Shyira Ibihe byo Kwirangaza mu Mwanya Wabyo
1 Muri iyi minsi iruhije, hari igihe twese dukenera kugira icyo duhindura ku bihereranye n’imihihibikano duhoramo. Kwirangaza mu rugero runaka birakwiriye. Ariko kandi, kumara igihe kinini mu myidagaduro, mu kwirangaza hamwe no mu bikorwa mbonezamubano, bishobora gutuma umuntu adohoka akajya amara igihe gito yita ku bintu by’umwuka. Tugomba gushyira ibihe byo kwirangaza mu mwanya wabyo (Mat 5:3). Ni gute ibyo byashoboka? Byashoboka binyuriye mu gukurikiza inama iboneka mu Befeso 5:15-17.
2 Ishyirireho Imipaka: Pawulo yanditse ko Abakristo bagombaga ‘kwirinda’ kugira ngo bagire imibereho irangwa n’ubwenge. Kudakabya no kwirinda birakenewe kugira ngo dukoreshe igihe cyo kwirangaza gikenewe koko. Ni byiza gutekereza tubigiranye ubwitonzi ku buryo dukoresha igihe cyacu cyo kwirangaza. Kwirangaza byagombye gutuma tugera ku ntego runaka y’ingirakamaro, aho gutuma twumva ko twatakaje igihe cyacu cyangwa tugasigara twanegekaye. Niba nyuma yo gukora igikorwa runaka dusigaye twumva ari nta cyo twungutse, tutanyuzwe, kandi tukumva twicira urubanza mu rugero runaka, ibyo byaba bigaragaza ko dukeneye kugira ibyo duhindura mu buryo dukoresha igihe cyacu.
3 Ba Umuntu Ushyira mu Gaciro: Pawulo yatanze inama ku bihereranye no ‘kugura igihe gikwiriye’ (NW ) kugira ngo dukore ibintu by’ingenzi cyane kurushaho mu mibereho, kandi ntitube “abapfu.” Abakristo biyeguriye Yehova ntibagombye kureka ngo imibereho yabo ishingire ku byo kwirangaza. N’ubwo kuruhuka no kwirangaza bishobora kutugarurira ubuyanja mu buryo bw’umubiri, isoko y’imbaraga zo mu buryo bw’umwuka ni imbaraga rukozi y’Imana (Yes 40:29-31). Duhabwa umwuka wayo binyuriye mu bikorwa bya gitewokarasi—kwiga Bibiliya, kujya mu materaniro y’itorero no gukora umurimo wo kubwiriza—ntituwuhabwa binyuriye mu kwirangaza.
4 Gena Ibintu by’Ingenzi Kuruta Ibindi: Pawulo yahaye Abakristo amabwiriza yo ‘kumenya icyo Umwami wacu ashaka.’ Yesu yigishije ko ibikorwa byacu byagombye kuba bishingiye ku Bwami bw’Imana, tukabushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Mat 6:33). Ni ngombwa ko mbere na mbere dukora ibintu bituma dushobora kubaho mu buryo buhuje no kuba twariyeguriye Yehova. Hanyuma, igihe cyo kwirangaza gishobora gushyirwa mu mwanya wacyo. Nitubigenza dutyo, bizatugiraho ingaruka nziza kandi birusheho kudushimisha.—Umubw 5:11, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.