Batumire Kugira ngo Bazaze
1 Itumira ryatanzwe mu binyejana byinshi byashize, ubu ririmo rirumvikana mu bihugu 233 byo hirya no hino ku isi. Iryo tumira rigira riti ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka kugira ngo atuyobore inzira ze tuzigenderemo’ (Yes 2:3). Kwerekeza abantu ku muteguro wa Yehova, ni bumwe mu buryo bwiza cyane kurusha ubundi dushobora kwifashisha mu kubafasha kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, amajyambere ayobora ku buzima bw’iteka.
2 Ababwiriza bamwe na bamwe bashobora kujijinganya gutumira abantu kugira ngo bazaze ku Nzu y’Ubwami, kugeza igihe baba bamaze kugaragaza amajyambere nyayo binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Nyamara kandi, rimwe na rimwe abantu batangira guterana amateraniro y’itorero, ndetse na mbere y’uko batangira kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ntitwagombye gutindiganya gutumira abantu tubigiranye igishyuhirane, hamwe no kubatera inkunga yo kuza mu materaniro.
3 Icyo Ugomba Gukora: Koresha neza impapuro zikoreshwa mu gutumira niba hari izihari, kugira ngo umenyeshe abantu ibihereranye n’amateraniro abera mu karere kacu. Vuga ko guterana amateraniro ari ubuntu kandi ko ari nta maturo yakwa. Sobanura ukuntu amateraniro ayoborwa. Garagaza ko ayo materaniro aba ashingiye ku masomo nyayo yo kwiga Bibiliya, kandi ko abateranye bose baba bafite ibitabo by’imfashanyigisho kugira ngo bashobore gukurikira inyigisho zitangwa. Garagaza ko abantu baterana bakomoka ahantu hatandukanye, kandi bakaba bari mu nzego zinyuranye z’imibereho. Vuga kandi ko ari abantu baturuka muri ako karere, ndetse ko n’abana b’imyaka yose bahabwa ikaze. Twagombye gutumira abantu twigana, tukitangira kubafasha mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo baterane.
4 Kimwe mu bintu biheruka byanditswe muri Bibiliya, ni itumira rirangwa n’igishyuhirane, risaba abantu kwifatanya ku byo Yehova yateganyije kugira ngo duhabwe ubuzima. Iryo tumira rigira riti “umwuka n’umugeni barahamagara bati ‘ngwino!’ . . . Kandi ufite inyota naze; ushaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyah 22:17). Nta kintu twasimbuza gutumira abandi kugira ngo na bo baterane amateraniro yacu.
5 Muri Yesaya 60:8, hagaragaza mu buryo bw’ubuhanuzi abantu bashya basingiza Imana babarirwa mu bihumbi amagana, ubu barimo baza mu matorero y’ubwoko bw’Imana bameze nk’inuma ‘ziguruka nk’igicu, bakamera nk’inuma zisubira mu madirishya yazo.’ Twese dushobora gutumira abantu bashya kugira ngo baze mu materaniro yacu, kandi tugatuma bumva bisanga. Muri ubwo buryo, tuzaba turimo twifatanya na Yehova, mu gihe yihutisha umurimo wo gukorakoranya abantu.—Yes 60:22.