28.500!
Uwo ni wo mubare w’ababwiriza twifuza kuri raporo y’ukwezi kwa Kanama 1998, muri Afurika y’i Burasirazuba. Mbese, dufite ubushobozi bwo kubigeraho? Turabufite rwose! Imibare dufite ubu y’amatorero ari mu bihugu 5 bigengwa n’ishami ryacu, yerekana ko hari ababwiriza bose hamwe bagera ku 28.660. Ariko kandi, mu kwezi kwa Kanama 1997, ukwiyongera kutigeze kugerwaho mbere hose mu kwezi uko ari ko kose, kwari guhwanye n’ababwiriza 27.392. Ni gute dushobora kurenga uwo mubare? Bishobora gukorwa niba buri mubwiriza w’itorero akoze gahunda zihamye zo kwifatanya mu murimo muri Kanama, kandi agahita atanga raporo y’uwo murimo. Kubera ko iminsi ibiri ya mbere y’uko kwezi ari ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, kuki tutakora gahunda zo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza duhereye kuri iyo mpera y’icyumweru? Niba uzaterana ikoraniro, ushobora gukora umurimo wo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, hanyuma ukazifatanya mu murimo wo kubwiriza mu mpera y’icyumweru izakurikiraho wifatanyije n’itorero. Nidutangira hakiri kare muri uko kwezi, ntituzabura kumara igihe runaka mu murimo wo gutanga ubuhamya muri Kanama. Binyuriye mu mihati ishyize hamwe, twagombye kuzagera ku kwiyongera gushya kutigeze kugerwaho mbere hose kw’ababwiriza basaga 28.500, iyo akaba ari intego twihaye ku ncuro ya mbere muri Afurika y’i Burasirazuba. Mbega ukuntu ibyo bizatuma ijwi ryo gusingiza Yehova rirushaho kurangurura!—Zab 47:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.