ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/98 pp. 5-6
  • Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Udutwe duto
  • Uzurisha amagambo cyangwa interuro aha hakurikira:
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 12/98 pp. 5-6

Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi

Isubiramo ry’ingingo zaganiriweho mu masomo y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu byumweru byo kuva ku itariki ya 7 Nzeri kugeza ku itariki ya 21 Ukuboza 1998, rikorwe nta gitabo kibumbuwe. Koresha urundi rupapuro rwo kwandikaho mu gusubiza ibibazo byinshi uko bishoboka kose ukurikije igihe cyatanzwe.

[Icyitonderwa: Mu gihe cy’isubiramo ryo kwandika, ni Bibiliya yonyine ishobora gukoreshwa mu gusubiza ikibazo icyo ari cyo cyose. Amashakiro agaragazwa nyuma y’ibibazo ni ayo kwikorera ubushakashatsi bwa bwite. Imibare iranga amapaji n’amaparagarafu y’Umunara w’Umurinzi, ishobora kutaboneka kuri buri nomero yawo yose yerekanywe.]

Koresha Ni byo cyangwa Si byo mu gusubiza ibi bikurikira:

1. Muri 2 Timoteyo 1:6, ijambo “impano” ryerekeza ku bushobozi bwo kuvuga indimi zinyuranye bwahawe Timoteyo binyuriye ku mikorere y’umwuka wera w’Imana. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w85-F 1/5 p. 16 par. 15.]

2. Umukristo ukuze [mu buryo bw’umwuka] ‘amenyereza ubwenge bwe bwo gutandukanya ikibi n’icyiza’ binyuriye mu kugira akamenyero ko gukoresha ubumenyi ubwo ari bwo bwose yaba afite ku byerekeye Ijambo ry’Imana (Heb 5:14). [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w85-F 15/6 p. 9 par. 7.]

3. Kuba Yehova “ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa a[ka]bavubira imvura,” byerekana ko mu byo agirira umuryango wa kimuntu byose, buri gihe yagiye agaragaza ko atarobanura ku butoni. (Mat 5:45) [w96-F 15/11 p. 25 par. 7]

4. Yakobo, umwanditsi wa Bibiliya, ni we Yakobo wari umuvugizi w’ “intumwa n’abakuru” igihe hafatwaga icyemezo ku bihereranye no gukebwa. (Ibyak 15:6, 13; Yak 1:1) [si-F p. 233-234 par. 2-3]

5. N’ubwo muri 1 Petero 5:13 havuga ko Petero yari i Babuloni igihe yandikaga urwandiko rwe rwa mbere, hari ibihamya bigaragaza ko Babuloni ari izina ry’amayobera ryerekeza kuri Roma. [si-F p. 237 par. 4]

6. Imvugo ngo “Antikristo azaza” iboneka muri 1 Yohana 2:18, yerekeza ku muntu umwe. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba rs-F p. 35 par. 2.]

7. Itegeko riri muri 2 Yohana 10, ryo kutakira abantu bamwe mu ngo zacu cyangwa kubasuhuza, ryerekeza gusa ku bashyigikira inyigisho z’ibinyoma. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w85-F 15/7 p. 30 par. 1-3.]

8. Igitabo cy’Ibyahishuwe giheruka ibindi bitabo muri Bibiliya, kubera ko ari cyo gitabo cya nyuma cyanditswe n’intumwa Yohana. [si-F p. 248 par. 1]

9. Mu Byahishuwe 13:11-15, hagaragaza neza ukuntu Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika bwagize uruhare rukomeye mu gushyigikira no gushyiraho Umuryango w’Amahanga hamwe n’uwawusimbuye, ari wo Muryango w’Abibumbye. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w88-F 15/12 p. 19 par. 3.]

10. Kubera ko Bibiliya yemerera abantu kunywa ibinyobwa bisindisha, byaba bikwiriye kureka imico n’imigenzo bikaba ari byo bigena urugero bigomba kunyobwamo. (Zab 104:15) [w96-F 15/12 p. 27 par. 5]

Subiza ibibazo bikurikira:

11. ·Kuba umugenzuzi atagomba kuba “umunyarukoni” bishaka kuvuga iki? (Tito 1:7) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w90-F 1/9 p. 27 par. 21.]

12. Tanga impamvu ebyiri zituma Yehova ashyira umuco wo gutanga mu bigize ugusenga k’ukuri. [w96-F 1/11 p. 29 par. 3-6; p. 30 par. 3]

13. Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “ibitambo n’amaturo ntiwabishatse?” (Heb 10:5) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w96 1/7 p. 16 par. 3.]

14. Ni gute Abakristo bashobora ‘kunesha isi?’ (1 Yohana 5:3, 4) [si-F p. 243 par. 12]

15. Imvugo ya Petero igira iti “abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana” ikubiyemo iki? (2 Pet 3:12) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w97 1/9 p. 26 par. 2.]

16. Ni ayahe magambo y’ingenzi ari muri 1 Yohana 2:2, adufasha gutahura amatsinda abiri yungukirwa n’urupfu rwa Yesu rw’igitambo? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w90-F 15/1 p. 12 par. 11.]

17. Mu buryo buhuje n’ibivugwa mu Byahishuwe 1:7, ni gute abateye icumu Yesu bazamureba ‘azanye n’ibicu?’ [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w93-F 1/5 p. 22 par. 7.]

18. N’ubwo Yesu Kristo yamaze imyaka itatu n’igice abwiriza mu Bisirayeli, kuki abenshi muri bo banze kwemera ko yari Mesiya? [w96-F 15/11 p. 29 par. 1, 6; p. 30 par. 3]

19. Kuki kuba mu Byahishuwe 13:1, 2 ubutegetsi bugereranywa n’ “inyamaswa,” bikwiriye? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w89-F 1/4 p. 20 par. 17.]

20. Ni ba nde bagereranywa n’ “abakuru makumyabiri na bane” bavugwa mu Byahishuwe 4:4, kandi se “amakamba” yabo n’ “intebe” zabo bitwibutsa iki? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w95-F 1/7 p. 13 par. 17.]

Uzurisha amagambo cyangwa interuro aha hakurikira:

21. Urwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Timoteyo, rwandikiwe i ․․․․․․․․ mu mwaka wa ․․․․․․․․ I. C., kandi birashoboka ko Timoteyo yari akiri muri ․․․․․․․․. [si-F p. 223 par. 3]

22. Kugira ngo twiruke mu isiganwa ryadushyizwe imbere, tugomba kwiyambura ibituremerera byose n’ ․․․․․․․․ kibasha kutwizingiraho vuba, ari cyo ․․․․․․․․. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w98 1/1 p. 10 par. 15.]

23. Muri 2 Petero 1:5-8, intumwa Petero idusaba kugira ․․․․․․․․ kugira ngo twihingemo imico irangwa no kubaha Imana izaturinda kuba ․․․․․․․․ cyangwa ․․․․․․․․ . [si-F p. 240 par. 9]

24. Mu Byahishuwe 6:1-8, ugendera ku ifarashi itukura, ashushanya ․․․․․․․․ ; ugendera ku ifarashi y’umukara ashushanya ․․․․․․․․ ; rupfu ugendera ku ifarashi y’igitare igajutse, ashushanya ․․․․․․․․ bitewe n’ibyorezo by’indwara n’ibindi bintu. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w86-F 15/1 p. 3 mu gasanduku.]

25. Uko bigaragara, mu ․․․․․․․․ mbere ya Kristo ni bwo Abayahudi batangiye kwemera inyigisho y’․․․․․․․․ bayikomoye ku Bagiriki. [w96-F 1/8 p. 6 par. 2-3]

Hitamo igisubizo cy’ukuri muri ibi bikurikira:

26. Mu gihe cy’ifungwa rya mbere rya Pawulo i Roma, (Onesiforo; Onesimo; Onani), umugaragu wari waracitse avuye mu rugo rwa (Filipo; Fesito; Filemoni), yari mu bumvise ibyo yabwirizaga. [si-F p. 227 par. 2]

27. Kuba Pawulo ari we wanditse urwandiko rwandikiwe Abaheburayo, bishyigikirwa n’ibihamya (bidafite aho bihuriye n’urwo rwandiko; biboneka muri urwo rwandiko ubwarwo; byo hanze), urugero nko kuba Pawulo yari ari (muri Hisipaniya; i Kirete; mu Butaliyani) ari kumwe na (Timoteyo; Tito; Yakobo). [si-F p. 229 par. 3]

28. “Umudugudu wubatswe ku mfatiro” uvugwa mu Baheburayo 11:10, werekeza kuri (Yerusalemu yongeye gusanwa; umudugudu wavuzwe muri Ezekiyeli 48:35; Ubwami bwa Kimesiya). [si-F p. 233 par. 26]

29. ‘Ubutegetsi’ buvugwa muri Yuda 8 bwerekeza (ku mwanya Yesu arimo; ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova; ku butware bwatanzwe n’Imana mu itorero rya Gikristo). [si-F p. 247 par. 9]

30. Mu Byahishuwe 11:11, igihe cy’ “[i]minsi itatu n’igice” abasigaye basizwe bamaze bameze nk’intumbi imbere y’abanzi babo, cyerekeza (ku myaka itatu n’igice; ku gihe gito; ku mezi atatu n’igice). [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba re p. 167 par. 21.]

Huza imirongo y’ibyanditswe n’ibi bikurikira:

1 Kor 6:9-11; Heb 2:1; Heb 10:32; Yak 4:15; 1 Pet 3:4

31. Kugira ngo tuburizemo ingaruka zishobora kutugeraho biturutse kuri poropaganda z’urudaca tuba twitegeye zo muri iyi gahunda, tugomba “kurushaho kugira umwete wo kwita” ku Ijambo ry’Imana binyuriye mu kugira akamenyero keza ko kwiyigisha, no kugira gahunda nziza yo gusoma Bibiliya. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w98 1/1 p. 7 par. 9.]

32. Igihe cyose duteganya ibyo tuzakora mu gihe kizaza, twagombye gusuzuma binyuriye mu isengesho ukuntu ibyo bihuje n’umugambi w’Imana. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w97 1/12 p. 16 par. 10-11.]

33. ‘Umwuka w’ubugwaneza n’amahoro” uranga umugore w’Umukristo akaba n’umubyeyi, ntushimisha umugabo we gusa, ahubwo icy’ingenzi kurushaho, ushimisha Imana. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w89-F 15/5 p. 19 par. 12.]

34. Kwibuka ibikorwa by’ubudahemuka twakoze mu gihe cyashize mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka, bishobora gutuma tugira imbaraga dukeneye kugira ngo turangize isiganwa ry’ubuzima. [w96-F 1/12 p. 29 par. 3]

35. Abantu abo ari bo bose bahinduka abasinzi ntibihane, Abahamya ba Yehova ntibabemerera kuguma mu itorero rya Gikristo. [w96-F 15/12 p. 25 par. 3]

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze