ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/00 p. 8
  • Mbese, uri umubwiriza w’Ubwami utadohoka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, uri umubwiriza w’Ubwami utadohoka?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ibisa na byo
  • Mbese, ugira uruhare mu gutuma hatangwa raporo nyakuri?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Mbese, ukwezi kwa Kanama kuzaba ukwezi kwihariye?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Mbese, dushobora gutuma ukwezi kwa Mata mu mwaka wa 2000 kutubera kwiza cyane kuruta ayandi?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ababwiriza b’ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
km 4/00 p. 8

Mbese, uri umubwiriza w’Ubwami utadohoka?

1 Twese twashimishijwe no kumenya ko mu bihugu bitandatu bigenzurwa n’ishami rya Kenya hari hari ababwiriza basaga 37.300 muri Kanama 1999. Uwo ni wo mubare usumba iyindi yose yagezweho kugeza ubu. Iyo rwose yari imihati ihurije hamwe kandi ifite icyo igamije! Uko bigaragara ariko, bamwe muri abo babwiriza baba baragize ingorane zo gukomeza kuba ababwiriza b’Ubwami batadohoka. Mu matorero amwe n’amwe, kubwiriza ubutadohoka byaragabanutse bigera kuri 86 ku ijana. Ibyo bigaragaza ko hari umubare munini w’ababwiriza batatanze raporo yo kwifatanya mu murimo buri kwezi. Turizera ko inkunga ikurikira ishobora gufasha mu gukemura icyo kibazo.

2 Fatana Uburemere Icyo Gikundiro: Twagombye kurushaho gufatana uburemere igikundiro dufite cyo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Uwo murimo ushimisha umutima wa Yehova kandi ugafasha abantu bafite umutima utaryarya kumenya inzira iyobora ku buzima (Imig 27:​11; 1 Tim 4:​16). Gutanga ubuhamya ubutadohoka bituma turushaho kuba inararibonye mu murimo, bityo bigatuma tugira ibyishimo kandi tukumva dufite ibintu bifatika twagezeho.

3 Tanga Raporo y’Umurimo: Hari bamwe mu bifatanya mu murimo wo kubwiriza usanga badafatana uburemere ibyo gutanga raporo yabo ku gihe. Ntitwagombye na rimwe kumva ko imihati twashyizeho idakwiriye gutangirwa raporo. (Gereranya na Mariko 12:​41-​44.) Ibyo ari byo byose twagombye gutanga raporo y’ibyo twakoze. Kugira uburyo runaka bwo kwandika igihe tumara mu murimo mu gihe tugeze mu rugo, wenda nko gukoresha kalendari, bizahora bitwibutsa gukora raporo ihuje n’ukuri ku mpera za buri kwezi tutazuyaje.

4 Tanga Ubufasha Bukenewe: Gahunda zashyizweho mu karere k’iwanyu zishobora kuba zigomba kunonosorwa kugira ngo mufashe abantu bakeneye ubufasha mu birebana no kwifatanya mu murimo ubutadohoka. Umwanditsi w’itorero hamwe n’abayobora ibyigisho by’ibitabo bagomba guteganya ababwiriza b’inararibonye kugira ngo bafashe abandi. Niba ufite abana cyangwa abandi bantu b’ababwiriza batarabatizwa wigana na bo Bibiliya, batoze gutanga raporo yabo y’umurimo buri kwezi.

5 Ibuka inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho yari ifite umutwe uvuga ngo “Ndashimira ku bwo Kuba Maze Igihe Kirekire mu Murimo wa Yehova,” iri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1997 (mu Gifaransa). Mushiki wacu witwa Ottilie Mydland wo muri Norvège yabaye umubwiriza w’ubutumwa bwiza utadohoka mbere y’uko abatizwa mu mwaka wa 1921. Nyuma y’imyaka 76, ubwo yari agejeje ku myaka 99, yagize ati “nejejwe cyane no kuba ngishobora kuba umubwiriza utadahoka.” Mbega imyifatire itangaje abagaragu ba Yehova bose bagombye kwigana!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze