ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/95 p. 4
  • Yehova Ni Umuremyi Wacu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova Ni Umuremyi Wacu
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Gufasha Abandi Kugira ngo Baheshe Umuremyi Wacu Icyubahiro
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Uburyo bwatanzwe bwo gutanga ibitabo mu murimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ubumenyi Buva Ku Mana Busubiza Ibibazo Byinshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Gutangaza Ubutumwa Bwiza Ufite Imyifatire Irangwa n’Icyizere
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 11/95 p. 4

Yehova Ni Umuremyi Wacu

1 Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bemera ko Imana yaremye ubuzima. Hari n’abandi benshi bemera iby’ubwihindurize. Nanone hari abandi batazi icyo bagomba kwemera. Igitabo La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création? cyagenewe bene abo bantu. Icyo gitabo kirimo ibisobanuro bishingiye ku bushakashatsi nyabwo bw’ukuntu ubuzima bwaje ku isi, n’icyo ubuzima buri imbere busobanura kuri twe. Mu Ugushyingo tuzatanga icyo gitabo cyiza mu Gifaransa. Mu Giswayire hazatangwa igitabo Bibilia​—⁠Neno la Mungu au la Binadamu?

2 Ndetse n’abantu b’ibirangirire mu bagize urugaga rw’abahanga mu bya siyansi, basanze ko icyo gitabo ari icy’ubwenge koko. Umushakashatsi umwe mu bya siyansi wo mu Buholandi yaranditse ati “iki gitabo kirenze kure ibyiringiro byose. Ukuntu ibintu bikurikirana mu buryo bw’ubwenge mu bice byacyo hamwe n’ingero zikubiyemo, bihuje na siyansi y’ubu ku buryo umuntu w’impumyi ari we ushobora kubishidikanyaho.” Bityo rero, dushobora kwiringira ko n’abandi bazishimira icyo gitabo.

3 Ushobora Guhitamo kugitanga muri ubu buryo:

◼ Rambura ku ipaji ya 6, maze uvuge uti “abantu benshi batekereza ko iyi si yacu nziza n’ubuzima buyiriho byaje ku bw’impanuka. Wowe utekereza ko ari ibihe bisobanuro byaba bihuje n’ubwenge bihereranye n’ukuntu ibintu byose byabayeho? [Reka asubize.] Hari ibihamya byinshi byemeza ibisobanuro bya Bibiliya by’uko Umuremyi atari umunyembaraga gusa, ahubwo nanone ko adukunda cyane. Ni Imana y’ukuri, kandi izina ryayo ni Yehova.” Soma muri Yeremiya 16:21, kandi usobanure mu ncamake iby’umugambi we wo guhindura isi paradizo. Mu Giswayire mushobora gutanga ibitabo mwifashishije ibisobanuro byatanzwe haruguru utitaye ku mubare w’amapaji. Ibisobanuro ku bihereranye n’ubwihindurize bishobora kuboneka ku mapaji ya 104-9.

4 Niba ushaka kugera ku ngingo neza mu buryo bwihuse, ushobora kuvuga uti:

◼ “Mbese, waba warigeze kwibaza iki kibazo?” Erekeza ku mutwe w’icyo gitabo, rambura ku ipaji ya 7, soma ibibazo biri muri paragarafu ya 2, kandi usobanure ko icyo gitabo gitanga ibisubizo bishimishije bivuye muri Bibiliya.

5 Cyangwa ushobora kugerageza ubu buryo:

◼ “Mbese waba waribajije ukuntu isi yaje kubaho? Bamwe batsindagiriza ko yabayeho ku bw’impanuka gusa. Wowe ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Bibiliya yigisha ko Imana yaremye isi ngo itubere ubuturo bw’iteka ryose. Ibyo bitandukanye n’indi mibumbe igaragiye izuba. Nk’uko tubizi, ni yo yonyine mu kirere ifite ibyo dukeneye kugira ngo tubungabunge ubuzima.” Rambura kuri paragarafu ya 5 ku ipaji ya 130, maze usobanure impamvu isi igomba kuba ari umurimo w’Umuremyi w’Umuhanga. Mu gitabo Neno La Mungu, ushobora kwifuza gukoresha bimwe mu bisobanuro biri ku mapaji ya 99-101, cyane cyane paragarafu ya 7 ku ipaji ya 101.

6 Hari ubundi buryo twakwifashisha busa n’ubu:

◼ “Abantu bamwe batekereza ko dukomoka ku bantu-buguge. Bihandagaza bavuga ko abakurambere bacu basaga batya. [Erekana ishusho iri ku ipaji ya 89.] Wowe urabitekerezaho iki?” Reka asubize. Garagaza ibivugwa muri paragarafu ya 20, hanyuma usome mu Byakozwe 4:24, herekana ko Yehova ari Umuremyi wacu akaba n’Utanga Ubuzima. “Iki gitabo gisesengura ibihereranye n’ibivugwa ku bwihindurize byose kandi mu buryo buhuje n’ibivugwa muri Bibiliya.” Reba ku rutonde rw’ibirimo, ku ipaji ya 5, hanyuma werekane imitwe imwe n’imwe, nk’iyo mu bice bya 1, 7, 15, na 19.

7 Iki gitabo gishobora kuba umugisha ku bantu bataryarya babeshywa n’abantu batizera Yehova n’Ijambo rye. Ibisobanuro by’ukuri bikubiye mu gitabo Création, bishobora gufasha bene abo kurushaho kongera uburyo bwabo bwo gushimira Umuremyi wabo, we utwitaho mu rukundo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze