Mbese, ufite umwuka wo kwitanga?
1 Gushimira ku bw’ibyo Yesu Kristo yakoreye abantu mu buryo buzira ubwikunde byagombye gusunikira buri wese muri twe gukoresha ubushobozi bwe n’imbaraga ze mu buryo burangwa no kwitanga. Ibyanditswe bitwinginga bigira biti “mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu” (Rom 12:1). Kwisuzuma nyuma y’igihe runaka bizajya bigufasha kureba niba ugaragaza umwuka nk’uwo mu buryo bwuzuye ukurikije uko imimerere yawe bwite ibikwemerera.
2 Mu Gukurikirana Ubumenyi Bushingiye Kuri Bibiliya: Mbese, waba warateganyije igihe cyo gusoma Bibiliya ku giti cyawe no kwiyigisha mu buryo bufite gahunda? Mbese, wubahiriza iyo gahunda? Mbese, waba ufite akamenyero ko gutegura neza amateraniro y’itorero? Niba uri umutware w’umuryango se, waba ufite icyigisho cya Bibiliya gihoraho ugirana n’abo mu rugo rwawe? Wenda ibyo bishobora kugusaba kwigomwa igihe umara ureba televiziyo cyangwa ukoresha orudinateri, cyangwa se uri mu bindi bintu. Nyamara se kandi mbega ukuntu ibyo byaba ari ukwitanga mu rugero ruto, kuko uzi ko igihe umara usoma Ijambo ry’Imana kizatuma ujya mu nzira igana mu buzima bw’iteka!—Yoh 17:3.
3 Mu Gutoza Abana Bawe: Igihe cyiza cyane kuruta ibindi cyo gutangira kwitoza imibereho irangwa no kwitanga, ni uguhera mu bwana. Igisha abana bawe ko n’ubwo hari igihe cyo gukina, ko nanone hagomba kubaho igihe cyo gukora n’icy’ibikorwa bya gitewokarasi (Ef 6:4). Bahe uturimo tumwe na tumwe tw’ingirakamaro two gukora aho mu rugo. Shyiraho gahunda ihoraho yo kwifatanya na bo mu murimo. Shimangira ibyo wigisha binyuriye mu rugero rwiza utanga.
4 Mu Bikorwa by’Itorero: Itorero rirakungahara cyane iyo buri wese mu barigize yitanga abikunze kugira ngo agire ibintu runaka akorera abandi (Heb 13:16). Mbese, ushobora kumara igihe kinini kurushaho mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa? Ushobora se kwitangira gufasha umuntu urwaye cyangwa abageze mu za bukuru, wenda se ubafasha kugera ku materaniro?
5 Mbere yo gutanga igitambo kiruta ibindi cy’ubuzima bwe bwa kimuntu, Yesu yagiriye abigishwa be inama yo guhanga amaso ku nyungu z’Ubwami, bagashyira ikindi kintu icyo ari cyo cyose mu mwanya wa kabiri mu mibereho yabo (Mat 6:33). Gukomeza kwihingamo uwo mwuka wo kwitanga bizaduhesha ibyishimo bikomeye cyane, mu gihe dukomeza gukorera Yehova tubigiranye ibyishimo.