Uko Abagize Umuryango Bafatanyiriza Hamwe Kugira ngo Bifatanye mu Buryo Bwuzuye—Mu Murimo
1 Ni iki gishobora kuba cyasusurutsa umutima cyane kurusha kubona umugabo n’umugore, ababyeyi n’abana bakorera hamwe umurimo wa Gikristo, basingiza izina rya Yehova mu ruhame (Zab 148:12, 13)? Imiryango yose yagombye kugira gahunda nziza ihoraho yo kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza. Mbese, umuryango wawe waba warashyizeho umunsi runaka mu cyumweru wo gukora umurimo wo kubwiriza? Niba ari uko bimeze rero, buri muntu wese aba azi neza icyo agomba guteganya, bityo akaba ashobora kwifatanya mu buryo bwuzuye.—Imig 21:5a.
2 Ni kuki mutakora gahunda yo kwifatanyiriza hamwe mu gutegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro abagize umuryango wawe bazakoresha, mbere y’uko mujyana mu murimo? Ibihe byo kwitoza bishobora kuba ingirakamaro cyane; bishobora kandi no gutuma habaho umwuka nyakuri wo gufatanyiriza hamwe mu muryango. Mbega ukuntu bihesha ingororano iyo umurimo wo kubwiriza ubaye ikintu kireba umuryango wose, kandi abawugize bose bakaba biteguye neza!
3 Umugenzuzi usura amatorero yaherekeje itsinda ry’abagize umuryango mu murimo wo gutanga amagazeti. Igihe yari arimo abwiriza ku nzu n’inzu ari hamwe n’umwe mu bakobwa bagize umuryango, uwo mukobwa yaramubajije ati “urakorana nanjye igihe kingana iki?” Hanyuma, uwo mukobwa yaje kumusobanurira ko mu mwanya wari gukurikiraho yari agiye gukorana na se. Byaragaragaye ko we na se bishimiraga rwose gukorana umurimo. Mbega umwuka mwiza urangwa mu muryango!
4 Imiryango imwe n’imwe ishobora kugena ukwezi kumwe mu mwaka, igakorera hamwe ubupayiniya bw’ubufasha. Cyangwa se bikaba byashoboka ko nibura umwe mu bagize umuryango yakora ubupayiniya bw’ubufasha budahagarara, cyangwa akaba yakwiyandikisha akaba umupayiniya w’igihe cyose. Binyuriye mu kugira gahunda nziza no gufatanyiriza hamwe, wenda abagize umuryango bose bashobora kurushaho kwifatanya mu murimo buri muntu ku giti cye, batera ingabo mu bitugu umuntu ukora ubupayiniya. Nta gushidikanya ko umuryango wose uzahabwa imigisha, binyuriye kuri uwo murimo wagutse hamwe n’ibintu byiza bawuboneramo bikabashimisha.—Mal 3:10.
5 Kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, bizatuma imiryango ikomeza kunga ubumwe, igire ishyaka, yere imbuto, kandi bitume ibonera ibyishimo mu murimo wa Yehova!—Gereranya n’Abafilipi 2:1, 2.