Mbese, Dushobora Gutanga Igitabo Créateur?
Twese twishimiye kwakira igitabo Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous? Ni igitabo cyagenewe mu buryo bwihariye abantu bashobora kuba batemera ko Imana ibaho, n’ubwo baba baraminuje mu nyigisho z’isi. Icyo gitabo gihaza icyifuzo cy’umubare w’abantu udasiba kwiyongera.
Ubusanzwe, igitabo giteganywa kuzatangwa buri kwezi kiba ari igitabo kizashishikaza abantu benshi, bitewe n’impamvu zumvikana. Mbese, ibyo bivuga ko twagombye kureka gutanga igitabo Créateur? Si ko biri rwose! Icyo gitabo gishobora gutangwa mu gihe icyo ari cyo cyose cy’umwaka, kigahabwa abantu batemera ko Imana ibaho kandi bashobora kungukirwa na cyo. Dushobora no kugiha abantu bemera ko Imana ibaho, ariko bakaba batazi mu by’ukuri uko iteye, batazi imico yayo n’imigambi yayo. Ku bw’ibyo rero, uraterwa inkunga yo gutwara kopi y’icyo gitabo mu isakoshi yawe ujyana kubwiriza, kandi ukaba witeguye kugiha umuntu uwo ari we wese utekereza ko azishimira kugisoma.