Ugusura Gushobora Kuba Imigisha
1 Zakayo yakiriye Yesu mu rugo iwe yishimye cyane kugira ngo amubere umushyitsi. Mbega ukuntu kuba yarasuwe byaje kumubera umugisha!—Luka 19:2-9.
2 Muri iki gihe, kubera ko Yesu Kristo ari Umutware w’itorero, ayobora abasaza kugira ngo ‘baragire umukumbi w’Imana’ (1 Pet 5:2, 3; Yoh 21:15-17). Uretse kwigishiriza mu materaniro no mu gufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, abagenzuzi bahagarariye itorero baha abagize itorero buri muntu ku giti cye ubufasha bwuje urukundo kandi bwa bwite. Ku bw’ibyo rero, rimwe na rimwe, ushobora kwitega kuzitabwaho n’abasaza mu buryo bwa bwite, haba mu rugo iwawe, ku Nzu y’Ubwami, haba igihe muri kumwe mu murimo wo kubwiriza, cyangwa se ikindi gihe. Mbese, wagombye kumva ufite impungenge zo gusurwa n’abasaza? Oya rwose. Mu gihe bagusuye, ntibiba bivuga ko wacitse intege mu buryo runaka. None se, ni iyihe ntego yo gusura mu buryo bwo kuragira umukumbi?
3 Pawulo yavuze ko yashakaga gusura abavandimwe kugira ngo ‘amenye uko bameze’ (Ibyak 15:36). Ni koko, kubera ko abasaza ari abungeri buje urukundo, bashishikazwa cyane no kumenya uko mumeze. Bifuza kubaha ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka bushobora kubagirira akamaro kandi bukabubaka. Uko kwitabwaho mu buryo bwa bwite, ni byo Umwungeri wacu wuje urukundo, ari we Yehova yifuza ko buri wese muri twe yabona.—Ezek 34:11.
4 Guha Ikaze Abasaza Baba Baje Kudusura: Intego Pawulo yari afite mu gusura abavandimwe be, yari iyo ‘kubaha impano y’umwuka ngo ibakomeze; babone uko bahumurizanya’ (Rom 1:11, 12). Twese dukeneye guterwa inkunga mu buryo bw’umwuka, muri iyi minsi y’imperuka iruhije, kandi dukeneye ubufasha kugira ngo dukomeze gushikama ku kwizera. Niwakira neza abasaza baje kugusura mu buryo bwo kuragira umukumbi, nta gushidikanya ko bizatuma habaho guterana inkunga mu buryo bwiza.
5 Fatana uburemere inyungu nyinshi zibonerwa mu murimo w’abasaza wo kuragira umukumbi. Niba hari ingorane cyangwa ikibazo kiguhangayikishije, ibuka ko impamvu abasaza bari mu itorero ari ukugira ngo bagufashe. Ntugatinye kuvugana na bo ibibazo ibyo ari byo byose byashobora kubangamira ubuzima bwawe bwiza bwo mu buryo bw’umwuka. Fatana uburemere iyo gahunda yuje urukundo yashyizweho na Yehova, kandi wishimire imigisha ushobora kubona bitewe n’uko bagusuye.