Mbese, ukwezi kwa Kanama kuzaba ukwezi kwihariye?
1 Umwaka wa 1963 wari umwaka wihariye ku bwoko bwa Yehova. Mbese, waba uzi impamvu? Ni ukubera ko icyo gihe ari bwo umubare w’ababwiriza ku isi hose wageze kuri miriyoni. Niba wari uri mu kuri icyo gihe, ushobora kwibuka ukuntu twari twishimiye cyane kubona abantu benshi babwiriza ubutumwa bw’Ubwami! Ubu ku isi hose, hari ababwiriza 5.599.931 dukurikije igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1998. Ariko kandi, buri kwezi, hari benshi muri twe badatanga raporo y’umurimo baba bakoze.
2 Emera Guca Agahigo: Muri uku kwezi kwa Kanama, turimo turihatira kugera ku kwiyongera kutigeze kugerwaho kw’ababwiriza 30.000 muri Afurika y’i Burasirazuba. Nitugira icyo tugeraho mu mihati yacu, ukwezi kwa Kanama kuzaba ukwezi kwihariye rwose! Dushobora kubigeraho, twese turamutse dushyizeho akacu.
3 Abateganya kujya mu biruhuko, bashobora kumara igihe runaka mu murimo mbere y’uko bagenda. Itwaze inkuru z’Ubwami, udutabo cyangwa amagazeti kugira ngo uzashobore kubwiriza abantu muzabonana mu gihe uzaba uri mu kiruhuko. Nanone kandi, aho uzaba uri, ushobora kuzifatanya mu murimo uri kumwe n’ababwiriza bo muri ako karere.
4 Niba udashoboye, nabwo ushobora kugira uruhare mu murimo. Ushobora kubwiriza abaganga, abaforomo cyangwa abashyitsi. Wenda ushobora gutanga ubuhamya binyuriye mu nyandiko cyangwa kuri telefoni.
5 Nta gushidikanya, bamwe bazishimira guhabwa ubufasha kugira ngo bifatanye mu murimo wo kubwiriza muri Kanama. Abasaza, abakozi b’imirimo n’abayobora ibyigisho by’igitabo, bagomba gukora gahunda yo gutanga ubwo bufasha. Uko byagenda kose, ntiwibagirwe guhita utanga raporo yawe y’umurimo wo kubwiriza mu mpera z’ukwezi kugira ngo uzabarirwe mu babwiriza mu kwezi kwa Kanama.
6 Ishimire Icyo Gikundiro: Umurimo ni “ikibitsanyo cyiza” (2 Tim 1:14). Twishimira igikundiro twahawe cyo kubwiriza ubutumwa bwiza (1 Tes 2:4). Mu gihe dusuzumye ibintu byose Yehova yadukoreye, twagombye gusunikirwa gukomeza kugira uruhare muri uwo murimo w’ingenzi cyane kurusha iyindi yose kandi tukabikora umwaka wose. Nta kintu twagombye kwemera ko kitubuza kubwiriza buri gihe. Nimucyo dutume ukwezi kwa Kanama kuba ukwezi kwihariye mu murimo wa Yehova, kandi twiyemeze kuzatanga ubuhamya ku bimwerekeyeho buri kwezi nyuma y’aho!—Zab 34:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.