Teganya Mbere y’Igihe Ibyo Uzakora!
1 Umuteguro wa Yehova ushyiraho gahunda ya buri gihe y’imirimo ya gitewokarasi, igenewe guhaza ibyo dukeneye byo mu buryo bw’umwuka. Kuba tubifatana uburemere, bituma twitabira kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ikintu icyo ari cyo cyose cyateguwe, nko gusurwa n’umugenzuzi usura amatorero, amakoraniro mato n’amanini, hamwe n’indi mirimo yihariye itegurwa mu karere k’iwacu (Mat 5:3). Nyamara kandi, bamwe bacikanwa n’amafunguro menshi muri ayo yo mu buryo bw’umwuka, bitewe n’izindi gahunda baba barakoze. None se, ni iki gishobora gukorwa kugira ngo ibyo bitabaho? Ni gute twakora ibishoboka byose kugira ngo imirimo itari iya gitewokarasi idapfukirana “ibintu by’ingenzi kuruta ibindi?”—Fili 1:10, NW.
2 Gukora Gahunda mu Buryo Burangwa n’Ubwenge Ni Iby’Ingenzi: Mu Migani 21:5 hatanga inama igira iti “ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire; ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa.” Kugira ngo tubone “ubukire” bwo mu buryo bw’umwuka, tugomba guteganya mbere y’igihe ibyo tuzakora tubishishikariye, tuzirikana gahunda za gitewokarasi ziba zarateguwe. Mu gihe dushyiraho gahunda yo gukora imirimo yacu bwite, twagombye kuyigenera igihe kinyuranye n’icyo tuzaba turimo dusarura imigisha yo mu buryo bw’umwuka. Niba tugira ubwira bwo gushyiraho gahunda zo gukora ibintu twishakiye nta gutekereza kuri gahunda za gitewokarasi zo mu gihe kiri imbere, dushobora ‘kuzirirwa ubusa’ mu buryo bw’umwuka.
3 Ntucikanwe! Twese duteganya ibyo tuzakora mu gihe kiri imbere, hakubiyemo ibyo tuzakora mu gihe cy’ibiruhuko, mu gihe tugiye gukora imirimo y’ubucuruzi, no mu gihe tugiye gusura abantu dufitanye isano, n’ibindi n’ibindi. Mbere y’uko wiyemeza kugira icyo ukora, cyangwa mbere y’uko unonosora gahunda zawe, banza usuzume porogaramu y’iby’umwuka iteganyijwe mu gihe kiri imbere. Niba ubonye ko umugenzuzi w’akarere azabasura cyangwa ko hari ikoraniro ryateguwe mu gihe ushobora kuzaba wibereye ahandi, shyiraho imihati ubikuye ku mutima, kugira ngo uhindure ibyo wari wateguye, kugira ngo uzashobore kwifatanya. Tumenyeshwa neza mbere y’igihe ibintu by’ingenzi biba byarateguriwe kuzakorwa mu gihe kiri imbere. Abasaza bo mu itorero ryanyu bashobora kukubwira ibintu byateganyijwe mu karere k’iwanyu.
4 Nitugira amakenga kandi tugateganya mbere y’igihe ibintu by’ingenzi kuruta ibindi tugomba kuzakora, ‘tuzuzura imbuto zo gukiranuka . . . kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.’—Fili 1:11.