5:8, 11.
2 “Imbuto z’umucyo” zinyuranye cyane n’umwijima w’isi (Ef 5:9). Kugira ngo twere izo mbuto bisaba ko tuba abantu b’intangarugero mu buryo bugaragara mu mibereho yacu ya Gikristo, abantu Yesu yemera. Nanone kandi, ku bihereranye n’ukuri, tugomba kugaragaza umuco wo gufatana ibintu uburemere tubigiranye umutima wacu wose, kutagira uburyarya kandi tukarangwa n’igishyuhirane. Tugomba kugaragaza izo mbuto mu mibereho yacu ya buri munsi no mu murimo wacu.
3 Murika Igihe Cyose Ubonye Uburyo: Yesu yabwiye abigishwa be ati “umucyo wanyu uboneker[e] imbere y’abantu” (Mat 5:16). Mu kwigana Yesu, tumurika umucyo wa Yehova binyuriye mu kubwiriza ibihereranye n’Ubwami bw’Imana n’imigambi yayo. Tumurika nk’amatabaza mu gihe dusura ingo z’abantu n’igihe tubwiriza ukuri ku kazi, ku ishuri, mu baturanyi bacu cyangwa ahandi hantu aho ari ho hose iyo tubonye uburyo.—Fili 2:15.
4 Yesu yavuze ko hari abari kuzanga umucyo (Yoh 3:20). Ku bw’ibyo rero, ntiducika intege iyo abantu benshi banze kureka ngo “umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo” umurikire muri bo (2 Kor 4:4). Yehova asoma imitima y’abantu kandi ntashaka abakora ibyo gukiranirwa mu bwoko bwe.
5 Iyo dukurikije inzira za Yehova kandi tukagira umucyo wo mu buryo bw’umwuka, dushobora kumurikira abandi. Nibamenya binyuriye ku myifatire yacu ko ‘dufite umucyo w’ubugingo,’ na bo bashobora kuzasunikirwa kugira ihinduka rikenewe kugira ngo babe abatanga umucyo.—Yoh 8:12.
6 Iyo turetse umucyo wacu ukamurika, duhesha ikuzo Umuremyi wacu kandi tugafasha abantu bafite imitima itaryarya kugira ngo bamumenye kandi bagire ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (1 Pet 2:12). Kubera ko dufite umucyo, nimucyo tuwukoreshe dufasha abandi kuva mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka maze bakore imirimo y’umucyo.