ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/11 p. 1
  • ‘Mujye mureka umucyo wanyu umurike’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Mujye mureka umucyo wanyu umurike’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • Nimureke “Umucyo Wanyu” Umurike
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Tureke Umucyo Wacu Ukomeze Kumurika
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • ‘Mujye mureka umucyo wanyu umurike’ biheshe Yehova ikuzo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Kurikira umucyo w’isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 5/11 p. 1

‘Mujye mureka umucyo wanyu umurike’

1. Ni iyihe nshingano dufite?

1 Kuva umuseke utambitse kugeza nimugoroba, ubwiza bw’umucyo w’amanywa butuma dusingiza Yehova Imana. Icyakora, uwo mucyo si wo Yesu yasabaga abigishwa be kugira. Ahubwo yabasabaga kugira “umucyo w’ubuzima” (Yoh 8:12). Kugira uwo mucyo wo mu buryo bw’umwuka ni igikundiro cyihariye kijyanirana n’inshingano zikomeye. Yesu yaravuze ati “mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu,” bityo ugirire abandi akamaro (Mat 5:16). Muri iyi si iri mu mwijima mwinshi wo mu buryo bw’umwuka, uwo mucyo ugomba kumurika. Ubu birakenewe cyane kuruta mbere hose. Ni mu buhe buryo twakwigana Yesu, tukareka umucyo wacu ukamurika?

2. Yesu yagaragaje ate ko yafatanaga uburemere inshingano yo kugeza ku bantu umucyo wo mu buryo bw’umwuka?

2 Binyuze ku murimo wo kubwiriza: Yesu yakoresheje igihe cye, imbaraga ze n’ubutunzi bwe kugira ngo ageze ku bantu umucyo w’ukuri. Yabasangaga ahantu hose bashoboraga kuboneka, haba mu ngo zabo, ahantu hahurira abantu benshi no mu mpinga z’imisozi. Yazirikanaga ko kugeza ku bantu umucyo nyakuri wo mu buryo bw’umwuka byari kuzabagirira akamaro iteka ryose (Yoh 12:46). Yesu yatoje abigishwa be kuba “umucyo w’isi,” kugira ngo bawugeze ku bantu benshi kurushaho (Mat 5:14). Uwo mucyo wabo wamuritse binyuze ku byiza bakoreraga bagenzi babo no ku nyigisho z’ukuri zo mu buryo bw’umwuka babagezagaho.

3. Twagaragaza dute ko dufatana uburemere umucyo w’ukuri?

3 Abagize ubwoko bw’Imana bafatana uburemere inshingano bahawe yo ‘gukomeza kugenda nk’abana b’umucyo’ kandi bakabwiriza abantu aho baba bashobora kuboneka hose (Efe 5:8). Igihe turi mu kiruhuko ku kazi cyangwa ku ishuri, gusomera Bibiliya cyangwa ibindi bitabo by’umuteguro ahantu abandi bashobora kutubona bishobora kuduha uburyo bwo kuganira na bo ku Byanditswe. Hari mushiki wacu wabigenje atyo bituma atangiza icyigisho cya Bibiliya kandi aha ibitabo abanyeshuri 12 biganaga.

4. Kuki ‘kureka umucyo wacu ukamurika’ bikubiyemo no kugira imyifatire myiza?

4 Binyuze ku mirimo myiza: Imyifatire yacu ya buri munsi na yo igaragaza ko tureka umucyo wacu ukamurika (Efe 5:9). Iyo Abakristo bagize imyifatire myiza ku ishuri, ku kazi n’ahandi hantu abantu bahurira, abandi barabibona bigatuma babagezaho inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya (1 Pet 2:12). Urugero, imyifatire myiza y’umwana w’umuhungu w’imyaka itanu yatumye umwarimu we aterefona ababyeyi be. Yagize ati “nta wundi mwana nabonye uzi neza gutandukanya icyiza n’ikibi nk’uyu.” Koko rero, umurimo wo kubwiriza n’imyifatire myiza birehereza abantu ku ‘mucyo w’ubuzima’ kandi bihesha icyubahiro Imana yacu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze