‘Amatsiko Ameze nk’Umuriro mu Mutima no mu Bwenge’
“Nta magambo nabona yasobanura ibyishimo n’akanyamuneza bikomeza kugenda byiyongera mu gihe nsoma igitabo Y-a-t-il un Créateur qui se soucie de vous? mbigiranye amatsiko. Gituma umuntu yumva afite icyifuzo—oya, na ko yumva agomba—kumenya byinshi kurushaho. Mwarakoze kuba mwaranteye kugira amatsiko ameze nk’umuriro mu mutima wanjye no mu bwenge bwanjye.”
UKO ni ko umwe mu Bahamya ba Yehova wo muri Karolina y’Amajyaruguru, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagaragaje ibyiyumvo bye ku bihereranye n’igitabo cyatangajwe na Watch Tower Society mu Makoraniro y’Intara yari afite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana,” yabaye mu mwaka wa 1998/1999. N’ubwo waba udafite icyo gitabo, iyumvire uko abandi bacyakiriye.
Nyuma y’iminsi runaka umugabo akibonye mu ikoraniro ryabereye ahitwa San Diego muri leta ya Kaliforuniya ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yanditse agira ati “ndimo ndabona ko iki gitabo gikomeza ukwizera cyane. Gituma mu mutima wanjye nishimira mu buryo bwimbitse imirimo Yehova yakoze arema. Ngeze ku ipaji ya 98 nsoma kandi sinifuza ko cyarangira! Kirashimishije cyane.”
Umugore umwe wo mu karere k’i Burasirazuba yanditse agira ati “uwatanze disikuru mu ikoraniro yakoresheje amagambo ngo ‘igitabo cyihariye,’ kandi ayo magambo mu by’ukuri ahuje n’ibikubiyemo. Ikintu gihebuje kiranga icyo gitabo, ni uko kidahatira umusomyi kwemera ko Imana iriho, icyakora gitanga ibihamya bifatika.”
Ibyo bihamya bifatika, bikubiyemo ibintu bishishikaje byagezweho n’ubushakashatsi mu bya siyansi mu birebana n’isanzure ry’ikirere cyacu, ubuzima hamwe natwe. Ibyo byashimishije benshi. Umugore umwe wo muri Kaliforuniya yanditse agira ati “mu by’ukuri, ukuntu icyo gitabo gito cyangizeho ingaruka, sinabona uko mbivuga. Sinashoboraga gushyira icyo gitabo hasi, kubera ko buri paji yasobanuraga ibintu byinshi byagezweho n’ubushakashatsi mu birebana n’isanzure ry’ikirere cyacu hamwe n’ubuzima ubwabwo. Mu by’ukuri, namenye ibintu byinshi cyane! Icyo gitabo gito nzajya ngifatana uburemere, kandi nzakigeza ku bantu benshi uko bishoboka kose.”
Ikintu cyashimishije benshi, ni ukuntu icyo gitabo kivuga ibikubiye muri Bibiliya mu magambo ahinnye, gitsindagiriza kamere y’Umuremyi. Hari umuntu wagize icyo abivugaho agira ati “igitekerezo rusange cya Bibiliya kigaragazwa ahagana mu mpera z’icyo gitabo, ni cyo cyiza cyane kurusha ibindi byose nasomye.” Nyuma gato y’ikoraniro ryabaye mbere i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari undi muntu wanditse agira ati “icyo gitabo gishya mwasohoye, ni cyo gishishikaje kurusha ibindi byose mwacapye. Nashishikajwe cyane n’ibihamya bishingiye kuri siyansi bigaragaza ko hariho Umuremyi. Ukuntu kivuga ibikubiye muri Bibiliya mu magambo ahinnye kandi agusha ku ngingo, ubwabyo birahagije kugira ngo bisobanure ingingo zivugwaho kandi bitere amatsiko yo gushaka gusoma byinshi kurushaho.”
Siyansi Yanditswe mu Buryo Bwumvikana
Ibintu bihereranye na siyansi bivugwa mu bice bya mbere, bishobora gusa n’aho kubisobanukirwa bigoranye, ariko iyumvire icyo bamwe bavuze kuri iyo ngingo.
Umugabo umwe wo muri Kanada yanditse agira ati “gitandukanye cyane n’ibitabo bivuga ibihereranye na tekiniki, aho usanga abanditsi babyo bagerageza kudukanga bakoresheje amagambo akomeye cyane. Ubuhanga bwanyu mu bihereranye no kwandika ingingo zihereranye na fizike, shimi, ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka, n’ibindi n’ibindi, zanditswe ku buryo tuzisobanukirwa neza, burahambaye. Iyaba gusa ari mwe mwanditse ibitabo nigiyemo muri kaminuza mu myaka yashize!”
Umwarimu wo muri kaminuza wigisha fizike yanditse agira ati “kigaragaza uko ibintu biri mu buryo busobanutse neza, bitabaye ngombwa ko gitinda kuri buri kantu kose. Icyo gitabo gifasha umusomyi gutekereza, kandi gisubira mu magambo yavuzwe n’abahanga benshi baminuje mu bya siyansi. Iki ni igitabo ‘kigomba gusomwa’ n’umuntu wese ushishikajwe no kumenya inkomoko y’isanzure ry’ikirere n’iy’ubuzima, yaba ari umuhanga mu bya siyansi cyangwa ari umuntu usanzwe.”
Umukobwa wiga mu ishuri ry’abaforomokazi yagize ati “naratangaye cyane ubwo naramburaga ku gice cya 4 maze ngasoma amagambo yari yarakuwe mu gitabo dukoresha ku ishuri! Icyo gitabo nagihaye umwarimu wacu, maze mubwira ko nari nzi y’uko yari busange ibyanditswemo bishimishije. Namweretse ku ipaji ya 54 havuga ibihereranye n’ubwonko. Yarahisomeye, maze aravuga ati ‘ibi birashishikaje! Ndi buze kubisuzuma.’ ”
Umudepite wo mu Bubiligi yanditse agira ati “icyankoze ku mutima kandi kikankurura, ni ibintu bihereranye na siyansi bitsindagiriza ko siyansi yo muri iki gihe itarwanya ibitekerezo bitangwa muri Bibiliya bigaragaza ko hariho Imana imwe, ko ahubwo yemeranya na byo. Icyo ni ikintu cy’ingirakamaro cyane.”
Turusheho Kumenya Neza Umuremyi
Icyo gitabo cyafashije abantu bo mu bihugu byinshi kurushaho kumenya neza Imana no kumva barushijeho kugirana na yo imishyikirano ya bugufi cyane. Hari umusomyi wo mu mujyi wa Fukuoka ho mu Buyapani wagize ati “byari nk’aho bwari bubaye ubwa mbere ibitekerezo bibonezwa neza kuri Yehova. Icyo gitabo kiremeza mu buryo buhebuje. Nashoboye kumenya Yehova mu buryo ntari narigeze ntekereza kugeza ubu.” Umugabo wo muri Salvador yanditse agira ati “musobanura mu buryo bwumvikana neza cyane ukuntu Imana igira ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, kandi ikaba ifite kugira neza kwinshi. Koko rero, ibyo ni byo nyine dukeneye kugira ngo tugirane na yo hamwe n’Umwana wayo imishyikirano ya bugufi. Ni cyo gitabo cya mbere gisobanura ibyiyumvo bya Yehova hamwe n’ibyiyumvo bya kimuntu by’Umwana we, Yesu.” Hari umusomyi wo muri Zambiya na we wagize ati “kuri jye, ubu Yehova afite ibisobanuro bishya mu buryo bwuzuye.”
Mu buryo bwumvikana, Abahamya ba Yehova bashishikajwe no kugeza ku bandi igitabo Y-a-t-il un Créateur qui se soucie de vous? Umugore umwe yagize ati “mu gihe nari ndangije gusoma igice cya 10 [gifite umutwe uvuga ngo “Niba Umuremyi Atwitaho, Kuki Hariho Imibabaro Myinshi Bene Aka Kageni?”], nta kindi nakoze uretse kwiyamirira nti ‘iki gitabo rwose ni cyo dukeneye hano mu Buyapani!’ Nifuza kuzirikana ibikubiye muri icyo gice maze nkabikoresha kenshi cyane mu murimo wo kubwiriza.” Hari undi mugore wigana Bibiliya n’umukobwa warerewe mu rusengero, aho se akorera umurimo w’ubutambyi. Yagize ati “kwemera igitekerezo cy’uko hariho Umuremyi biramugora cyane. Mu bisobanuro icyo gitabo gitanga, ntigishaka guhatira umuntu kubyemera, ahubwo kirimo ibihamya bifatika, bityo nkaba ntekereza ko n’abo mu idini rya Buddha bashobora kugisoma batajijinganya. Nanone kandi, gituma turushaho kwiyumvisha ukuntu Yehova adukunda.”
Mu Bwongereza hari umuntu wagize ati “maze kurangiza gusoma igitabo Créateur, kandi ndi hafi kongera kugitangira. Mbega igitabo gihebuje! Mu gihe umuntu agisoma, yumva yikundiye Yehova gusa. Nahaye umuturanyi wanjye igitabo kimwe, amaze gusoma ibice bibiri gusa aravuga ati ‘sinshobora kugishyira hasi, kirashishikaje cyane.’ Ndizera ntashidikanya ko ibyo bizafasha abantu kumenya Umuremyi Mukuru no kumukunda.”
Umugabo umwe wo muri leta ya Maryland ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize ati “mu by’ukuri cyangeze ku magufwa no mu misokoro byo mu buryo bw’umwuka! Ndateganya kuzaha abantu bose duhurira mu kazi kopi y’icyo gitabo. Rimwe na rimwe bijya bingora gutangira kubwiriza bene abo bantu baba bahuze kandi bize. Nifashishije icyo gitabo, noneho nzajya mbona uko ntangiza ibiganiro mu buryo bugera ku mutima kandi bugira ingaruka nziza.”
Uko bigaragara, igitabo Y-a-t-il un Créateur qui se soucie de vous? kizagira ingaruka nziza ku bantu bo ku isi hose.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 25 yavuye]
Ifoto yo ku gifubiko ahagana haruguru, Eagle Nebula: J. Hester and P. Scowen (AZ State Univ.), NASA