Tubwirize Ubutumwa Bwiza Tubigiranye Ubushake Bwinshi.
1 “Nifuza kubonana namwe . . . ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza namwe.” Ayo ni yo magambo intumwa Pawulo yatangije mu rwandiko yandikiye abavandimwe b’i Roma. Kuki Pawulo yashakaga cyane kubasura? Yaravuze ati “ngo mbone imbuto muri mwe namwe . . . Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa.”—Rom 1:11-16.
2 Pawulo yagaragaje ubushake bwinshi nk’ubwo, igihe yavuganaga n’abakuru bo mu Efeso. Yabibukije agira ati “uhereye umunsi natangiriye kujya mu Asiya . . . [si]nikenze . . . kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe. Nahamirije Abayuda n’Abagiriki kwihana” (Ibyak 20:18-21). Pawulo yabaga agambiriye gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’agakiza mu ifasi yose yari yarahawe gukora, no kuyironkeramo imbuto z’Ubwami. Mbega urugero rwiza tugomba kwigana!
3 Dushobora kwibaza tuti ‘mbese, ngaragaza ubushake nk’ubwo mu gutangariza ubutumwa bwiza abantu tubana? Mbese, mfite ubushake bwinshi bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose, aho kubona ko umurimo wo kubwiriza ari inshingano gusa? Mbese, naba narasuzumye imimerere yanjye bwite mbikuye ku mutima? Mbese, naba naragerageje gukoresha uburyo bwose bwo kubwiriza bushobora gukoreshwa mu ifasi yacu, urugero nko kubwiriza ku nzu n’inzu, mu mihanda, mu duce dukorerwamo imirimo y’ubucuruzi, kubwiriza nkoresheje telefoni aho bishoboka, cyangwa gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho?’
4 Twifatanye mu Murimo Muri Mata Tubigiranye Ubushake Bwinshi: Ukwezi kwa Mata ni igihe cyiza cyo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu buryo bwagutse. Kuba umubare w’amasaha asabwa waragabanyijwe, byagombye gutuma abantu benshi kurushaho bashobora gukora ubupayiniya bw’ubufasha. Wenda hari ubwo imimerere yawe izatuma ushobora kuba umupayiniya w’umufasha muri Mata na Gicurasi. Cyangwa se ukaba wakwiyandikisha ukaba umupayiniya w’igihe cyose kubera ko umubare w’amasaha asabwa wahindutse. Niba uri umubwiriza mu itorero, mbese, ushobora kumara igihe kinini kuruta icyo wari usanzwe ukoresha mu murimo wo kubwiriza muri uku kwezi no mu kwezi gutaha, kugira ngo utere inkunga ababwiriza bashoboye gukora ubupayiniya? Ibyo byanezeza umutima wa Yehova!
5 Nk’uko byari bimeze kuri Pawulo, ababwiriza b’Ubwami bose bagombye gukomeza kugaragaza ko bafite ubushake bwinshi, bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Gukora ibyo dushoboye byose mu murimo bizaduhesha ibyishimo nyakuri. Ibyo ni byo byishimo Pawulo yari afite mu murimo wera yakoraga. Byaba byiza twiganye urugero rwe ruhebuje.—Rom 11:13; 1 Kor 4:16.