Mumurike “nk’amatabaza”
1 Muri iyi si iri mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka kandi yahenebereye mu by’umuco, abasenga Yehova Imana y’ukuri basaga miriyoni esheshatu bamurika “nk’amatabaza” mu bihugu 234 ku isi hose (Fili 2:15). Ibyo bituma tumenyekana cyane. Ni gute turabagiranishwa n’umucyo w’ukuri uturuka kuri Yehova?—2 Kor 3:18.
2 Ibikorwa byacu: Abantu ntibatinda gutahura imyifatire yacu (1 Pet 2:12). Hari umugore waje kubona ko Umuhamya bakoranaga yari umugwaneza, akita ku bandi kandi ntagire amashyengo mabi cyangwa ngo aseke igihe abandi babaga batera urwenya ruhereranye n’ubwiyandarike. Igihe babaga bagerageje kumushotora bakoresheje imvugo nyandagazi, yaricecekeraga, ariko kandi agashyigikira ibintu by’ukuri. Ni izihe ngaruka ibyo byagize kuri uwo mugore? Yibuka agira ati “natangajwe cyane n’imyifatire ye ku buryo natangiye kubaza ibibazo kuri Bibiliya. Natangiye kwiga Ijambo ry’Imana nyuma y’aho nza kubatizwa.” Akomeza agira ati “imyifatire ye ni yo yatumye nongera gusuzuma imyizerere y’Abahamya ba Yehova.”
3 Imyifatire tugira imbere y’abategetsi, uko tubona ibikorwa by’iyi si hamwe n’imvugo yacu itanduye byatumye Abahamya ba Yehova bamenyekana hose ko ari abantu babaho mu buryo buhuje n’amahame yo mu rwego rwo hejuru aboneka muri Bibiliya. Ibikorwa byiza nk’ibyo byubahisha Yehova kandi bigatuma n’abandi bamusenga.
4 Amagambo yacu: Nta gushidikanya ko abantu babona imyifatire yacu myiza bashobora kutamenya impamvu dutandukanye n’abandi; keretse gusa tubasobanuriye imyizerere yacu. Mbese, abo mukorana cyangwa abo mwigana bazi ko uri umwe mu Bahamya ba Yehova? Mbese, ujya ushakisha uburyo wahera ku kiganiro gisanzwe kugira ngo ubabwirize? Mbese, waba wariyemeje kujya ureka ‘umucyo wawe ukabonekera imbere y’abantu’ igihe cyose ubonye uburyo bukwiriye bwo kubikora?—Mat 5:14-16.
5 Gusohoza inshingano yacu yo kumurika nk’amatabaza, bisaba ko tugira umwuka wo kwigomwa. Nitubikorana ubugingo bwacu bwose, bizadusunikira kwirinda ibintu bitagira akamaro bityo dukore byinshi uko dushoboye kose mu murimo urokora ubuzima wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa.—2 Kor 12:15.
6 Nimucyo dukomeze kumurika nk’amatabaza binyuriye mu bikorwa byacu no mu magambo yacu. Nitubigenza dutyo, dushobora kuzatuma abandi bifatanya natwe mu gusingiza Yehova.