ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/98 pp. 3-4
  • Shingira Imibereho Yawe ku Murimo wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Shingira Imibereho Yawe ku Murimo wa Yehova
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Jya utegura ingengabihe y’umuryango ikwiriye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Umurimo w’Ubupayiniya—Mbese, Urakureba?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Miryango, Nimusingize Imana Mufatanyije n’Itorero Ryayo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Uko Abagize Umuryango Bafatanyiriza Hamwe Kugira ngo Bifatanye mu Buryo Bwuzuye—Mu Cyigisho cya Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 12/98 pp. 3-4

Shingira Imibereho Yawe ku Murimo wa Yehova

1 Yesu yagereranyije abantu bari bamuteze amatwi n’abubatsi b’uburyo bubiri. Umwe yubatse imibereho ye ku rutare, ari rwo kumvira Kristo, maze ashobora guhangana n’inkubi y’ibitotezo hamwe n’imibabaro. Undi yubatse ku musenyi, ni ukuvuga umutima wo kutumvira ushingiye ku bwikunde, maze ananirwa gushikama igihe yari yokejwe igitutu (Mat 7:24-27). Kubera ko turi muri iki gihe cy’iherezo rya gahunda y’ibintu, tugerwaho n’amakuba atagira ingano. Aho umuseke utambikira, ibicu byijimye by’umubabaro ukomeye birimo birirundanya mu buryo bwihuta cyane. Mbese, tuzihangana tugeze ku mperuka ukwizera kwacu kudahungabanye (Mat 24:3, 13, 21)? Ahanini ibyo bizaterwa n’uburyo dushyiraho urufatiro rw’imibereho yacu muri iki gihe. Ku bw’ibyo rero, ni ibyihutirwa ko twibaza tuti ‘mbese, nshingira imibereho yanjye ya Gikristo ku rufatiro rukomeye, ni ukuvuga ku murimo dukorera Imana tubigiranye ukumvira?’

2 Ariko se, gushingira imibereho yacu ku murimo wa Yehova bisobanura iki? Bisobanura gushingira imibereho yacu yose kuri Yehova. Bikubiyemo kwerekeza ibitekerezo byacu byose ku Bwami, bukaba ikintu cy’ibanze mu byo duhihibikanira. Bidusaba kubaha Imana mu byo dukora byose mu mibereho yacu ya buri munsi. Bidusaba nanone kwerekeza umutima wacu wose ku cyigisho cya bwite cya Bibiliya, icy’umuryango n’icy’itorero no mu murimo wacu wo kubwiriza, ibyo bikaba ari byo dushyira mu mwanya wa mbere (Umubw 12:13; Mat 6:33). Iyo myifatire irangwa no kumvira, ituma tugira urufatiro rumeze nk’urutare rutazigera ruhungabana igihe tuzaba duhanganye n’imihindaganyo iyo ari yo yose y’amakuba ashobora kutugeraho.

3 Birashimishije kubona abantu babarirwa muri za miriyoni bashingira imibereho yabo n’ibyiringiro byabo by’igihe kizaza ku murimo w’Imana babigiranye icyizere, nk’uko Yesu yabigenje (Yoh 4:34). Bagerageza kubahiriza porogaramu ihamye y’imirimo ya gitewokarasi batanamuka, bityo bakabona imigisha ikungahaye. Umubyeyi umwe w’umugore yasobanuye ukuntu we n’umugabo we bashoboye kurera abahungu babo babiri bagakura bakorera Yehova muri aya magambo akurikira: “imibereho yacu twayujujemo ukuri​—ni ukuvuga kujya mu makoraniro yose, gutegura no guterana amateraniro yose, kandi umurimo wo kubwiriza twawugize kimwe mu bintu twakoraga buri gihe mu mibereho yacu.” Umugabo we yongeyeho agira ati: “ukuri si kimwe mu bigize ukubaho kwacu, ahubwo ni uburyo bwacu bwo kubaho. Ibindi bintu byose ni ko bigenda bishingiraho.” Mbese, waba warashyize umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere mu muryango wawe?

4 Kora Gahunda y’Ibyo Ushobora Gukora Buri Cyumweru: Umuteguro wa Yehova udufasha kwimenyereza gukurikiza gahunda nziza y’iby’umwuka, binyuriye mu gutegura amateraniro atanu buri cyumweru. Abakristo bashingira imibereho yabo ku gusenga Yehova, bashyira kuri gahunda ibintu byabo by’umubiri n’iby’imiryango, ku buryo baterana ayo materaniro yose y’ingenzi. Nta bintu ibyo ari byo byose by’agaciro gake bareka ngo bibabuze guterana buri gihe.​—Fili 1:10; Heb 10:25.

5 Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, bazirikana ko nk’uko gufata amafunguro buri gihe mu bihe runaka buri munsi ari iby’ingenzi, ari nako gushyiraho gahunda ihamye y’icyigisho cya bwite n’icy’umuryango, hakubiyemo no gutegura amateraniro, ari iby’ingenzi (Mat 4:4). Mbese, ushobora kugena nibura igihe cy’iminota 15 cyangwa 20 buri munsi cyo kwiyigisha? Urufunguzo rushobora gutuma ubigeraho ni ukutareka ngo ibindi bintu bitware igihe cyagenewe icyigisho. Imenyereze kubikora buri gihe. Ibyo bishobora kugusaba kuzinduka kare buri gitondo kurusha uko usanzwe ubikora. Abagize umuryango wa Beteli ku isi hose bagera ku 17.000, bazinduka kare mu gitondo kugira ngo basuzume isomo ry’umunsi. Birumvikana ko kuzinduka kare mu gitondo bisaba kujya kuryama ku isaha ishyize mu gaciro nijoro, kugira ngo uzatangire undi munsi umeze neza kandi waruhutse.

6 Niba uri umutware w’umuryango, fata ingamba zo gutegura neza gahunda y’umuryango wawe ihereranye n’umurimo wa gitewokarasi. Imiryango imwe n’imwe isomera hamwe Bibiliya, igitabo Annuaire, cyangwa ikindi gitabo, mu buryo bwo kwirangaza nyuma y’ifunguro rya nimugoroba. Ababyeyi benshi bagiye babona abana babo bakura bakaba Abakristo bakomeye mu buryo bw’umwuka, bavuga ko ikintu kimwe cyabafashije kugera ku ntego yabo ari uko umuryango wabo wari warimenyereje kugena umugoroba umwe buri cyumweru, icyo gihe bakakimara bubakana mu buryo bw’umwuka. Muri bo, umubyeyi umwe w’umugabo yaravuze ati “numva ko amajyambere yo mu buryo bw’umwuka y’abana bacu bayakesha ahanini icyigisho cyacu cy’umuryango twagiraga buri gihe ku wa Gatatu nimugoroba, cyatangiye mbere y’imyaka 30 ishize.” Abana be bose uko ari batatu babatijwe bakiri bato, maze nyuma y’aho bose uko ari batatu baza gukora umurimo w’igihe cyose. Uretse icyigisho cy’umuryango, uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza, cyangwa ibiba byateguriwe kwigwa mu materaniro bishobora kwitozwa, hamwe n’ibindi bikorwa byubaka bishobora gukorerwa hamwe.

7 Mbese, muri porogaramu yawe ya buri cyumweru, waba ‘waracunguje uburyo umwete’ kugira ngo ubwirize iby’Ubwami (Kolo 4:5)? Abenshi muri twe tugira imibereho irangwa n’imihihibikano, dufite inshingano z’imiryango n’iz’itorero tugomba kwitaho. Niba tudashyizeho gahunda ihamye yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza no kwigisha buri cyumweru, bizaba byoroshye cyane kugira ngo ibindi bintu bibe byapfukirana uwo murimo w’ingenzi. Umuntu umwe utunze imikumbi n’ubushyo yaravuze ati “ahagana mu mwaka wa 1944, naje kubona ko gushyiraho umunsi runaka nkawuharira umurimo, ari bwo buryo bwonyine nari gushobora umurimo wo kubwiriza. Kugeza kuri uyu munsi, mfata umunsi umwe mu cyumweru nkajya mu murimo.” Umusaza umwe w’Umukristo abona ko kugira porogaramu ihamye yo gutanga, ubuhamya bituma abwiriza amasaha menshi kurusha mwayeni y’atangwa mu rwego rw’igihugu buri kwezi mu murimo wo kubwiriza. Iyo afite ibintu ibyo ari byo byose by’umubiri agomba gukora ku wa Gatandatu, abikora nyuma y’umurimo wo kubwiriza aba yakoze mu gitondo. Mbese, wowe n’umuryango wawe mushobora kugena nibura umunsi umwe buri cyumweru mukawuharira umurimo wo kubwiriza, bityo ukaba kimwe mu bigize imibereho yanyu yo mu buryo bw’umwuka?​—Fili 3:16?

8 Genzura Ibyo Ukora mu Mibereho Yawe ya Buri Munsi: Hari ibintu byinshi bitubangamira bigatuma tudashingira imibereho yacu ku murimo wa Yehova. Imimerere iba ititezwe, ishobora kuvurunga gahunda yacu ikoranywe ubwitonzi y’icyigisho, amateraniro, n’umurimo wo kubwiriza. Nanone kandi, Uturwanya, ari we Satani, azakora uko ashoboye kose kugira ngo ‘atubuze’ kandi aburizemo imigambi yacu (1 Tes 2:18; Ef 6:12, 13). Ntukemerere izo nzitizi kuguca intege maze ngo udohoke. Gira icyo ukora ku bihereranye n’ibintu ibyo ari byo byose ukeneye guhindura kugira ngo ukurikize gahunda wishyiriyeho y’umurimo wa gitewokarasi. Kwiyemeza umaramaje no kutadohoka ni ngombwa kugira ngo ugire icyo ugeraho kigaragara koko.

9 Ntitugomba kureka ngo amoshya y’isi cyangwa umubiri wacu udatunganye ubogamira ku kibi, bitwinjizemo ibikorwa bitari iby’umwuka bishobora gutangira buhoro buhoro kudutwara n’ibitekerezo byacu. Tugomba kwisuzuma ubwacu twibaza ibibazo bikurikira: ‘mbese, mu mibereho yanjye, naba ngenda buhoro buhoro ndangwa no kudashyira mu gaciro cyangwa gutandukira mu buryo runaka? Mbese, naba naratangiye gushingira imibereho yanjye ku bintu byo muri iyi si bizashira (1 Yoh 2:15-17)? Mbese, mara igihe kingana iki mpihibikanira ibintu bya bwite, ntembera ngo nishimishe, muri siporo, cyangwa mu bindi bintu byo kwirangaza​—harimo no kureba televiziyo cyangwa gushakisha amakuru kuri internet​—ngereranyije n’igihe mara mu bikorwa bihereranye n’iby’umwuka?’

10 Niba wumva ko imibereho yawe irushaho kugenda yuzuramo ibikorwa bitari ngombwa, ni iki kigomba gukorwa? Nk’uko Pawulo yasengaga asaba ko abavandimwe be ‘batunganywa rwose,’ cyangwa ko “bashyirwa ku murongo mu buryo bukwiriye,” kuki tutakwinginga Yehova kugira ngo adufashe, imibereho yacu ishingire ku murimo we (2 Kor 13:9, 11, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji)? Hanyuma, iyemeze kubaho mu buryo buhuje n’icyemezo wafashe, kandi ugire ihinduka rya ngombwa (1 Kor 9:26, 27). Yehova azagufasha kwirinda kunyura iburyo cyangwa ibumoso bw’umurimo umukorera ubigiranye ukumvira.​—Gereranya na Yesaya 30:20, 21.

11 Komeza Guhugira mu Murimo w’Imana Ushimishije: Abantu babarirwa muri za miriyoni, bahatana babigiranye impambara bashakisha ibyishimo, hanyuma ku iherezo ry’ubuzima bwabo, bakaza kubona ko ibintu by’umubiri bashakiye hasi kubura hejuru bitabahesheje ibyishimo birambye. Basanze ari “[u]kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubw 2:11). Ku rundi ruhande, mu gihe dukomeza gushingira imibereho yacu kuri Yehova, ‘tukamushyira imbere yacu iteka,’ turanyurwa mu buryo bwimbitse (Zab 16:8, 11). Ibyo ni ko biri kubera ko Yehova ari we watumye tubaho (Ibyah 4:11). Turamutse tutamwishingikirijeho, we Nyir’imigambi Mukuru, ubuzima nta cyo bwaba bumaze. Gukorera Yehova byuzuza mu mibereho yacu ibikorwa by’agaciro kandi bifite intego, biratwungura ubwacu ndetse bikungura n’abandi bantu mu buryo burambye; ni koko, iteka ryose.

12 Ni iby’ingenzi ko twakwirinda kwidamararira ngo tunanirwe kwiyumvisha ko ibintu byihutirwa ku birebana n’iherezo rya gahunda y’isi yose ya Satani ridusatira cyane. Uko tubona igihe cyacu kizaza, bigira ingaruka ku mibereho yacu ya buri munsi. Abantu bo mu minsi ya Nowa batemeye ko hari kuzabaho umwuzure w’isi yose, ‘ntibabimenye,’ bityo bashingira imibereho yabo ya buri munsi ku mihihibikano yabo bwite​—barya, bakanywa, kandi bakarongora​—kugeza aho umwuzure “waziye, ukabatwara bose” (Mat 24:37-39). Muri iki gihe, abantu bashingira imibereho yabo kuri iyi si, bazibonera ukuntu ibyiringiro byabo bizagenda biyoyokera imbere yabo mu gihe cy’irimbuka rikomeye cyane kuruta irindi ryose ryageze ku bantu, ni ukuvuga ku ‘munsi w’Umwami [“Yehova,” NW]’​—2 Pet 3:10-12.

13 Ku bw’ibyo rero, komeza gushingira imibereho yawe ku Mana nzima, ari yo Yehova, no ku gukora ibyo ishaka. Muri ubu buzima, nta mushinga ushobora gushoramo imari wagira Umwishingizi wiringirwa nka Yehova. Ntashobora kubeshya​—azasohoza amasezerano ye (Tito 1:2). Ntashobora gupfa—nta kintu kibikijwe Yehova gitakara (Hab 1:12; 2 Tim 1:12). Imibereho irangwa no kumvira no kwizera twubaka muri iki gihe, ni intangiriro gusa y’ubuzima buzaramba iteka ryose mu murimo ushimishije tuzakorera Imana yacu igira ibyishimo!​—1 Tim 1:11, NW; 6:19.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]

“Ukuri si kimwe mu bigize ukubaho kwacu, ahubwo ni uburyo bwacu bwo kubaho. Ibindi bintu Byose ni ko bigenda bishingiraho.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze