ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/05 p. 1
  • Koresha igihe cyawe neza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Koresha igihe cyawe neza
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ibisa na byo
  • Shyira Ibihe byo Kwirangaza mu Mwanya Wabyo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Uko Wacunguza Uburyo Umwete
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ese imyidagaduro ujyamo ikugirira akamaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
km 9/05 p. 1

Koresha igihe cyawe neza

1 Kuba twifuza gushimisha Yehova bituma twibanda ku bikorwa byo mu buryo bw’umwuka. Ijambo rye ritubwira ko tugomba ‘kubanza gushaka ubwami’ no ‘kwita ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Mat 6:33; Fili 1:10, NW ). Ni gute twacungura igihe cyo kwita ku nyungu z’Ubwami kandi tugashyira ibintu bitari iby’ingenzi cyane mu mwanya wabyo?​—Ef 5:15-17.

2 Shyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere: Jya ushyiraho gahunda y’ukuntu uzakoresha igihe cyawe kugira ngo kidashirira mu bintu bitagira umumaro. Hari bamwe batangira buri kwezi bateganya igihe cyihariye kuri kalendari zabo, bakakigenera umurimo wo kubwiriza. Hanyuma birinda ko hagira ibindi bintu bibangamira iyo gahunda. Uko ni ko natwe dushobora kubigenza kugira ngo ducungure igihe cyo kujya mu materaniro, kwiyigisha no kujya mu makoraniro. Benshi bafite gahunda ya buri munsi itangirana cyangwa igasozwa no gusoma Bibiliya. Jya ugenera buri gikorwa cy’ingirakamaro igihe cyacyo kandi ntugire ibindi bintu ukibangikanya na byo bitari ngombwa.​—Umubw 3:1; 1 Kor 14:40.

3 Gabanya igihe umara ukoresha iby’isi: Mu bihugu bimwe na bimwe, usanga byoroshye ko umuntu ahugira mu mikino, imyidagaduro, kuruhuka, ibirangaza hamwe n’ibindi bintu. Benshi bamara igihe kinini cyane bareba televiziyo cyangwa bakoresha orudinateri. Icyakora, guhugira mu mikino n’imyidagaduro no gutunga ibikoresho bigezweho byaduka muri iyi si, amaherezo bituma umuntu amanjirwa (1 Yoh 2:15-17). Ni yo mpamvu Ibyanditswe bidutera inkunga yo kwirinda gukabya gukoresha iby’isi (1 Kor 7:31). Niwumvira iyo nama irangwa n’ubwenge, ushobora kugaragariza Yehova ko kumusenga ari byo biza mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe.​—Mat 6:19-21.

4 Igihe iyi si ishigaje kiri hafi kurangira. Abashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere bazagira ibyishimo kandi bemerwe n’Imana (Imig 8:32-35; Yak 1:25). Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye dukoresha neza igihe cyacu, kuko gifite agaciro kenshi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze