Bwiriza mu buryo bunonosoye
1 Kubera ko Yesu ari “umwami w’amoko n’umugaba wayo,” yatoje abigishwa be kugira ngo bakore umurimo wagutse wo kubwiriza wari ubategereje (Yes 55:4; Luka 10:1-12; Ibyak 1:8). Intumwa Petero yasobanuye inshingano Yesu yari yarabahaye mu magambo agira ati “adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w’abazima n’uw’abapfuye” (Ibyak 10:42). Ni gute twabwiriza mu buryo bunonosoye?
2 Dushobora kumenya byinshi turamutse dusuzumye ukuntu intumwa Pawulo yabwirizaga. Ubwo yabonanaga n’abasaza b’itorero ryo muri Efeso, yabibukije ko ‘ari nta jambo ribafitiye akamaro yikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zabo rumwe rumwe.’ Yongeyeho ati ‘nahamirije Abayuda n’Abagiriki kwihana imbere y’Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.’ Nubwo Pawulo yagerwagaho n’ibigeragezo, yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo ageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose. Ntiyanyurwaga no kwigisha ababaga bamuteze amatwi ukuri kw’ibanze gusa, ahubwo yanababwiraga “ibyo Imana yagambiriye byose.” Kugira ngo abigereho, yabaga yiteguye gushyiraho imihati no kwigomwa. Yakomeje agira ati ‘sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw’igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana.’—Ibyak 20:20, 21, 24, 27.
3 Ni gute twakwigana urugero rwa Pawulo muri iki gihe (1 Kor 11:1)? Twabikora dushaka abantu bakwiriye ndetse n’igihe twe ubwacu twaba duhanganye n’ibigeragezo, tukihatira kugeza ubutumwa bwiza ku bantu b’amoko yose n’indimi zose, kandi tugafasha abashimishijwe tubigiranye umwete (Mat 10:12, 13). Ibyo bisaba igihe, imihati no kuba dukunda abantu.
4 Mbese, ushobora kuba umupayiniya w’umufasha? Amezi ya Werurwe na Mata ashobora kukubera igihe cyiza cyo kubwiriza mu buryo bunonosoye, ukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Mbega ukuntu umwaka ushize byari biteye inkunga kubona ababwiriza benshi barashyizeho imihati yihariye kugira ngo babe abapayiniya b’abafasha!
5 Mushiki wacu ufite imyaka 80 ukunda kurwaragurika yakozwe ku mutima n’inkunga yatewe n’umuteguro wa Yehova. Yaranditse ati “ibyo byabyukije icyifuzo nari maranye igihe kirekire, kandi bituma numva ko ngomba kongera gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha nibura indi ncuro imwe.” Yishyiriyeho intego yo kubikora muri Werurwe. Yaravuze ati “mbere na mbere, naricaye mbanza kureba icyo ibyo byari kunsaba. Nabiganiriyeho kenshi n’umukobwa wanjye kubera ko yari kuzajya anyunganira. Natangajwe cyane no kubona na we asaba kuba umupayiniya w’umufasha.” Muri uko kwezi, uwo mushiki wacu w’umukecuru yamaze amasaha 52 mu murimo. Aragira ati “akenshi nasengaga Yehova musaba ko yanyongerera imbaraga igihe numvaga nanegekaye. Ku mpera z’ukwezi, nari nishimye cyane kandi nyuzwe, ku buryo nagiye nshimira Yehova kenshi kuko yamfashije. Ndifuza kongera kuba umupayiniya w’umufasha.” Ibintu bishimishije byamubayeho bishobora gutera inkunga abandi bifuza rwose gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, kabone n’iyo baba bahanganye n’indwara zikomeye zite.
6 Umuvandimwe wahagaritswe ku kazi mu buryo butunguranye, yaboneyeho uburyo bwo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Uko iminsi yagendaga ihita, yumvise arushijeho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, kandi ukwezi kwagiye kurangira yaratangije icyigisho cya Bibiliya. Yaje gutekereza ku byo yagezeho maze aravuga ati “mbega ukwezi gushimishije!” Mbega ukuntu yashimishijwe no kuba Yehova yaramuyoboye kandi akamufasha! Ni koko, Yehova yahundagaje imigisha kuri uwo muvandimwe kubera imihati myinshi yashyizeho mu murimo; kandi nawe azakugenzereza atyo.—Mal 3:10.
7 Ku babwiriza benshi, gukora umurimo w’ubupayiniya ntibyoroshye. Igishimishije ariko, ni uko hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bashoboye kuwukora, nubwo bari bafite akazi n’inshingano z’umuryango ndetse n’ibindi bibazo bireba umuntu ku giti cye. Kubwiriza mu buryo bunonosoye akenshi biba bisaba ko twigomwa igihe cyacu cy’agaciro n’imbaraga; nyamara kandi bihesha imigisha itagereranywa.—Imig 10:22.
8 Ukwezi kwa Werurwe n’ukwa Mata ni igihe cyiza cyane cyo gukora umurimo w’ubupayiniya. Ukwezi kwa Werurwe gufite impera z’ibyumweru eshanu. Kubwiriza muri izo mpera z’ibyumweru no mu masaha ya nimugoroba bishobora gutuma abakora akazi k’igihe cyose baboneraho bagakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Byongeye kandi, ushobora kubwiriza no ku minsi ya konji yo mu kwezi kwa Mata. Hari bamwe bashobora kuba bari mu biruhuko no muri konji, bityo bakaba bakoresha icyo gihe kugira ngo buzuze amasaha 50 asabwa. Mbese, kugira ngo umare amasaha 50 mu murimo muri Werurwe cyangwa Mata, ntiwakoresha imwe mu ngengabihe z’umupayiniya w’umufasha zashyizwe muri iyi ngingo? Nta gushidikanya ko nugira abo uganiriza ku ngengabihe yawe, bizabatera inkunga yo kwifatanya nawe mu murimo. Niba udashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, ishyirireho intego yihariye muri ayo mezi, ubwirizanye n’abawukora. Itegure uhereye ubu kwagura umurimo muri Werurwe na Mata.
9 Jya ugaragaza ugushimira mu gihe cy’Urwibutso: Mu gihe cy’Urwibutso, buri mwaka abantu benshi bagaragaza ko bashimira ku bw’incungu ‘bacungura’ igihe kugira ngo babe abapayiniya b’abafasha (Ef 5:15, 16). Umwaka ushize, mu Rwanda hari abapayiniya b’abafasha 1.226 muri Werurwe na 1.017 muri Mata. Ni ukuvuga ko buri kwezi muri ayo kwagize abapayiniya 1.122 ukoze mwayeni. Uwo mubare ni munini cyane ugereranyije na mwayeni y’ababwiriza 601 bagiye baba abapayiniya b’abafasha buri kwezi mu mezi abanziriza uwo mwaka w’umurimo. Iki gihe cy’Urwibutso ni ubundi buryo bwiza tuba tubonye bwo kugaragaza ko dushimira tubikuye ku mutima ku bw’igitambo cy’incungu cya Kristo, ibyo tukabikora turushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza.
10 Uko tugenda twegereza itariki ya 16 Mata, jya utekereza ku cyo Urwibutso rusobanura kuri wowe. Jya utekereza ku bintu byabanjirije urupfu rwa Kristo n’ibintu yatekerezagaho byari bimuhangayikishije cyane. Nanone kandi, tekereza ku bintu bishimishije byari byarashyizwe imbere ya Yesu n’ukuntu byamufashaga kwihangana ubwo yagirirwaga nabi. Tekereza ku mwanya afite muri iki gihe wo kuba ari Umutware w’itorero, ugenzura umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (1 Kor 11:3; Heb 12:2; Ibyah 14:14-16). Hanyuma, jya ugaragaza ko ushimira ku bw’ibyo Kristo yakoze byose wifatanya mu murimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye uko imimerere yawe ibikwemerera kose.
11 Tera abandi inkunga yo kubwiriza batizigamye: Iyo abasaza b’itorero n’abakozi b’imirimo bifatanya mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, baba bafite uburyo bwiza bwo gutera abandi inkunga. Mu gihe bakorana umurimo n’ababwiriza cyangwa basura abantu mu rwego rwo kuragira umukumbi, baba bafite uburyo bwiza bwo gufasha abandi kugira ngo bifatanye mu buryo bwuzuye muri uwo murimo wihariye. Nimucyo twese tubibwire Yehova mu isengesho, bityo azadushyigikira maze tubwirize mu buryo bunonosoye.
12 Nubwo abasaza n’abakozi b’imirimo bazifatanya muri gahunda z’itorero zo kwagura umurimo mu mezi ya Werurwe na Mata, umugenzuzi w’umurimo ni we cyane cyane ugomba gushyiraho gahunda zikwiriye zo gukora umurimo wo kubwiriza. Agomba gutegura ahantu hazajya habera amateraniro y’umurimo, akagena iminsi n’igihe ababwiriza benshi bashobora kuboneka, maze buri gihe akajya asaba ko bitangazwa. Ashobora gushyiraho gahunda yo guhura mu bihe bitandukanye by’umunsi umwe, ibyo bikaba byatuma abagize itorero bose bifatanya mu buryo bunyuranye bwo kubwiriza. Bashobora kubwiriza mu masoko, mu mihanda, ku nzu n’inzu, gusubira gusura cyangwa bakabwiriza mu bundi buryo. Byongeye kandi, muri ayo mezi agomba guteganya ibitabo n’amagazeti bihagije hamwe n’ifasi nini.
13 Muri Werurwe tuzatanga igitabo Ubumenyi, dufite intego yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Uburyo bwiza bwo gutanga igitabo Ubumenyi bugaragazwa mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mutarama 2002. Muri Mata, tuzatanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Jya ugerageza gukoresha uburyo bwo kuyatanga buboneka mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti.” Twese tugomba gufata igihe cyo kwitegura neza kugira ngo tubwirize mu buryo bunonosoye.
14 Mbega ukuntu dushimishwa no kuyoborwa n’Umutware w’itorero, ari we Kristo Yesu, kandi tukaba dufite inshingano nziza yo kugeza ubutumwa bwiza ku bandi! Uko tugenda twegereza ukwezi kwa Werurwe na Mata, nimucyo nanone twongere twihatire gutuma atubera amezi meza cyane kuruta ayandi twumvira itegeko rya Kristo ryo kubwiriza tutizigamye.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]
Uburyo bunyuranye bwo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe na Mata 2003
Umunsi Amasaha
Ku wa Mbere 1 2 — — 2 —
Ku wa Kabiri 1 — 3 — — —
Ku wa Gatatu 1 2 — 5 — —
Ku wa Kane 1 — 3 — — —
Ku wa Gatanu 1 2 — — — —
Ku wa Gatandatu 5 4 3 5 6 7
Ku Cyumweru 2 2 3 2 2 3
Werurwe 56 56 54 55 50 50
Mata 50 50 51 53 — —
Mbese, ushobora kwifashisha imwe muri izi ngengabihe?